Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .

Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere
Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere

Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena
Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena

Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.

Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y'abakomoka mu karere ka Huye
Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y’abakomoka mu karere ka Huye

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.

Imirimo yakoze

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 68 )

RIP mucyo ugiye twari tukigukeneye Imana izaguhere umugisha mukwitanga wagaragaje Imana ikwakire mubayo

diane yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

imana nimwakire mubayo ijyendere ujyiye twaritukigukeneye R I P

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Nagukundaga , Imana Iguhe Iruhuko ridashira birantunguye kandi birangoye kubyakira

Emmu yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Naruhukire mumutuzo Imana ihekwihangana abasigaye

ndahiro yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mana we.Birababaje * INFINI.RIP Jean De Dieu M.
Umusanzu wose ubaho waratanze mu kibaka igihugu cyacu nyuma y’ibihe bibi cyari kuvuyemo.Tuzi nezako Imana ikwakira mu bayo kandi njye ngushyize mu ntwali.Nongere nti RIP MUCYO.

NIYIBIZI JEAN MARIE VIANNEY yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ibigwi by’iyintwali ni byinshi ntimwabivuga ngo tubirangize mwagerageje kubihina cyane ariko mwibagirwa. gushyiramo ko yanagize uruhare mu kubohora igihugu cyacu yari inkotanyi cyane. ikindi njye ntamwibagirwaho nuko yagize iruhare mu kubaka ubugenzzacyaha mu cyahoze ari gendarmerie kuko ababaye aba OPJ icyo gihe twese yaratwigishije kandi kandi yari umuhanga. ntituzakwibagirwa ubumenyi waduhaye.

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, kuko yali ipfura y’u Rwanda, jye ubwajye pfite ubuhamya bw’ibikorwa bye byiza.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, kuko yali ipfura y’u Rwanda, jye ubwajye pfite ubuhamya bw’ibikorwa bye byiza.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Yari umuntu wumugabo wakoze akazi ke neza kandi akanubaha abantu bose bamuganaga. Iyo uri umunyapolitiki ugomba kugora neza inshingano zawe kandi nibyo yakoze. Imana imwakire mubayo

stev yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo yakoze byiza tuzamwibukiraho. RIP

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo yakoze byiza tuzamwibukiraho. RIP

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Uyu mugabo Rwose Urupfu rwe nkabanyarwanda Ruratubabaje cyane kuko yagiriye Abanyarwanda akamaro Muri rusange RIP Mucyo

Christophe yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka