Ikipe ya APR FC yateye intambwe ya mbere igana muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsindira Marine FC i Rubavu ibitego 2-0 mu mukino ubanza
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intumwa za Banki y’Isi, ku itariki 26 Mata 2022, yasuzumiwemo imyiteguro yo kubaka ikindi cyiciro cy’imihanda mishya ya kaburimbo na ruhurura ya Rwebeya (RUDP II/Phase 3) mu mujyi wa Musanze.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bizavanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere Nsengimana Janvier avuga ko kugira umusaruro w’ibigori wujuje ubuzirange byatumye babona abaguzi benshi kuburyo abahinzi batagihendwa n’abamamyi.
Mu mwaka wa 2021-2022, Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), cyakoze inyigo ku rugero Abanyarwanda bariho mu kunywa itabi, kikaba cyarasanze abarinywa cyane ari abagabo bakuze, bafite amikoro make kandi batize.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, akomeje gushishikariza abaturage kuba hafi y’ikipe yabo ya Gicumbi, mu mikino mike isigaje ya Shampiyona, aho yemeza ko icyizere cyo kutamanuka mu kiciro cya kabiri kigihari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), irahamagarira urubyiruko gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko bwunguka kandi nta wabugiyemo wicuza, ahubwo bakurikira inyungu ibubamo.
Abakoresha ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko nta myaka runaka ababyeyi bakwiye gutegereza, ngo bahe abana babo uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga cyangwa kuvumbura ubundi bumenyi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusaba abishe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo bishimangire urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Babitangaje ubwo bashyinguraga imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu murenge wa Mugina, (...)
Nyuma y’amezi hafi abiri uwari umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, Kamuzinzi Godfroid yeguye ku mirimo ye na bamwe mu bo bari bafatanyije, iyo kipe yabonye ubuyobozi bushya binyuze mu nteko rusange yateranye ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Kigali Convention Centre, bakiriye mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batandatu, bakaba babonetse mu bipimo 6,291. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Abakozi b’ikigo Hot Point gicuruza ibikoresho bya electronic bigezweho, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isomo rikomeye ku Banyarwanda no ku isi, mu guharanira amahoro no kwimakaza ubumuntu mu bantu.
Mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports, Police FC na AS Kigali zatsinze imikino ibanza, KNC wa Gasogi avuga ko atanyuzwe
Minisiteri y’Ibikorwa remezo(MININFRA) hamwe na Ambasade y’Igihugu cya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Uwase Delphine (Ortha) wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda cyane cyane muri filime y’uruherekane ya ‘Bamenya’ agiye gufungura ishuri rya siporo yise ‘Kigali Elite Sports Academy’.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.
Umujyi wa Kigali wasabye inzego z’ibanze ziwuhagarariye gufasha ingo zose ziwurimo kubona umuriro w’amashanyarazi bitarenze uku kwezi kwa Mata, ariko hari abaturage binubira ko barimo gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe iyo serivisi.
Rucagu Boniface ni umugabo utangaje kubera imirimo ikomeye yagiye akora kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu, akaba ubu ari mu kanama ngishwanama k’inararibonye. Rucagu avuga ko imodoka ye yayihaye izina rya Mpatswenumugabo.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, ruzabikwamo amateka yihariye y’ahabereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Kigali. Babonetse mu bipimo 3,714 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Iburasirazuba rwihaye igihe cy’amezi atatu kuba rwakemuye bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, harimo kurarana n’amatungo ndetse n’imirire mibi mu bana.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, aboneraho kugirana ibiganiro na Perezida Museveni.
Mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere cya muri Handball,a ho amakipe akomeye yatangiye atsinda imikino yayo.
Nk’uko babitangaje binyuze ku rubuga rwabo rwa twitter, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wabo mukuru, Mugisha Benon muri Werurwe uyu mwaka, ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG VC, yemeje ko yamaze gusinyisha umutoza mukuru, Kwizera Pierre Marchal.
Mu ba Ambasaderi batanu bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, harimo uw’igihugu cya Jamaica aherutse gusura mu byumweru bibiri bishize.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yabwiye ababyeyi ko nta rwitwazo bafite rwo kuba abana babo batiga, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abibutsa ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri bihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Abaturage bakoresha umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Rwamagana, bavuga ko wahagaritse ubuhahirane bwabo kuko wuzuyemo amazi ahitwa Cyaruhogo, ku buryo abadashoboye kunyura mu mazi batanga amafaranga yo kubaheka mu mugongo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare bakurikiranywe n’ubutabera maze bamwe inkiko zibahamya ibyaha ndetse baranabihanirwa mu gihe hari n’abatari bari mu Rwanda bityo hatangira urugendo rwo kubashakisha.
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), urasaba ko inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yubakwa, kuko hashize imyaka umunani babisaba ariko bikaba bidakorwa.
Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron, k’ubwo kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, avuga ko ari intsinzi yegukanye abikwiye.
Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo cya Covid-19, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi bwarahagaritse amasezerano yabo y’akazi, bakisanga mu bushomeri, biturutse ku kuba batarahise basubiza amafaranga y’imishahara y’imirengera, (...)
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside muri Rukumberi bafatwa bagahanwa kuko hari abacyidegembya hanze.
Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko imvura ikaze yaguye mu ijoro rya tariki 23 na 24 Mata 2022, yahitanye ubuzima bw’abaturage 11, ikomeretsa 13.
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera abatoza babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona uheruka
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19 bose bakaba babonetse i Kigali. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 3,018.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abo mu cyiciro cy’abanyantege nke.
Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, abahinzi bakaba bavuga ko bahombye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bari bamaze gushoramo.
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize nta sengesho rijyanye no kwizihiza icyumweru cy’impuhwe ribera mu Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 iryo sengesho ryongeye kuba. Ni isengesho ryitabiriwe n’abakirisitu benshi baturutse hirya no hino, harimo n’abo mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda (...)
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.
Mu birori byo kurangiza Kaminuza (Graduation) umubare munini w’abagore n’abakobwa baba bambaye imyenda migufi imbere y’undi mwambaro wateganyirijwe uyu muhango. Ibi bintu byaje kuntera kwibaza niba biba ari itegeko, nibaza impamvu ituma abenshi babihuriraho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye 21, ku bantu baregwa gushaka kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, akaba inzobere mu bworozi bw’ingurube, avuga ko yakozwe ku mutima n’Umushinga wa Miss Uwimana Jeannette uherutse kwegukana ikamba ry’uwateguye umushinga mwiza kurusha indi, mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 (Miss Innovation 2022).