Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

Ibibintu Kt mwakoze ntagaciro mwihaye ahubwo mwiyambuye ikizere nigikundiro mwari mufitiwe nabanyarwanda benshi

Venuste Niyotwagira yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ndamutse mbaye ndi nyiri KT nakwirukana uwanditse iyi nkuru kuko abantu benshi nanjye ndimo tutazongera kugirira icyizere inkuru KT yanditse.Ndabona iyi nkuru igiye guteza igihombo gikomeye KT.Agaciro murakiyambuye.musabe imbabazi abagizweho ingaruka n’iyi nkuru bose

ufitese phurmin yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Sha nibamuyubeshya ntabwo muri abanyamwuga pe. Plz tube integre. Niba kani aribyo ni uburenganzira bwabo. Kdi niba atari byo mukwiye gusengerera abo ibi byababaje bose

xxx yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

nkitangira gusoma nahise ngira amakenga ya 01/04,
nuko ngeze kuri end of the story nsanga ibyo naketse ariko biri.

gusa mukomere kuri professionalism musanganywe kuko turabemera cyane.

mubishatse byo mwadusaba imbabazi kuko umuntu wese ukunda entertainment ntiyaca kuri iyi nkuru atayisomye ariko turi kubabazwa n’ uko dusanga ari ikinyoma mwambitse ubusa

Eugene RUGIRANGOGA yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

KT congz gucishamo aka kantu ikibazo nuko urwego rwimyumvire yabanyarwanda kwitangaza amakuru irihasi bafata ikinyamakuru nkianjiri cg inyandiko ya musenyeri. Ibi nibisanzwe muri media.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

jye n’ ubundi nkiyitangira,nahise mbihuza n’ iyi taliki ,ngeze Ku musozo nsanga ko ibyo naketse ntibeshye.
gusa professionalism nayo muyikomereho kuko turabemera cyane

Eugene yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Congs KT.....
Aka ni agashya vraiment.
Nybundi isi ntiyaba nziza idafite diversity.
Dukunda uburyo muduha amakuru acukumbuye kandu mukatugerera aho tutagera.
Big up

Phil yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Soma urangize hasi harabikwereka uko byifashe

😂😂 yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Ark se abantu bari mature bakora ibintu nkibi kweri?murambabaje cne.uwabikoze yigaye pe!uziko muri uduhungu cg udukobwa kumugani wa Mpyisi.

Xy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Gossips zirasanzwe muri média. Take it easy Guys !

Twahirwa yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ndumiwe kubona ikinyamakuru nemera gikora ibintu nkibi, murantengushye kbsa, ubunyamwuga hafi ya ntabwo

a k a yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ok birumvikana igitekerezo bàgize nicyo turabashigikiye

uwizeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ndasaba ko RMC,RURA,MINALOC bifatira Kigalitoday.com ibihano.BRALIRWA na EAP bikwiye gusaba indishyi.Abahanzi nabo bahimbiwe ibunyoma bakwiye kubiregera ndetse nabo bagahabwa indishyi.Ibi ni agahomamunwa.

Ernie yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nge ndumva ahubwo ahubwo abo bireba bakagombye kuuisezengura kuko ifite ibintu byinshi byiza .ibyo bavuze nubwo babyiteshereje agaciro ariko biragafite kouko EAP na BLARIRWA batukwica umuziki nyrwanda

cyriaque yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka