Nyuma y’uko imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo muri 2022 kizabera muri Qatar irangiye muri Afurika, yasize amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi amenyekanye. Ayo makipe asanzwe amenyereye iri rushanwa.
Tombola y’igikombe cy’isi isize abakinnyi b’ibihangange bagiye gucakirana, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza busa nk’aborohewe
Iyo ugeze mu isantere ya Nkoto ihuza Umurenge wa Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, umubare minini w’abaturage uhasanga uba ugizwe n’urubyiruko, aho akenshi ruba rugendana utujerekani duto bita utubuni cyangwa uturitiro banywa inzagwa n’ibigage.
Abarema isoko rya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko iryo soko rikomeje kuva ibicuruzwa byabo bikangirika ari nako bikomeje kubateza ibihombo mu mikorere yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) azibanda mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Rémy Rioux, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Groupe AFD).
Ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ishusho y’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka muri ako karere.
Abaturage bakoranye n’umushinga Hinga Weze, bavuga ko yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwizigamira no kurandura amakimbirane mu miryango.
Abangavu babyaye bo mu Mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kubura abo basigira abana ngo bajye kwiga ndetse no gusiragizwa igihe bagiye kurega ababateye inda, biri mu bibabangamira.
Abanyamahirwe 50 ba mbere bahawe ibihembo na StarTimes muri poromosiyo ya Pasika yiswe ‘Inyongera yihuse dusangira Miliyoni 200 Frws.’
Abadepite bamaze iminsi bakorera ingendo mu Ntara y’Amajyaruguru, baremeza ko mu mibereho myiza y’abaturage babonye ibintu byinshi bikwiye gukosorwa, birimo abagifite umwanda, amakimbirane n’ibindi.
Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro isize ikipe ya Rayon Sports itomboye ikipe ya Musanze FC, mu gihe APR FC na Kiyovu Sports nizikomeza zizahurira muri ¼ cy’irangiza
Abakuru b’Imidugudu 10 yo mu Tugari twa Ngiryi na Nyabivumu two mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bahembwe amagare babikesha kuba imidugudu bayobora yaresheje umuhigo wa mituweli 100% mbere y’iyindi.
Icyizere amahanga agirira u Rwanda, cyatumye ibihugu binyuranye bisuzumisha dosiye zisaga 50 z’ibimenyetso bya gihanga, muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory), bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yavuze ko azahagarika kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol muri Ukraine, ari uko ingabo z’icyo gihugu zishyize intwaro hasi.
Irushanwa ry’ubwiza ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, n’ubwo rimara amezi agera kuri abiri yose ariko kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya 2022, yavuze ko amasegonda atanu mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba, aricyo gihe cyateye ubwoba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,364.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), ruratangaza ko ikibazo cy’abana bata imiryango yabo bakajya gushaka akazi mu mijyi bagatererwayo inda gihangayikishije.
Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu y’amavuko, amuziza gusenya ibikenyeri mu murima we.
Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), gifatanyije n’Umuryango nyafurika ukora ubushakashatsi ku miyoborere (PASGR), byatangiye ubushakashatsi buzamara imyaka itatu, bwiga ku bibazo urubyiruko rufite hamwe n’uburyo bikwiye gukemurwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa gupimisha abakozi mbere y’umukino.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya East African University Rwanda, gukoresha neza ubumenyi bahawe, umuhate n’umurava wo kwihangira umurimo kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo, n’Igihugu muri rusange.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigo kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution).
Ikigo BK Group gihuza Banki ya Kigali (BK Plc), Ubwishingizi (BK Insurance) hamwe n’Ikoranabuhanga (BK TECHOUSE), cyagaragaje inyungu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 51 na miliyoni 900, cyungutse mu mwaka wa 2021.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bamwe mu bashoramari bari mu Rwanda baturutse mu Bubiligi, bavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyorohereza abashoramari ndetse ko biteguye gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi bugezweho.
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tubonekamo abafite ubumuga bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere avuga ko abagize ayo matsinda abafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye badaegereje ko Leta ari yo ibibakemurira. Kimwe mu byo ayo matsinda (...)
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yabagobotse, kuko yabasubije igishoro bari bariye mu bihe bya Covid-19 ubwo batakoraga, bakaba bishimiye iyo nkunga igiye kubafasha kongera gukora nka mbere.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hatangajwe ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, akaba asimbuye umutoza Mashami Vincent.
Maniragaba Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkoyoyo, Akagari ka Bisega, Umurenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe avuga ko yahoranye urutoki rwiganjemo ibitoki byengwamo inzoga agateka kanyanga ariko gutera imbere biranga. Nyuma yo kumvira inama z’ubuyobozi, Maniragaba avuga ko yatangiye guhinga insina z’inyamunyu ubu akaba (...)
Mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika (AWKF), yabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 24 kugeza 27 Werurwe 2022 i Cairo mu Misiri, yatoye Uwiragiye Marc, usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda (RKWF), nka Visi Perezida.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,348. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuhanda Kigali-Huye wangiritse wari utaraba nyabagendwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Werurwe 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yabwiye Kigali Today ko umuyoboro w’amazi menshi unyura munsi y’umuhanda hagati y’igice kiva mu isantere ya Ruyenzi ugera ku (...)
Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL), yagaragaje raporo y’ubushashatsi bwakozwe, bwerekana aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubuyobozi bukuru bw’Urukiko rw’Ikirenga buravuga ko ibibazo byagaragaye mu micire y’imanza birimo kuvugutirwa umuti, kugira ngo bizafashe mu gutuma imanza zirushaho gucibwa neza hatangwa ubutabera bwuzuye ku baturarwanda.
Mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya La Jeunesse yongeye gutungurana isezerera Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, yitabiriye inama ngarukamwaka ya 8 ihuza Guverinoma zo ku Isi, ibera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ivuga ku Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs), aho yagaragaje ko zadindijwe na Covid-19.
Abagiraneza b’abaherwe b’Abongereza beguriye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi koperative ebyiri z’abahinzi bato, zifite abanyamuryango ibihumbi bitanu.
Umuryango Givedirectly ugiye gukorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kageyo, aho uteganya guha buri rugo amafaranga atishyurwa ibihumbi 820, kandi akazatangwa nibura ku kigero cya 99% ku batuye uwo murenge, abazayahabwa bakemeza ko imishinga yari yarabananiye bagiye kuyibyutsa bakiteza imbere.
Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), mu ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara.
Abatalibani bategetse ibigo bikora ingendo zo mu kirere, guhagarika abagore bo muri Afganistani bakora ingendo mu ndege, keretse igihe bari kumwe n’abagabo babo cyangwa uwo mu muryango wa hafi.
Ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, zijyanye n’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nyuma y’imikino ya kamarampaka yo kwishyura, nibwo hamenyekanye amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, asanga ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Musanze, bitazakemukira mu guhugira mu biro kw’abayobozi n’abakozi b’akarere, cyangwa inama za hato na hato bahoramo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), irasaba abanyamategeko ba Leta kurushaho kwibanda ku masezerano y’ubwubatsi ibigo bya Leta bigirana na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo birusheho gufasha Leta kutajya mu manza.
Ikipe y’igihugu ya Gambia mu bagabo na Ghana mu bagore nizo zizahagararira umugabane wa Afurika mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth games’, iteganyijwe kubera mu gihugu cy’u Bwongereza i Birmingham muri nyakanga kugeza muri Kanama uyu mwaka.
Perezida Paul Kagame yatambagijwe ikigo cya BioNTech ari kumwe n’Umuyobozi wacyo, Uğur Şahin, ndetse baganira ku gutangiza gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19, malariya n’iz’igituntu zirimo gutezwa imbere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri (2), bakaba babonetse mu bipimo 7,625. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare (...)