Mu kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda, bashimye imyitwarire myiza yamuranze

Ubwo tariki 20 Mata 2024 hibukwaga umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nk’umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba n’umugore w’intwari Rudahigwa, abatanze ubuhamya bagarutse ku myitwarire ye myiza ku buryo bayigereranya n’iy’abatagatifu.

Umwamikazi Rosalie Gicanda
Umwamikazi Rosalie Gicanda

Kakigaga wabanye na we igihe kinini kuko umugabo we wari umukarani w’umwami igihe cyose yajyaga ku kazi akamujyana mu Rukari agasigarana n’umwamikazi, akaza no kubana na we bamaze kumufungira umugabo kugeza abashije guhunga, ni umwe mu bavuga ko yitwaye nk’abatagatifu.

Yagize ati “Si njye utanga ubutagatifu, ariko yari yujuje ibya ngombwa byose. Njyewe njya mwiyambaza nti Rosalie Mutagatifu, unsabire. Yari umuntu udasanzwe. Yariyoroshyaga, agakunda gusenga. Ubwiza bamuvugagaho ntiyabubonaga. Hari abagore beza hano mu Rwanda ariko ubwiza ntibubabonekeho. Ubwiza bwa Rosalie bwari mu mutima we.”

Agereranya Rosalie Gicanda na Bikira Mariya agendeye ku ngorane yagiye ahura na zo, akamenya kuzakira mbese nk’uko Bikira Mariya yagiye yitwara mu ngorane yagiye ahura na zo.

Ati “Wasangaga ari Rosalie urimbye, wifashe neza, udasakuza, utinuba, usenga, byose akabibika mu mutima we. Mugereranya na Bikira Mariya.”

Ibyo Kakigaga avuga binemezwa na Padiri Mudenderi uvuga ko yigeze kumusaba gukorana na we urugendo nyobokamana i Kibeho. Hari mu ntangiriro y’amabonekerwa.

Padiri ati “Nuko tujya gusanganira umwamikazi wo mu ijuru. Tugeze hariya ku gahanda k’i Ngoma mwiteteshaho ndamubwira ngo nta wugira amahirwe nkanjye! Uzi kubona tujya gusanganira umwamikazi w’ijuru, ndi kumwe n’umwamikazi w’isi!”

Padiri Mudenderi kandi avuga ko Rosalie Gicanda yari mwiza ku mubiri kandi akagenza neza, byagaragariraga abazima bose, akagira abantu inama kandi agafasha abakene.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'umuryango w'Umwamikazi Rosalie Gicanda, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'abatuye mu Karere ka Nyanza mu muhango wo kwibuka Umwamikazi Gicanda
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’umuryango w’Umwamikazi Rosalie Gicanda, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abatuye mu Karere ka Nyanza mu muhango wo kwibuka Umwamikazi Gicanda

Ati “Yagiraga isoni za zindi z’ubupfura no kwiyubaha, kandi yarazihoranaga, ntabwo yigeze azishira. Yahoraga aciye bugufi bidasanzwe. Yari afite ijwi rituje, agahora atuje nk’uko yari yarabitojwe akanabitora. Umuntu akabona asa na Bikira Mariya.”

Yirukanywe mu Rukari ajya gutuzwa mu nzu y’ibyumba bibiri

Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1963, yirukanywe mu Rukari hanyuma muri Mutarama 1964 ajya gutura mu nzu y’ibyumba bibiri gusa byo kuraramo yahawe mu mujyi i Butare.

Catherine Rutagambwa yari abereye nyina wabo bakaba barabanaga avuga ko kuba muri iyo nzu bitari byoroshye ku buryo hari abo byabaga ngombwa ko bashaka aho basasa nijoro, mu gitondo bagasasura.

Icyo gihe kandi ngo ntibari bemerewe kuva mu mujyi nta ruhushya babiherewe.

Ati “Abantu benshi kubasha kugenda kure bagombaga kwaka Laissez Passer, ariko twebwe no kuva i Butare ujya i Save twagombaga viza y’amasaha, itangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ikarangira saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.”

Ikindi, ngo bari barahawe ibaruwa ibabwira ko batemerewe kunyura imbere ya Hotel Faucon kandi ibabuza kujya gusengera kuri Katedarali ku cyumweru.

Ati “Iyo twajyaga mu mujyi twacaga kuri Banque Commercial, tugaca ku iposita, kuri Librairie Universitaire no kuri Bata, nta kureba hakurya kuri Faucon.”

Ibi kandi ngo byavuye ku kuba imbere y’iyo Hotel hari ahari handitse ko nta mwirabura n’imbwa byemerewe kujyamo, umwami Rudahigwa abimenye ajyayo, akubita urushyi nyiri Hotel.

Hatanzwe amakuru nyayo ku rupfu rwa Rosalie Gicanda

Nubwo hari inyandiko zijya zivuga ko Umwamikazi Rosalie Gicanda yiciwe mu ishyamba ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye, mu kumwibuka ku nshuro ya 30 Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko hamwe n’abo babanaga, babiciye mu Kadahokwa hakoreraga Electrogaz.

Yagize ati “Abo babicanye ni Alphonse Saidia na mukuru we Jean Damascène Paris, Grace Uzamukunda umukobwa wa Paris, Callixte Kayigamba, Marie Gasibirege na Aurelie Mukaremera. Umwamikazi yasabye abicanyi kubareka bakabanza gusenga, barabyemera gato, ariko bamuheraho baramurasa, agwa hejuru ya Grace.”

Yunzemo ati “Ntibamenye ko Grace atapfuye, aza kuhava batabizi. Ni na we watanze amakuru y’uburyo bishwe. Ntabwo rero umwamikazi yigeze abwira abicanyi ngo bana banjye nimureke mbanze mbahe amata nk’uko hari amakuru atari yo yagiye abivuga atyo. Imirambo bayitabye mu mukingo, bamanuriraho ibitaka, bamwambitse ubusa mu buryo bwo kumushinyagurira.”

Icyo gihe abo bantu bajya kubica, mu rugo kwa Rosalie Gicanda hasigaye nyina n’umukozi bari bafite utarahigwaga. Nyina nta wamwishe, ariko nyuma y’iminsi itatu yapfuye azira kubura imiti kuko yari arwaye.

Mu yandi makuru ajya avugwa atari yo harimo ko murumuna wa Rudahigwa witwaga Ruzindana wabanaga n’umwamikazi yapfuye yishwe, nyamara ngo si byo, ahubwo yazize impanuka y’imodoka.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yavutse mu mwaka wa 1928, ashyingirwa Rudahigwa mu mwaka wa 1942, apfakara tariki 25 Nyakanga 1959, hanyuma yicwa tariki 20 Mata 1994.

Inkuru bijyanye:

U Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda habura ukwezi ngo Jenoside ibe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka