Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki ya 10 Mata 2022 iyobowe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yasibye inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 171 n’ibihumbi 834 n’amafaranga 510 yari yaratanzwe muri gahunda ya VUP yanditswe mu bitabo by’imari ariko bikagaragara ko zidashobora kwishyurwa (...)
Abamaze gusiga ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura yaguye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo biyongereye, aho imibare igaragaza ko bageze kuri 306. Leta yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 20222, nyuma y’uko imihanda ndetse n’imisozi bitwawe, amazu agasenyuka.
Evariste Bizimana warokotse Jenoside, ashima kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwo kwibuka kuko byubaka Abanyarwanda, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo 4,235. Abo bantu bane banduye, umwe yabonetse i Kigali naho batatu baboneka i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (...)
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yageze muri Jamaica aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Kigali Marriott.
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu ritubahirijwe, ubwo Abatutsi bahigwaga bakanicwa mu 1994.
Ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yafashe abagabo bane bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka Miliyoni 11.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no mu Ruharabuye ahajugunywe abasaga 1.200.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko ineza na humura beretswe n’Inkotanyi byabaherekeje na n’uyu munsi bakaba bakibizirikana, n’ubwo ngo hari abadashaka kuyumva birirwa babuza amahwemo abacitse ku icumu, babicira amatungo ndetse no kubabwira amagambo mabi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari abandi banyapolitiki baziyongera kuri 12 basanzwe bibukirwa i Rebero, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngurinzira utaramenyekana aho yiciwe.
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze urubuga rwa Netflix rwerekana filime, Wilmot Reed Hastings Jr, ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside barushyinguyemo.
Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, barashimira ubuyobozi ku mbaraga bushyize mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagasaba ko urwibutso rwa Buranga rw’ako karere rwagurwa.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bavuga ko Siporo yababereye umuti wo komora ibikomere yabasigiye nk’uko babitangaza mu buhamya bwabo.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Congo Brazzaville.
Abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, bagejeje umuriro mu ngo 20 z’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko babagaho badatekanye kubera kutagira urumuri, banashyikirizwa ibiribwa na telefoni 20 mu kubamara irungu basabana n’inshuti.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, ku bijyanye n’imyiteguro y’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arahamagarira abarimu n’urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, kubaka amateka adafite aho ahuriye n’amacakubiri, kuko aribwo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kibakeneyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 4,372. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo Brazzaville, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022.
Imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ndetse ishobora kuba inarenga, irinze ishira mu matwi ya benshi mu batuye mu Karere ka Musanze n’abakagenderera, humvikana inkuru z’imishinga inyuranye, ibumbatiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bakishimira ko harimo imwe n’imwe igenda ishyirwa mu bikorwa, ariko hakaba n’indi (...)
Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Uwonkunda ashimira cyane Inkotanyi zemeye kwitanga zikarokora abicwaga kuko zasanze barebana n’urupfu.
Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, atangaza ko hari impuguke z’Ababiligi zimaze kwegeranya ubuhamya butegura filime mbarankuru izagaragaza uburyo n’impamvu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR, zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO-Kicukiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, arizeza abaturage b’imirenge ya Mugesera na Rukumberi n’abandi bahegereye, ko mu minsi ya vuba icyombo cyabafashaga guhahirana n’abo mu Karere ka Rwamagana kizaba cyatangiye gukora, kandi n’abakigendamo bafite ubwishingizi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Nyirahabimana Soline, arasaba abatarahigwaga kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, zatahuye ingunguru zirindwi zuzuye inzoga z’inkorano mu rugo rw’uwitwa Karekezi Théogène.
Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi, Gasominari Ndahiriwe Jean Claude, wagaragaye akubitira umugore mu ruhame, ndetse na Habimana Faustin bari kumwe.
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko u Rwanda rutazahwema kuvuga ko Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ari ikimenyetso cy’ubugwari bw’izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zishinjwa gusiga Abatutsi mu maboko (amenyo) y’interahamwe na Ex FAR.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 2,691. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yatanze ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, imitwe yombi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irasaba amahanga gufatanya n’u Rwanda mu guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagore 100 basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombejwe na Covid-19, bahawe igishoro n’umuryango Arise and Shine International Ministries (ASIM), amafaranga azatuma bongera gusubukura ibikorwa byabo byari byarahagaze.
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga riratangaza ko umuhanda Kigali - Muhanga - Huye wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’ibyumweru bibiri wangijwe n’amazi y’imvura yasenye umuhanda hagati y’isantere ya Ruyenzi na Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko iyo umuyobozi adafite intego yo guharanira ibyiza ku bo ashinzwe, n’akamaro ko kubaho kwabo ntacyo biba bimubwiye no kubica yabica.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buvuga ko imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 iri mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo izatwikiirwa kuko yangiritse, hagasigara amazina y’abishwe, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize, bikazaba ari byo bivuga amateka yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego z’ubutabera barashakisha umugabo wo mu Murenge wa Kavumu uvugwaho kwica umugore we agahita atoroka ubu akaba yabuze.
Abahanga mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko ibitagikoreshwa iyo bibitswe cyangwa bikajugunywa ahatarabugenewe, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibidukikije muri rusange.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Repubulika ya Congo (yahoze yitwa Congo Brazzaville).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda utuntu duto dutuma bica akazi, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.
Abanditse amateka y’ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibitabo byabo bifite ubutumwa bigenera abakuze gusa, bakaba basanga hanakwiye kubaho uburyo bwo kandikira abana.
Ubwo bibukaga ku rwego rw’Umurenge tariki 10 Mata 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yavuze ko tariki 10 Mata 1994 ari itariki ifite igisobanuro gikomeye kuko aribwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi n’ahandi mu bice bitandukanye by’uwo murenge bishwe n’abicanyi bari (...)
Ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ubwo wari umunsi wa 46 w’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, amakuru yiriweho yavugaga ko Ukraine yitegura intambara ikomeye izahanganamo n’ingabo z’u Burusiya mu burasirazuba bwayo.
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari amakomini yavuyemo Akarere ka Gakenke, yashyinguwe mu cyubahiro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku ya 07 Mata 2022, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kugaragara ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside bitanu, dosiye zikaba zaramaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).