Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Tennis ikinirwa ku muhanda muri Barbados, aho ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye ubutumwa abapolisi 240 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 5,073. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, nibwo hamenyekanyekanye inkuru y’incamugongo mu muryango wa siporo, yo gutabaruka kwa Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC wazize impanuka, akaba yari afite myaka 26 y’amavuko.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Barbados, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Sandra Mason.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru u Burusiya bubinyujije mu nzira za diplomasi, bwandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ibindi bihugu byose, bumenyesha ko intwaro zirimo kohererezwa Ukraine zizatuma habaho ingaruka zitaramenyekana ku mutekano w’Isi.
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, hari abarokotse Jenoside b’abakene batari bake usanga bavuga ko bishimira ubufasha Leta ibaha mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko ko inzu batujwemo zamaze gusaza nyamara nta bushobozi bwo kwisanira cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abakozi bunganira Akarere mu gucunga umutekano bazwi nka DASSO ku kwirinda no kurwanya inkongi, bahuguriwe mu nzu iberamo inama y’Akarere ka Nyabihu, iherereye mu Murenge wa Mukamira, Akagali (...)
Uburyo Stanislas Simugomwa wakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo yicwe, byatumye abura uko ahungira ahitwaga muri CND ariho hari hafi, biba ngombwa ko ajya i Kabgayi.
Mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze Gorilla naho Mukura na Gicumbi nazo zitsindirwa hanze
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, aramara impungenge abagize uruhare muri Jenoside, bakabegera bakabasaba imbabazi kuko biteguye kuzitanga ahubwo babuze uwo baziha.
Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, icyo cyemezo ngo kikaba kigomba gutangirana n’igihembwe cya gatatu, biteganyijwe ko kizatangira ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbiye, Twagirayezu Gaspard, yamaganye imvugo irimo kugaragara muri bamwe mu rubyiruko, bavuga ko kuba muri Jenoside batari bariho, ngo ibyo kurwanya abapfobya Jenoside bitabareba.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, mu rwego rwo gushimirwa imbaraga bagaragaje mu gufasha kugarura amahoro (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’urw’iminsi itatu yari asoje muri Jamaica.
Raporo ya buri munsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse i Kigali mu bipimo 5,496 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 RWF). Ibaze uramutse utsindiye 5,000,000 kuri Pasika!
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, yakiriye itsinda ry’Abaminisitiri baturutse muri Angola, bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb. Tete Antonio.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, asaba abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi batinya kuvuga ahajugunywe imibiri, kubyerekanisha nibura inyandiko zitwa ‘tracts’ zitagaragaza umwirondoro w’uwazanditse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaranzwe no kuba Gasogi United yabonye amanota n’amafaranga nyuma yo kwihaniza Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 2-0, ukaba ari umukino wa kane iyitsinze.
Ikigo gifite uburyo bwo gutega ku mikino (betting) buzwi nka Gorilla Games, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, cyerekanye abanyamahirwe batatu batomboye amatike abemerera kujya i London mu Bwongereza kureba umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere uzahuza amakipe ya Arsenal na Manchester United.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, arasaba Abanyarwanda gukumira umuco wo kudahana, mu rwego rwo kwirinda kugera ikirenge mu cy’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside, bwimitse uwo muco kugeza ubwo bigejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamakuru ucukumbura akaba n’umwanditsi w’Umwongerezakazi, Linda Melvern, avuga ko abahakanyi bashaka guhindura Jenoside ingingo yo kugibwaho impaka, aho kuyifata nk’igikorwa nyakuri cyaranze amateka.
Bibaho gake ko umwaka uhuza n’undi umunsi, itariki n’ukwezi, nk’uko mu kwezi kwa Mata 2022, guhura na Mata 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho na benshi mu batanga ubuhamya muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko guhuza kw’ayo matariki (...)
Uwamahoro Angélique wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, nyuma y’imyaka 28 atazi umuryango avukamo, yongeye kubona se na nyina batandukanyijwe na Jenoside mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu, batangije ibikorwa byo kuvana mu muhanda abana n’urubyiruko rw’inzererezi rugaragara mu mujyi wa Gisenyi.
Jérôme Rugema avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatunguwe no kuba abaturanyi ari bo babahigaga ngo babice nyamara nta cyo bapfaga, by’amahirwe we ararokoka.
Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney, ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie, amukubise isuka.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu muri Jamaica, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mata 2022, yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, agaragaza ko hakenewe ubufatanye hagati ya Afurika na Jamaica.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Mata 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 4,578. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
U Burusiya bwatangaje ko bugiye kurenga ku masezerano asaba kudashyira intwaro za kirimbuzi mu Nyanja ya Baltique, ibugabanya n’ibihugu bya Finland na Suède, mu gihe byaramuka bibaye abanyamuryango ba OTAN/NATO.
Mu gihe harimo kwibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Urubyiruko n’Umuco hamwe n’Ibigo bya Leta bahuriye mu nyubako bakoreramo, bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 saa cyenda zuzuye, ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, irakira Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wavuzweho byinshi na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC).
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, asanga igihe kigeze ngo abagitsimbaraye ku muco mubi wo kugoreka amateka ya Jenoside n’abayavuga uko atari bahindure iyo migirire, kuko bikoma mu nkokora gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’Imyaka 28 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayirokotse ndetse n’abatarahigwaga, bahamya ko bakomeye ku ntego yo kwimakaza imibanire izira ivangura ry’amoko, no gushyigikira ko ubumwe n’ubwiyunge bukomeza gushinga imizi mu Banyarwanda, kugira ngo bikomeze kubabera umusemburo w’iterambere ryifuzwa.
Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ikaba ishobora kuba yarubakirwaho n’umuturage.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi. U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga 6,500.
Kwizera Evariste wamenyekanye cyane muri 2019, ubwo yashakanaga na Mukaperezida Colthilde bivugwa ko yaba amurusha imyaka 27, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri Sitasiyo ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Mu matariki 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi baturutse mu byari amakomini, ubu hakaba ari mu turere twa Muhanga na Gakenke, bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo ku kiraro cya Gahira.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki ya 10 Mata 2022 iyobowe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yasibye inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 171 n’ibihumbi 834 n’amafaranga 510 yari yaratanzwe muri gahunda ya VUP yanditswe mu bitabo by’imari ariko bikagaragara ko zidashobora kwishyurwa (...)
Abamaze gusiga ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura yaguye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo biyongereye, aho imibare igaragaza ko bageze kuri 306. Leta yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 20222, nyuma y’uko imihanda ndetse n’imisozi bitwawe, amazu agasenyuka.
Evariste Bizimana warokotse Jenoside, ashima kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwo kwibuka kuko byubaka Abanyarwanda, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo 4,235. Abo bantu bane banduye, umwe yabonetse i Kigali naho batatu baboneka i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (...)
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yageze muri Jamaica aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Kigali Marriott.
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu ritubahirijwe, ubwo Abatutsi bahigwaga bakanicwa mu 1994.