Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .

Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere
Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere

Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena
Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena

Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.

Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y'abakomoka mu karere ka Huye
Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y’abakomoka mu karere ka Huye

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.

Imirimo yakoze

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 68 )

IYO NTWALI NIYITAHIRE! IBIKORWA BYE NTIBIZATUMA TUMWIBAGIRWA

KANYANZIRA Adorphe yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Uyu yari inyangamugayo ni mureke tumuture Nyagasani.Uwiteka amuhe iruhuko ridashira.

alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

twihanganishine umuryango we

Alice yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

bibaho ko abantu batandukana bali bagicyeneranye.imana imuhe iruhuko ridashira

kubwimana theogene yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

bibaho ko abantu batandukana bali bagicyeneranye.imana imuhe iruhuko ridashira

kubwimana theogene yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Yari umugabo udasanzwe, ukunda igihugu cye ndetse n’abanyarwanda Imana imwakure mu bandi kuko agiye yisanga.

Mimmacule yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ntibyoroshye kubyakira ariko bibaho .Twihanganishije umuryango Nyarwanda by’umwhariko umuryango we.

mfitunkunda emmuel chrisologue yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ntibyoroshye. Agiye kare tukimukeneye. Imana Rugira igena ukwayo. Imwakire mu bayo kandi ihe imbaraga zo kwihangana abasigaye by’umwihariko umuryango.

Bazivamo christophe yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ntibyoroshye. Agiye tukimukeneye. Imana Rugira igena ukwayo. Imwakire mu bayo kandi ihe imbaraga zo kwihangana abasigaye by’umwihariko umuryango we.

Bazivamo christophe yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ibigaragara ni uko yari intwari kandi intwari nyayo ni ibura icyuho kikagaragara.

Jules yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Rip muzehe mucho Imana ukomeje yr family

A yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

RIP !SEE U AGAIN SENATEUR

Baphro yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka