Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .
Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.
Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).
Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.
Imirimo yakoze
1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Ibitekerezo ( 68 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuko urupfu mutajya inama ngo turusabe basi rube ruretse kukujyana! nka abanyarwanda twari tugikeneye kugira ibyo tukwigiraho. igendere Imana ikwakire mubayo
kd twifatanyije n’umuryango wawe mukababaro udusigiye RIP Hon.Mucyo
igihombo ku banyarwanda twese Imana imuhe iruhuko ridashira
Abanyarwanda tubuze umuntu w’intwari pe.Imana imwakire mubayo.
Tubuze Umuntu ngirakamaro nanubu njyewe nabwo ndabyiyumvisha byangoye cyane
Mucyo Jean de Dieu igendere ikivi cyawe wari ucyushije kuri isi ya Rurema
Nsishidikanya yuko wicaye iruhande rw’Imana
Ubundi umuryango wawe usize wihangane turi kumwe
Birambabaje yuko ntari hafi ngo nzagushyingure ariko Imana izahambera
SEMIGABO EUGENE
Imana ikwakire mu bayo!!
genda mubyeyi ugiye
tukigukeneye gsa imanikwakire mubayo wari intwari yigihugu cyacu turakuzirikana.
RIPbour hero.
Wakoze byinshi byiza
Mugihugu
Biragoye kubyakira gusa Imana imwakire mu bayo .Tuzahora tumwibuka
ooooh God!!Mana ubonye ko igihe kigezee uramutwaraa Humurizaaa imitima yabasigaye kdi ubabe hafi ubabere umubyeyi Muzze twese twifatanye nabasigaye RiP Hon
Mubyukuri Mucyo yari umuntu udasanzwe mubantu bose narinzi babaye mubuyobozi yakoraga akazi ke neza ntawe ahutaje ntago yari muri babandi babeshya ngo bagire icyo babona mumyanya yabo baba barimo njyewe nari narayobewe uko ateye. Gusa tubuze umuntu wibitekerezo byiza.Imana imwakire mubayo.
Imana yihanganishe imiryango ye n’abanyarwanda muri rusange n’inshuti z’u Rwanda, abasenga dukomeze amasengesho, dusabira abo bose.