Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .
Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.
Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).
Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.
Imirimo yakoze
1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Ibitekerezo ( 68 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire,aruhukire mu mahoro.
imana imwakire mubantu beza nacyiza atakoze rip
Mucyo yari intwari ,yari umubyeyiMana we umwakire mubawe.
Imana imuhe iruhuko ridashira
Yakoreye Iguhugu cyiwe neza ni ntwari
Imana imuhe iruko ridashira, yakoreye Igihugu neza, kandi yarintwari.
Que Dieu Aie Son Ame! J’ai Eté Touché Profondement Par Sa Mort! Il Etait Un Homme Extra-ordinaire De Notre Pays. Condoléance A La Famille Restante!
Yari imfura cyane, ntiduteze kumwibagirwa.
Yari intwari niyigendere ibikorwa bye by’indashyikirwa tuzabigenderaho kdi abakiri bato tuzagera ikirenge mu cye
Imana Rugira byose ikwakire mubayo Ntwali idatenguha!!
Mucyo wari intwari mu ntwari wari umugabo mu bagabo wari imfura mu mfura Urwanda rwari rufite igendere imana ikwakire mu bayo
Mucyo yavugaga ijambo rifite agaciro, niyigendere Imana imwakire mu bayo, twihanganishije umuryango we
Imana yo mugenga wa byose imwakire mu bayo kandi izamuhembere ibyo yakoze. aruhukire mu mahoro.