Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .

Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere
Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere

Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena
Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena

Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.

Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y'abakomoka mu karere ka Huye
Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y’abakomoka mu karere ka Huye

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.

Imirimo yakoze

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 68 )

Imana imwakire,aruhukire mu mahoro.

sabanosano yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

imana imwakire mubantu beza nacyiza atakoze rip

jonathan rukangira yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mucyo yari intwari ,yari umubyeyiMana we umwakire mubawe.

mbarushimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira

Yakoreye Iguhugu cyiwe neza ni ntwari

alias gaga yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana imuhe iruko ridashira, yakoreye Igihugu neza, kandi yarintwari.

emmanuel gahungu yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Que Dieu Aie Son Ame! J’ai Eté Touché Profondement Par Sa Mort! Il Etait Un Homme Extra-ordinaire De Notre Pays. Condoléance A La Famille Restante!

Fils Rukiliza yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Yari imfura cyane, ntiduteze kumwibagirwa.

Ilkay yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Yari intwari niyigendere ibikorwa bye by’indashyikirwa tuzabigenderaho kdi abakiri bato tuzagera ikirenge mu cye

Lucky yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana Rugira byose ikwakire mubayo Ntwali idatenguha!!

Alexis yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mucyo wari intwari mu ntwari wari umugabo mu bagabo wari imfura mu mfura Urwanda rwari rufite igendere imana ikwakire mu bayo

Karangwa Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mucyo yavugaga ijambo rifite agaciro, niyigendere Imana imwakire mu bayo, twihanganishije umuryango we

Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana yo mugenga wa byose imwakire mu bayo kandi izamuhembere ibyo yakoze. aruhukire mu mahoro.

Vincent yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka