Abanyeshuri ba IPRC-Tumba bahaye umuriro ingo 20 z’abapfakazi ba Jenoside
Abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, bagejeje umuriro mu ngo 20 z’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko babagaho badatekanye kubera kutagira urumuri, banashyikirizwa ibiribwa na telefoni 20 mu kubamara irungu basabana n’inshuti.
Abahawe umuriro ni abo mu midugudu yegereye ishuri, mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, banabagenera ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta n’ibindi.
Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abo banyeshuri, ubuyobozi n’abarezi, rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, bunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.
Bamwe mu bahawe umuriro bagaragaje imbamutima zabo, bashimira urwo rubyiruko rubakuye mu kizima, bemeza ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.
Kasine Immaculée ati “Kubera urumuri rw’amashanyarazi tubonye twishimye, tuva mu bwigunge twarimo, aba bana barakoze cyane badufashe mu mugongo, twari mu icuraburindi pe njye nacanaga ibishishimuzo. Nari naraguze n’agatoroshi niko kamfashaga nk’iyo ngiye kuryama, uru rubyiruko Imana iruhe umugisha, bampaye umuriro n’ibyo kurya ndanezerewe”.
Nyirabarima Marie Chantal ufite imyaka 99, ati “Bariya bana bacu bakoze twabashimiye, nacanaga agatara none barancaniye bokabaho. Mushimire na Nyakubahwa Perezida wacu wadufashije atuvana kure, muti warakoze”.
Ni umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, ufite agaciro ka 2,700,000 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho ubwabo aribo bikoreye ibikorwa byo kugeza umuriro muri izo ngo, dore ko mu byo baminuzamo birimo n’amashanyarazi.
Ni igikorwa ngarukamwaka bakorera mu Karere ka Rulindo, batangiye muri 2019 bageza umuriro mu ngo 20, mu 2021 bakaba baragejeje umuriro nanone mu ngo 20 z’abarokotse Jenoside.
Ikibatera gukora ibyo ngo ni mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abo Jenoside yagize incike, babafata mu mugongo, ariko banarushaho kwiga amateka yayo mu rwego rwo guhangana n’abakomeje kuyipfobya.
Isingizwe Marie Joselyne, ati “Ni mu buryo bwo kubereka ko tubari hafi, tukanarushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside tugendeye ku buhamya baduha. Biratwigisha kandi binatubera isomo ridufasha guha ubutumwa abahakana Jenoside n’abayipfobya, tugamije kubaka u Rwanda ruzira Jenoside”.
Karenzi Innocent ati “Icyo bivuze ni ugufasha abarokotse no kwifatanya nabo tunasobanukirwa amateka, tunabereka ko batari bonyine bari kumwe natwe mu kusa ikivi cy’abacu bazize Jenoside. Ibi bitanga n’isomo ku bapfobya Jenoside bahakana ko itabayeho, ni no gufasha Leta muri gahunda zinyuranye”.
Murwanashyaka Dieudonné ati “Intambwe dutera yo kuza kwegera abakecuru tubaha umuriro, turi mu gihe cya Ndindamwana, ni igihe abarokotse Jenoside ari bato cyangwa abavutse nyuma yayo, tubasha gutera ingabo mu bitugu abo bakecuru bacu, mu rwego rwo kusa ikivu cy’abakagombye kubafasha batakiriho”.
Arongera ati “Isomo tuhakura ni uko Jenoside yabayeho, ikindi amateka y’u Rwanda ni magari, iyo nk’umukecuru atubwira ubuhamya bwe, twumva ari amateka dukeneye kumenya. Ni muri ubwo buryo dushishikariza abantu bose n’urubyiruko muri rusange gukotana, turwanya abapfobya Jenoside twifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga”.
Ni ibikorwa bishimwa cyane byahinduriye abarokotse Jenoside imibereho, nk’uko Umuyobozi wa Ibuka muri ako karere, Murebwayire Alphonsine abivuga.
Agira ati “Bari babayeho mu kizima ntabwo bacanaga, ariko ku bufatanye na IPRC-Tumba, bahawe imirasire ndetse na telefone zibafasha kuvugana n’inshuti, bari mu mwijima none bagiye ahagaragara”.
Arongera ati “Ibigo by’amashuri byose byagombye gufatira urugero kuri IPRC-Tumba, bafasha abaturage mu bikorwa binyuranye banabahumuriza. Aba banyeshuri ntabwo tubibahatira ni urukundo bifitiye, gufata ingo 20 bakabagezaho umuriro, bakabaha ibiribwa ni ikintu cyo gushimira, amashuri yose mu karere afite umukoro wo gufasha abatishoboye”.
Ni ibikorwa birimo gufasha Akarere ka Rulindo kugera ku ngamba kiyemeje, nk’uko Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mutaganda Théophile abivuga.
Ati “Ibikorwa by’aba banyeshuri bivuze ikintu kinini cyane mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rulindo. Dufite abarokotse Jenoside bakeneye ubufasha burimo ibiribwa, ariko noneho bakabona n’urumuri bagacana bakava mu mwijima nk’uko biri mu cyerekezo cy’igihugu, ko mu mwaka wa 2024 abantu bose bazaba bacana. Aba banyeshuri rero baradufasha kwinjira neza mu cyerekezo cya Perezida wa Repubulika”.
Nyuma y’icyo gikorwa, muri iryo shuri rya IPRC-Tumba hakomereje umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ahatanzwe ibiganiro birimo igifite insanganyamatsiko ivuga ku ruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, n’inshingano za buri wese zo kububumbatira.
Ni mu gikorwa cyanatangiwemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ndetse n’abayobozi barimo Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, uhagarariye Ingabo muri Rulindo n’abandi bayobozi, batanga ubutumwa bujyanye no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, hubakwa ubumwe bw’Abanyarwanda.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|