Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugakunda Igihugu rutizigamye.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ari ingirakamaro, kuko bizamura umuntu mu mibereho myiza no mu bukungu.
Mu marushanwa Umurenge Kagame Cup 2024 amaze amezi ane akinwa mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera ihagarariye Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu iratangaza ko inzu y’amateka ya Jenoside ku Mayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe, izatangira kubakwa umwaka utaha w’ingengo y’imari ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango w’Abanyamayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AGSF).
Nyuma y’igihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Karama bifuza ko rwubakwa neza, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yabasezeranyije ubuvugizi ku buryo hakubakwa urufatika, ruzafasha mu kumenyekanisha iby’ubwicanyi bwahabereye.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Bellancille, avuga ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, bityo ko kwica umugore n’umwana ari ikimenyetso ndakuka cy’umugambi wo kuzimiza umuryango ntuzongere gushibuka.
Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri Niger, tariki 21 Mata 2024 abaturage barigaragambije bamagana ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri muri icyo gihugu kugira ngo zisubire iwabo.
Uruhinja rw’umwana w’umukobwa rwatabawe n’abaganga baruteruye munda ya nyina wari umaze guhitanwa na bombe we n’umugabo we hamwe n’umukobwa we, mugitero cyagabwe na Israel mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 21 Mata 2024.
Indwara ya Glaucoma ni indwara ifata umutsi wa ‘Nerf Obtique’ ufata amakuru y’ijisho ukayajyana ku bwonko bw’umuntu ikajyenda iwumunga buhoro buhoro bikarangira umuntu abaye impumyi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ubusesenguzi kuri gahunda na Politiki za Leta IPAR-Rwanda, bugaragaza ko mu Karere ka Musanze hagikenewe kongerwa ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’abaturage, kugira ngo biborohere kugendana n’ingamba z’icyerekezo cy’iterambere cya 2050.
Mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya APR BBC mu bagore ndetse n’abagabo ni yo yatwaye ibikombe atsinze Patriots BBC ndetse na REG W BBC.
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, biravugwa ko yiyahuye kubera gutinya ibihano kuko yari yakererewe kugera ku ishuri.
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Dream Team Football, ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company, bateguye igikorwa kizatoranyirizwamo abafite impano mu mupira w’amaguru, zizoherezwa ku mugabane w’i Burayi.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu guhuza umunsi wa Siporo rusange (Car Free Day) n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024.
Ubwo tariki 20 Mata 2024 hibukwaga umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nk’umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba n’umugore w’intwari Rudahigwa, abatanze ubuhamya bagarutse ku myitwarire ye myiza ku buryo bayigereranya n’iy’abatagatifu.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatanze inzitiramubu z’ubuntu ku banyeshuri bose bacumbikirwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, nyuma yo kubona ko bari mu byiciro byibasiwe n’iyo ndwara kurusha abandi mu Gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC 2-1, ishimangira inzira yo ku manuka kwa Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri.
General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu, kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon (...)
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Police VC, yamaze kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2024) nyuma yo gutsinda ikipe ya Widad Athletic Tlemcen (WA Tlemcen) VC yo mu gihugu cya Algeria.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire, ubu ni mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko amateka yaho yabungabungwa kugira ngo afashe urubyiruko kuyigiraho.
Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda kuko bwahamwirukanye (mu Bubiligi) yari yagiye kwivuza, habura ukwezi kumwe gusa ngo Jenoside ibe kandi bwari buzi ko iri gutegurwa, Gicanda akaba yari no ku ruhande rw’abo (...)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-2024 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, kikaba icya gatanu itwaye yikurikiranya.
Umugore w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Bwongereza, yarwaye indwara idasanzwe ariko ibabaje yitwa ‘hyperacusis’ ikaba ijyana no gutakaza ubushobozi bwo kwihanganira amajwi, kuko ufite icyo kibazo, n’amajwi asanzwe atarimo urusaku, ayumva nk’urusaku ruri hejuru cyane.
Beatrice Nyirantagorama warokokeye ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu Batutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside watemwe inshuro nyinshi ku mutwe no ku ijosi ariko ntiyapfa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Hari abagore batwita bakavuga ko bumva bashaka kurya ibintu ubusanzwe bitaribwa, harimo ibitaka, amakara y’imbabura, ingwa n’ibindi, kandi bakavuga ko batashobora kubyibuza kubera ko babiretse babura amahoro ndetse bakumva baguwe nabi. Ariko se ibyo biterwa n’iki? Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko hari aho bigera uko (...)
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu gikomeye Igihugu cyakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ibibazo byabo, ahubwo ko bagomba kwishakamo ibisubizo.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 habaye impanuka y’umukingo waguye ku bagabo babiri, umwe akurwamo yanegekaye undi ahasiga ubuzima.
Perezida Paul Kagame anyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto, umuryango n’abaturage b’icyo gihugu, bari mu gahinda k’urupfu rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’abandi basirikare umunani.
Ubusanzwe abantu hafi ya bose bagira impyiko ebyiri, ariko hakabaho n’abandi bagira impyiko ziyongera kuri izo, ugasanga umuntu afite impyiko enye, gusa ibyo bikaba ari ibintu bidasanzwe nubwo uzifite ngo adashobora kubimenya keretse agiye kwa muganga bitewe n’ikibazo afite, bakaba bamupima bamukorera ibyitwa (...)
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), cyatangaje amakuru ku gasimba ka Scorpion (indyanishamurizo), kugira ngo afashe abantu kwirinda kurumwa na ko kuko kifitemo ubuma buhitana ubuzima bw’abantu.
Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora kwibasirwa n’ibiza, bitewe n’amazi y’imvura ishobora kugwa mu kwezi kwa Kane n’ukwa gatanu, ndetse benshi bagakurwa mu byabo bitewe n’imiyaga iva mu nyanja y’Abahinde.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bahoze bakina Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi basaga 34 ni bo bazibukwa.
Kuva tariki 17 kugeza 19 Mata 2024, mu Karere ka Musanze hateraniye inama, ihuza ibihugu 12 byo muri Afurika, aho yiga ku nkomoko y’amabuye y’agaciro acukurwa mu karere k’ibiyaga bigari, mu rwego rwo kuyifashisha mu iterambere aho kuba intandaro y’intambara.
Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ku wa Kane tariki 18 Mata 2024, mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 128.
Hirya no hino mu Rwanda hari ahantu havugwa mu mateka y’Igihugu, kubera impamvu zitandukanye, harimo n’ahavubirwaga imvura ikagwa.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ku itariki 25 Mata, cyishimira ko iyo ndwara yagabanutse kubera gukoresha Abajyanama b’ubuzima.
Muri Brazil, umugore w’imyaka 42 yatawe muri yombi akurikiranyweho kuzana umurambo w’umugabo muri banki, ashaka kugira ngo afate inguzanyo mu izina rye.
Igihugu cya Ukraine cyafunguye ku mugaragaro Ambasade yacyo i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, nyuma y’amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize wa 2023.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by’amashuri, intebe, ibitabo ndetse n’abarimu, kuko abana biga mu mashuri abanza biyongereye kandi izakomeza gutanga ibikenewe byose kugira ngo abana bige neza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2024 rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.
Mujawayezu Xaverine, warokokeye mu bitare bya Rutonde I Rwamagana ariko avuga I Ruramira mu Karere ka Kayonza, avuga ko yanze gutura aho yahoze kubera kwanga kugirira imibereho mibi imbere y’abamuhekuye.
Abategura amarushanwa y’urubyiruko yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo Gitagatifu cya Korowani, bavuga ko imyemerere y’iri dini ishingiye ku mahoro, kandi ko amahoro adashobora kugenda mu murongo umwe n’ubuhezanguni n’urugomo.
Ni umugore uvuga ko mu gihe cya Jenoside yahungiye kuri AMGAR, akiyumvira Bomboka ari we Nkunduwimye Emmanuel, avuga ko abishe umugore witwaga Florence ari abahanga mu kwica kuko bamuteye ibyuma mu mutima.
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku nama ihuriweho n’Abasenateri n’Abadepite, ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose, mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.
Ku rwibutso rwa Ntarama habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 120 yabonetse mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama yombi iherereye mu Karere ka Bugesera, hanatangirwa ubuhamya bwa Habarugira Alexis wakoresheje ubumenyi yari afite ku mbunda agashobora kwirwanaho (...)
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kimisagara mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri uwo Murenge.