U Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda habura ukwezi ngo Jenoside ibe

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda kuko bwahamwirukanye (mu Bubiligi) yari yagiye kwivuza, habura ukwezi kumwe gusa ngo Jenoside ibe kandi bwari buzi ko iri gutegurwa, Gicanda akaba yari no ku ruhande rw’abo Jenoside yagombaga gukorerwa.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yabigaragaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki 20 Mata 1994 azira kuba Umututsi.

Minisitiri Bizimana ibi yabivuze abishingiye ku byavuye mu isuzuma Sena y’u Bubiligi yakoze igamije kureba uruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikanabitangaza muri raporo yashyize ahagaragara mu mwaka wa 1997.

Yagize ati “Hagati y’itariki ya 19 Mutarama n’iya 11 Werurwe 1994, Lt Marc Nice wari ushinzwe iperereza ry’u Bubiligi muri MINUAR, raporo 29 yagiye atanga umunsi ku munsi zigaragaza ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside."

Ku itariki 15 Mutarama 1994, uwari Ambasaderi w’u Bubiligi wari mu Rwanda, Johan Sinnen yohereje telegaramu (ubutumwa) imenyesha imyiteguro ya Jenoside.

Ku itariki 2 Gashyantare 1994 Major Hock wakoraga muri serivise z’iperereza mu Bubiligi yanditse raporo y’amapaje 13 yerekana umugambi wa Jenoside, ishyikirizwa abayobozi batandukanye barimo n’umwami.

Bukeye bwaho ku itariki ya 3 Gashyantare 1994, Burugumesitiri w’umujyi wa Nivelles umwamikazi yari arimo yamwandikiye amumenyesha ko ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w’Umutekano w’u Bubiligi ategetswe kuva muri iki gihugu bitarenze tariki 12 Gashyantare 1994.

Iyo baruwa yanamubuzaga kujya i Luxembourg cyangwa mu Buholandi, ikanamumenyesha ko natubahiriza ibyo yasabwaga azakurikiranwa mu mategeko, akirukanwa ku ngufu, kandi akazaba afunzwe mu gihe hazaba hashakwa uko icyemezo cyo kumwirukana cyubahirizwa.

Amaze gushyikirizwa iyo baruwa, nyakwigendera Dr Gakwaya wamukurikiranaga yagiye kumenyesha ubuyobozi bw’umujyi wa Nivelles ko Umwamikazi Gicanda afite imiti ikomeye ari gufata, nk’umuganga umukurikirana akaba yarabonaga ko gutaha atayirangije byari kumugiraho ingaruka.

Icyo gihe yemerewe kuba ahagumye ariko abwirwa ko atagomba kurenza ukwezi kwa Werurwe atarasubira mu Rwanda.

Igihe yahawe kigeze, Umwamikazi ngo yabwiye abo bari kumwe ati “Ngomba kubahiriza ibyo nemeye nk’umuntu mukuru. Ni ko Imana yabishatse. Reka ntahe nsange mama, kandi namwe ntazabatera ibibazo."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.

Tariki 20 Mata 1994 wari umunsi w’akaga ku Batutsi bari batuye hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri iyo tariki nibwo Jenoside yatangijwe ku mugaragaro muri ibyo bice.

Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 20 Mata i Huye hibukwa n’ Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Tariki 19 Mata 1994 nibwo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside, yageze mu mujyi wa Butare, akoresha inama abaturage maze ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Rosalie Gicanda n'Umwami Mutara III Rudahigwa
Rosalie Gicanda n’Umwami Mutara III Rudahigwa

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku munsi wakurikiyeho, tariki 20 Mata 1994. Kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare, kuko ku munsi wakurikiyeho, ku itariki ya 21/4/1994, aribwo abantu benshi batangiye kwicwa.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers).

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kapiteni Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildephonse Hategekimana na Jandarumori yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.

Ubwo Kapiteni Nizeyimana yategekaga abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lieutenant Bizimana bitaga ’Rwatsi’, Lieutenant Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka.

Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi n’uwitwa Uzamukunda Grace.

Uyu Uzamukunda Grace yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya Jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.

Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.

Umwamikazi Rosalie Gicanda abantu benshi bamwibukira ku mutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’umuryango w’Umwamikazi Rosalie Gicanda, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abatuye mu Karere ka Nyanza mu muhango wo kwibuka Umwamikazi Gicanda Rosalie, wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Mu kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda, bashimye imyitwarire myiza yamuranze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

In the report established by LaKia Omar,the direct killing of Rosalie Gicanda Gakwerere ldephons from Rukara,Kibungo is responsible.The details:Heavily relied upon by Ildephonse Nizeyimana, the deputy Commander of ESOresponsible for
intelligence, operations and
training, who put him who became Prominent killers as they went on Patrols or manned roadblocks.
Together, with these young
Gakwerere is widely regarded as having been given the
green light by Nizeyimana to clear Butare town of Tutsis which he largely accomplished;
2.He was sent by Nizeyimana to kill Rosalie Gicanda, the former queen of Rwanda.

Kamana Ndej yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka