Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

inkuru yari indyoheye none ngo ni.......

Kama yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

N’ubwo ari ikinyoma, njye ibitekerezo birimo abantu benshi Niko babibona. Byakagombye kubera isomo abaritegura ndetse na Bralirwa. Merci

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nubwo uyu munsi ari uwo kubeshya ntimwari mukwiye kubeshya abasomyi gutya.Ubwo ntasoni koko mufite wo kuba muntesheje umwanya?Murabura kugaragaza aho umunsi wo kubeshya ukomoka,none murawyshyigikira koko

amani yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

hello guys bitewe nuko iyinkuru ifite uburemere arabari pggssuper star mwabatesheje values yabo nabasomyi nuko mube serious mubwo mwandika kuko ubutaha mwakwicira bland wallay.

festus lee yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

KUBA MWANDITSE KO ARI UMUNSI WO KUBESHYA MUKABISHYIRA AHAHERA MWAKAGOMBYE KUMENYA KO HARI USOMA TITLE GUSA CYANGWA LEAD YONYINE. UBWO SE NK’IKINYAMAKURU KOKO MUBONA IBINTU UMUNTU ABA AKENEYE GUSOMA UKUNTU BINGANA KWELI!!!!!!!!! NTABWO NKEKA KO IBI BYEMEWE MU ITANGAZAMAKURU AHO MBIHERUKIRA.IYO MUBISHYIRA MU NKURU Z’URWENYA WENDA AHO NARI KUBYUMVA. ARIKO SE UBWO UYU MUNSI NTITUGIRANGO IBYO MWANDIKA BYOSE MURABA MUBESHYA? WEENDA WARI GUTANGIRA UGIRA UTI,MBERE YO GUSOMA IYI NKURU IBUKA KO UYU MUNSI ARI UWO KUBESHYA.....

COCO yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

nukuri ndabanze peee mubyutse munkuramo umutima nibaza kuntu njye nuwo mfana uyu mwaka igikombe tutagitwaye kumbi aribibeshyo nuko murakoze Imana ibahane

Elisa yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Guys congs ubu nibwo bunyamwuga ahubwo. Sorry muri mwe mubibona nko kubatesha igihe nimumara gusobanukirwa muzagarukira kigalitoday. Bravo rata kigalitoday.com

jephte bigirumugaba yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ikinyamakuru cyizewe nkamwe koko mugakora ibintu nk’ibi ngo ni umunsi wo kubeshya.

Joe yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Abasoma title gusa bagakwirakwiza inkuru baragasize! Hhhhhhhhh

jephte bigirumugaba yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

kabisa nonese wa mugani wabariya bahanzi ririya rushanwa Nina ari iryurubyiruko gusa mwarihinduriye izina nimuryite younger pggs Wenda byakunvikana ariko niba ari pggss "primus gumaguma super star " igomba kubamo ubikwiriye niyo yaba akuze binganiki kabisa mureke abasaza bafite impano ya music core ko ari nabo rugero abato bareberaho .

irabaruta max yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nari nikanze pe! Nibazaga Niba PGGSS yuyu mwaka itakibaye,gusa kubeshyA bibaho ariko inkuru nkiyi ntiyagakwoye bishyirwaho ibinyoma!Akazi keza

Alias dj yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ase ko mbona mwese mwisajije ikizima suko yababwiye ko ari blague. Mubifate nko kwidagadura haha

Breezy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka