Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .

Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere
Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere

Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena
Itangazo ribika nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu ryaturutse muri Sena

Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.

Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y'abakomoka mu karere ka Huye
Iyi foto yafotowe ku cyumweru (tariki ya 02 Ukwakira 2016) ubwo nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu yari ari mu nama y’abakomoka mu karere ka Huye

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.

Imirimo yakoze

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 68 )

nukuko urupfu mutajya inama ngo turusabe basi rube ruretse kukujyana! nka abanyarwanda twari tugikeneye kugira ibyo tukwigiraho. igendere Imana ikwakire mubayo

kd twifatanyije n’umuryango wawe mukababaro udusigiye RIP Hon.Mucyo

mbabazi yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

igihombo ku banyarwanda twese Imana imuhe iruhuko ridashira

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Abanyarwanda tubuze umuntu w’intwari pe.Imana imwakire mubayo.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Tubuze Umuntu ngirakamaro nanubu njyewe nabwo ndabyiyumvisha byangoye cyane

Ntabanganyimana Omar yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mucyo Jean de Dieu igendere ikivi cyawe wari ucyushije kuri isi ya Rurema
Nsishidikanya yuko wicaye iruhande rw’Imana
Ubundi umuryango wawe usize wihangane turi kumwe
Birambabaje yuko ntari hafi ngo nzagushyingure ariko Imana izahambera
SEMIGABO EUGENE

Semigabo Eugène yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana ikwakire mu bayo!!

NSHIMYUMUREMYI FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

genda mubyeyi ugiye
tukigukeneye gsa imanikwakire mubayo wari intwari yigihugu cyacu turakuzirikana.

murenzi martin yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

RIPbour hero.
Wakoze byinshi byiza
Mugihugu

Clara patrick yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Biragoye kubyakira gusa Imana imwakire mu bayo .Tuzahora tumwibuka

Titi yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

ooooh God!!Mana ubonye ko igihe kigezee uramutwaraa Humurizaaa imitima yabasigaye kdi ubabe hafi ubabere umubyeyi Muzze twese twifatanye nabasigaye RiP Hon

nicky yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mubyukuri Mucyo yari umuntu udasanzwe mubantu bose narinzi babaye mubuyobozi yakoraga akazi ke neza ntawe ahutaje ntago yari muri babandi babeshya ngo bagire icyo babona mumyanya yabo baba barimo njyewe nari narayobewe uko ateye. Gusa tubuze umuntu wibitekerezo byiza.Imana imwakire mubayo.

kajuga yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana yihanganishe imiryango ye n’abanyarwanda muri rusange n’inshuti z’u Rwanda, abasenga dukomeze amasengesho, dusabira abo bose.

Twiringiyimana Ignace yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka