Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

ariko uziko wagira ngo ntimutekereza!
ubuse abantu dutaye umwanya dusoma iyi nkuru murawudusubiza?
muri injiji!
ahantu nk’aha ugatinyuka ugakinisha abantu tungana gutya?
sha uwakunyereka nagukubita urushyi!!!!!!

Benoít yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ariko ubwo iyo mukinisha abantu mubamwumva nasoni mufite mukwiye kwisubiraho amakuru yi bihuha nka mukaya reka

Alexis yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Mwaramutse! Ariko nkamwe koko muratinyuka kwangiza izina ryibitangaza makuru mu Rwanda mubeshya! Mumabwiriza muhabwa no kubeshya bibamo? Ubu c uyumwanya wacu dutaye murawudusubiza, anyway muge mumenya ko time is money, mwigaye, ntibikwiye

teta yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Bjr, ni hatari, iyi nkuru yateguwe neza kinyamwuga ugendeye ku gihe n’ibivugwamo Ariko ikinyoma muri business ni ikosa, iyi tariki izarikora pe.

Guillaume yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

murakoze kutwibutsa uyumunsi narimbyemeye

murangwa louis yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ariko uri umurezi urabona umwanya untesheje! cyakora nari ntangiye kwibaza ibizakurikiraho.

Protogène yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Bigaragara ko mutazi ibyo mukora! kubeshya abasomyi biteye isoni.
Jyewe ni ku nshuro ya nyuma nsomye Kigali today. puuuu

izina yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

that’s ridiculous guys! you are supposed kubeshyuza ibinyoma even though it s April 1st. but nimwe mubizanye! iyo hari uwuvuze ikinyoma they consult media to prove it none reba bibaye the other way round. shame on you!

Souglas yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

ubu nta nkuru ya Kigalitoday nzongera gufata nkukuri pe,
ndaza kujya nisomera ibindi binyamakuru, nibyinshi mu Rwanda

urabona igihe udutesheje?

fr yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Kubeshya ushyenga nabyo byahozeho mu muco nyarwanda

Kk yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ayayayaya nari ngatangaye aho abo bahanzi bakuye ako gatima kdi mbona buriwese aba yireba ubwe ntano kwibuka ko nabo ejo bazasaza cg se za nshuro 5 zibakuramo nabo zikabagereraho.

Kamaliza Isma yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Jyewe ndabagira Inama mwebwe mukora bene izi nkuru, nta munsi wo kubeshya ubaho ahubwo ni uburiganya bwa satani.

Mwirinde mutazagibwaho n’umugayo kubera ibidakwiye satani yimitse mu mitekerereze ya bamwe.

Mugire umunsi mwiza wo gukomeza kuvugisha ukuri

BEM yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Bwahahahahaaa, muranshimishije rwose ikipe ya Kigalitudeyiii 😅😂😅😂😅😂😅

Aka kantu ko kujyana n’ibihe ndetse n’ibivugwa mu buzima bwa rubanda kararyoshye... 👍👍👍

Kandi namaze kubamenya buri tariki nk’iyi muyigenera inkuru zibeshya ariko ziba ziri mu buryo (style) buryoshye.

Ad yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka