Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangije ubukangurambaga buhamagarira Abanyarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga, bakazirika ibisenge no gushyiraho inzira z’amazi ku nzu, birinda ko zagurukanwa n’umuyaga cyangwa zikinjirwamo n’amazi.
Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko ubwato bahawe na Perezida Paul Kagame bwatinze gukoreshwa, kubera igerageza no kugenzura ubuziranenge bwabwo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano (...)
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’umuhanda Kamembe - Bugarama wasenyutse ukaba utarasanwa, ukaba waratangiye kubagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kuba nta modoka zibafasha mu ngendo babona, aho baziboneye zikabahenda ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange bakavuga ko buri mu kaga kubera ivumbi ryinshi.
Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tubonekamo abafite ubumuga bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere avuga ko abagize ayo matsinda abafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye badaegereje ko Leta ari yo ibibakemurira. Kimwe mu byo ayo matsinda (...)
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yabagobotse, kuko yabasubije igishoro bari bariye mu bihe bya Covid-19 ubwo batakoraga, bakaba bishimiye iyo nkunga igiye kubafasha kongera gukora nka mbere.
Abayobozi batatu bo mu Karere ka Rusizi bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 843, bagiye baka abaturage babizeza kubashyira ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, yatanzwe na Leta yo kugoboka abacuruzi bagizweho (...)
Abatuye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bashyikirijwe imodoka bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.
Mu ruzinduko Minisitiri Claver Gatete yagiriye i Rusizi, yavuze ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.
Nyuma y’umwaka Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022, muri Centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, hahimbarijwe igitambo cya Misa cyo kumwibuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.
Tariki ya 27 Ukuboza 2021 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Niyobuhungiro Oscar w’imyaka 26 arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Yayatangaga kugira ngo uwo mupolisi amuhe moto ye yari yafashwe, yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Cyapa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki 17 Ukuboza 2021 yari mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho yatangije igikorwa cyo guha abaturage ibyangombwa by’ubutubaka bigera ku 4,685 nyuma y’uko bari bamaze imyaka myinshi babisaba.
Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w’imyaka 22 na Irakoze Justin w’imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, gategori B, bakaba barafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, (...)
Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza amazi y’amashyuza mu mwanya wayo, igikorwa kimaze umwaka gitegerejwe na benshi, kuva tariki ya 21 Kanama 2020 amashyuza yava mu mwanya wayo agatemba ajya mu mugezi wa Rukarara.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi itangirira mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eulade, yangiza cyane ibyari muri farumasi.
Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi utabuze isoko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo habaye ikibazo mu bayobozi bagomba kuwushakira isoko.
Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, ahagana saa Cyenda z’amanywa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48, winjizaga urumogi, mukorogo n’ibindi bicuruzwa mu buryo butemewe.
Abantu 72 bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 10 Nyakanga 2021 bari mu bikorwa by’amasengesho mu ngo, bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa moya, abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21, bakaba bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.