Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda (MINADEF) yatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN baraye bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko basubizwayo n’ingabo z’u Rwanda(RDF) hamaze gupfamo babiri muri abo barwanyi bagabye igitero.
Ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, abapolisi batesheje uwitwa Saidi udupfunyika 992 tw’urumogi yari akuye muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo (RDC) aruzanye mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 80 bari mu bikorwa bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abagore bari mu birori bitegura ubukwe. Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu bafashwe tariki 16 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) washyikirije Akarere ka Rusizi urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe rufite irerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 220, biga bisanzuye mu byumba.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerezuba mu Rwanda n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) bemeje ko amahuriro yabikorera agiye gukorera hamwe mu gushaka ibibazo bibangamira abikorera.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije n’izindi nzego bafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abantu 12 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Abo bantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.
Ubwo yari amaze kwimikwa ngo abe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Musenyeri Eduard Sinayobye yabwiye imbaga yaje kumushyigikira ko yabaye nk’Umubyeyi Mariya ubwo yabwirwaga na Malayika Gabuliyeri ko azabyara umwana w’Imana agaterwa ubwoba n’iryo jambo ariko ntahakane.
Kuri uyu wa Kane tariki 25/3/2021 nibwo umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, yimitswe akaba ari n’umunsi abakristu gatoliika bafata nk’umunsi Bikiramariya yabwiwe ko azabyara umwana w’Imana tariki ya 25 Werurwe.
Abakirisitu Gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu, bavuga ko bategereje n’amatsiko menshi itariki 25 Werurwe 2021 yo guha Ubwepisikopi ku mugaragaro Musenyeri watowe wa Cyangugu, Edouard Sinayobye.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) ndetse n’abapolisi basanzwe bakorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke bafashe imodoka ebyiri zipakiye insinga za magendu n’amavuta atemewe (...)
Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yerekanye abantu babiri ari bo Ibyimana Eliab w’imyaka 40 na Mugenzi Florien w’imyaka 34. Bafatanywe impapuro mpimbano 6 harimo enye zemerera imodoka gutwara abagenzi(Autorisation de Transport) n’izindi ebyiri zigaragaza (...)
Ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yagendereye Akarere ka Rusizi, asura by’umwihariko Imirenge wa Bweyeye na Gikundamvura ihana imbibi n’u Burundi n’uwa Nzahaha uhana imbibi na Rrpubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Niyonzima Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica Nsengumurenyi Fabrice agahita acika.
Abayobozi b’uturere twa Rusizi na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyatumye ahanini batesa neza imihigo ya 2019-2020.
Imibare itangazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko kuri ubu ingo zisaga 67% ubu zifite amashanyarazi mu Murenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi, zirimo 57% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari naho izigera kuri 10% zikaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo (...)
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.
Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha mu guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uwitwa Hagenimana Gad yasize umugore n’abana i Rusizi tariki 21 Werurwe 2020, aza i Kigali atwaye abagenzi mu modoka, yari azi ko ahita asubira mu rugo rwe, ariko yongeye gusubirayo nyuma y’amezi atandatu kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikomeje ibikorwa byo kurwanya uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byaha bibera muri iki kiyaga.
Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke yafashe mu bihe bitandukanye abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, yemereye imodoka z’abantu ku giti cyabo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko nta ngenzo zari zemerewe kujya no kuva muri ako karere kuva muri Werurwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi iratangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abasore 15 bakurikiranyweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yatanze amabati 5,760 ku miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Rusizi, kugira ngo ibone aho kuba heza.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli butangaza ko ibyabaye ku mashyuza mu Karere ka Rusizi bitatewe n’imitingito ahubwo byatewe n’imiterere y’amashyuza n’amabuye yaho, byakwiyongera ku ntambi zaturitse bigatuma amazi atemba.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ariko bigaragara cyane tariki ya 24 Kanama 2020, aho ikidendezi cyakamye agasohokera ahandi akabangamira abanyura mu muhanda.
Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.