• Abaturage bashishikarijwe kuzirika ibisenge by

    MINEMA yatangije ubukangurambaga bwo kwirinda ibiza

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangije ubukangurambaga buhamagarira Abanyarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga, bakazirika ibisenge no gushyiraho inzira z’amazi ku nzu, birinda ko zagurukanwa n’umuyaga cyangwa zikinjirwamo n’amazi.



  • Espoir FC yabonye umutoza mushya

    Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.



  • Ubu bwato bwongeye gukoreshwa

    Rusizi: Basobanuye impamvu ubwato bahawe na Perezida Kagame bwatinze gukora

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko ubwato bahawe na Perezida Paul Kagame bwatinze gukoreshwa, kubera igerageza no kugenzura ubuziranenge bwabwo.



  • Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bagejejweho inzu bubakiwe na Polisi

    Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano (...)



  • Rusizi: Babangamiwe no kwangirika k’umuhanda Kamembe - Bugarama

    Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’umuhanda Kamembe - Bugarama wasenyutse ukaba utarasanwa, ukaba waratangiye kubagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kuba nta modoka zibafasha mu ngendo babona, aho baziboneye zikabahenda ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange bakavuga ko buri mu kaga kubera ivumbi ryinshi.



  • Rusizi: Bibutse abiciwe muri CIMERWA bakajugunywa mu mugezi wa Rubyiro

    Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.



  • Bahurira mu itsinda bagakusanya amafaranga bityo bakunganirana mu kwiteza imbere

    Amatsinda yo kwizigamira yatumye abafite ubumuga bataba umutwaro kuri Leta

    Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tubonekamo abafite ubumuga bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere avuga ko abagize ayo matsinda abafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye badaegereje ko Leta ari yo ibibakemurira. Kimwe mu byo ayo matsinda (...)



  • Ubwo abo bagore bagezwagaho iyo nkunga, bemeje ko igiye kubazamura

    Abagore ba Rusizi bahombejwe na Covid-19 bishimiye inkunga bahawe

    Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yabagobotse, kuko yabasubije igishoro bari bariye mu bihe bya Covid-19 ubwo batakoraga, bakaba bishimiye iyo nkunga igiye kubafasha kongera gukora nka mbere.



  • Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakekwaho ruswa

    Abayobozi batatu bo mu Karere ka Rusizi bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 843, bagiye baka abaturage babizeza kubashyira ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, yatanzwe na Leta yo kugoboka abacuruzi bagizweho (...)



  • Rusizi: Bahawe imodoka ya kabiri bemerewe na Perezida Kagame

    Abatuye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bashyikirijwe imodoka bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.



  • Minisitiri Gatete n

    Rusizi: Perezida Kagame yemereye abatuye muri Gitambi indi modoka ibafasha mu ngendo

    Mu ruzinduko Minisitiri Claver Gatete yagiriye i Rusizi, yavuze ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.



  • Padiri Ubald Rugirangoga yari azwiho gusengera abantu bagakira indwara zinyuranye

    Rusizi: Bibutse Padiri Ubald Rugirangoga umaze umwaka yitabye Imana

    Nyuma y’umwaka Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022, muri Centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, hahimbarijwe igitambo cya Misa cyo kumwibuka.



  • Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo

    Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo bahuye n’amapfa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.



  • Niyobuhungiro Oscar

    Rusizi: Umuturage yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa

    Tariki ya 27 Ukuboza 2021 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Niyobuhungiro Oscar w’imyaka 26 arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Yayatangaga kugira ngo uwo mupolisi amuhe moto ye yari yafashwe, yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Cyapa.



  • Muzehe Kiyana ni we wa mbere wahawe icyangombwa

    Rusizi: Batangiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka 4,685 bari bamaze igihe kirekire bategereje

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki 17 Ukuboza 2021 yari mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho yatangije igikorwa cyo guha abaturage ibyangombwa by’ubutubaka bigera ku 4,685 nyuma y’uko bari bamaze imyaka myinshi babisaba.



  • Hagiye kubakwa inyubako ihuza umupaka wa Bukavu na Rusizi

    Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).



  • Ikibazo cy

    Rusizi: Ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabonewe igisubizo

    Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.



  • Rusizi: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w’imyaka 22 na Irakoze Justin w’imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, gategori B, bakaba barafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, (...)



  • Rusizi: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’imiyoboro ya ‘Internet’

    Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.



  • Rusizi: Amashyuza arimo gusubizwa mu mwanya wayo

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza amazi y’amashyuza mu mwanya wayo, igikorwa kimaze umwaka gitegerejwe na benshi, kuva tariki ya 21 Kanama 2020 amashyuza yava mu mwanya wayo agatemba ajya mu mugezi wa Rukarara.



  • Rusizi: Abantu 12 barimo ba Gitifu 3 b’Imirenge bafunzwe

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.



  • Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi itangirira mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eulade, yangiza cyane ibyari muri farumasi.



  • Rusizi: Imirenge y’icyaro ikomeje kugezwamo amashanyarazi

    Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.



  • Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora

    Guverineri Habitegeko ntiyemeranya n’abavuga ko umuceri wabuze isoko

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi utabuze isoko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo habaye ikibazo mu bayobozi bagomba kuwushakira isoko.



  • Rusizi: Abagore bakekwaho guhohotera umucamanza bakatiwe gufungwa umwaka

    Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.



  • Rusizi: Abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.



  • Bamufatanye urumogi na mukorogo

    Rusizi: Yafashwe yinjizaga mu gihugu urumogi na mukorogo

    Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, ahagana saa Cyenda z’amanywa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48, winjizaga urumogi, mukorogo n’ibindi bicuruzwa mu buryo butemewe.



  • Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu masengesho mu ngo bitemewe

    Abantu 72 bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 10 Nyakanga 2021 bari mu bikorwa by’amasengesho mu ngo, bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.



  • Rusizi: Babiri bafashwe biyitirira inzego z’umutekano

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa moya, abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21, bakaba bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa (...)



  • Rusizi: Ukuriye Ubugenzacyaha yafashwe yakira ruswa

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.



Izindi nkuru: