Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .
Amakuru amaze kumenywa na Kigali Today avuga ko Mucyo yazize urupfu rutunguranye muri iki gitondo ubwo yagiraga impanuka yo kugwa ku kazi bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.
Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).
Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.
Imirimo yakoze
1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999: Diregiteri muri Minijust, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008-2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Gicurasi 2015-Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Ibitekerezo ( 68 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikwakire mubayo, ugiye vuba cyane tukigukeneye, gusa tuzahora twibuka ibyiza wakoreye igihugu, gukunda abantu bose, guca bugufi wagiraga, nta kundi igendere!Imana ihe kwihangana umuryango usize Kandi ibabe hafi mubihe bikomeye
Igendere, uri intwari. imana igushyire mubayo.
Rest in peace Hon. MUCYO. You did your part for us, we will always miss you.
mbega inkuru yinshamugongo!!!! gusa Imana imwakire mubayo
Imana ikomeze ihe ihumure umuryango we n’igihugu cyacu kubera inyangamugayo itabarutse. Yari intwari Imana imwakire mu mahoro.
Yesu weee Iyi ninkuru yakababaro kurwanda rwose nukuri Imana imwakire nukuri!
uwiteka amwakire mube yari intwari gusa rest in peace
MBEGA INKURU YICAMUGONGO, UMURYANGOWE UKOMEZE KWIHANGANA. KANDI TUMWIFURIJE IJURU.
umusanzu watanze ku RWANDA..... tuzahora tuwukwibukira, RIP
Uwiteka Amwakire
Uwiteka Akwakire ntakundi kuko urupfu ntitujya inama
Nukuri Imana imwakire mubayo tubuze inararibonye ndetse nibitekerezo byiza Nkabanyarwanda twese Muri Rusange.
Imana imwakire Mubayo.