Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

Mbega ikinyoma weeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Iyaba ari ukuri nibura c wenda. gsa buriya haricyo mushaka kugaragaza muriyo nkuru.ahubwo mubivuge.

TWAMU UWAYO Salim yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ubu noneho Wattsapp niyo iriho isakaza iyi nkuru kandi ntibiri burangire uyu munsi wonyine. RMC nidahuitura KT yo izibwirize isabe imbabazi abasomyi bayo n’abagiye kujya babona iyi nkuru kuko yangije izina rya KT

Alby yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nta bunyamwuga buri muri ibi mwakoze ahubwo mukwiye gukurikiranwa pe.

Mwabeshye ko mwaganiriye na Boubou,mubeshyera abahanzi mubeshya imbaga itari ntoya....Ese ubu ntibishoboka ko n’ibindi byose muzandika bitazafatwa nk’ibinyoma?

MWISUBIREHO

JIMMY yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ahhh mbega kwigaragaza nabi kd mwakoraga neza uziko mwaba muziko mwakoze neza kwandika iriya nkuru ngo nuko ari umunsi washitani ubwo mutaniyehe nayo wuman and man muhinduke nuko byaje ngo ni mararia
Icyica cv yumuntu ntabyo cyiba cyinini namwe twasomwe
Sawa murambabaje kbs
Umwanya ntaye gusa niwo ndimo kwicyza ariko ntimuzatinda kubona mwibeshye

claverbunane yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Hhhhhhhh uranyemeje ma boy

Dj K yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ndabasuhuje mbifuriza amahoro y’imana

Njye mû buzima bwange nanga abantu bigira ibifura
none se KO iyi nkuru yari agaciyemo mutangira kuyomba sibyo bibaho

kandi uwayanditse byamutwaye umwanya

congz KT

Anselme Kimironko yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Muberewe no kwitesha agaciro. ngo muraharanira kwesa imihigo mu kubeshya abanyarwanda ntabunyamwuga mbonye hano pe. Ikinyamakuru gifite aba editer barenga 10 habura urandata abandi koko?

pacos yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nanjye nsanzwe nd’umwanditsi. iyi nkuru rwose ntacyo itwaye cyane ko hasobanuwe impamvu yanditswe. KigaliToday iyi ninka surprise mwakoze kndi mubusanzwe n’ibinyamakuru, bikomeye ku isi birabikora.

Ahubwo comments ziri contrevatial bigaragaza urwego rw’imisomere y’abanyarwanda rukemangwa. ndahamya ko nka bantu 40%aribo bayisomye yose bakagera kumwisho bagasobanukirwa impamvu yanditswe

paxxy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Naho yaba ariwowe wayanditse, mpamya ko ubwoburyo atari bwo bwonyine warigukoresha ukora evaluation ahubwo wazize ubujyanama badafite ubunyamwuga

pacos yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

nanjye ndabanenze. NGO ni umunsi WO kubeshya kweli ikinyamakuru nkamwe mugatinyuka ???? oya oya kwanza kubeshya ni icyaha mwari kubigira urwenya nibura . muranisuzuguje.

coco yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

abo bahanzi ndabashyigikiye nibaharanire kwihesha agaciro kuko, ntawundi wakabahesha.kandi biteze imbere.

Emar yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ibi ntibikwiye abantu njamwe

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Rwose nubwo mutubeshye Ariko bifite igufa rwose. Ahubwo ubona iyo baba babikoze koko bagasezera.

Chantal yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka