Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butegereje inkunga ikomeye ku rubyiruko rugiye kumara amezi atandatu ku rugerero, cyane cyane bukaba bwizeye ko ruzatanga umusanzu mu kurandura ibibazo bibangamiye abaturage.
Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi hari ahitwa mu rya Nyirandakunze, iri rikaba ari ishyamba ryakomoye izina ku mugore bivugwa ko yari igishegabo witwaga Nyirandakunze.
Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bo muri Rusizi bijejwe ko ikibazo cy’amapeti n’icyo kwitwa abakozi ba Leta bigiye kubonerwa umuti mu itegeko rishya ribagenga rigiye gusohoka.
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga umukino njyarugamba (karete) bo mu karere ka Rusizi bavuga ko aho abana babo batangiriye kuyiga hari byinshi byahindutse ku bana babo cyane cyane cyane kugira imyitwarire myiza ku bari barananiranye.
Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem, yasabye abarisengeramo bo mu Karere ka Rusizi kuzibukira imisengere yo mu butayu.
Mu nkambi ya Nyarushishi yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi, komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, yasezereye abagore b’abahoze ari abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 644 n’abandi 400 bari i Nyanza.
Bamwe mu baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Rusizi baravuga ko batifuza gukomza kwitwa “Abasigajwe inyuma n’amateka kuko ngo babona iri zina rikomeza kubambura agaciro mu bandi bagahora basuzuguritse.
Mu gihe benshi baba babyiganira kujya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, Nzeyimana Jean Nepomscene wo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yifuza kujya mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.
Bamwe mu bahinzi bahinga ibihingwa nk’inyanya n’imyumbati mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’isoko ry’abanyekongo badashoye guhaza, bishobora kuzatera ikibazo y’ibiribwa muri aka karere mu minsi iri imbere.
Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi barasaba leta kubafasha kubona ifumbire mu maguru mashya kugira ngo bakomeze kungukira muri ubu buhinzi. Ubuyobozi buravuga ko bugiye kwihutira gukorana n’abo bireba mu gukemura iki kibazo.
Abaturage bimuwe bavanywe mu manegeka yo mu bice bitandukanye bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira mu karere ka Rusizi barataka ubukene n’inzara.
Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic riherereye mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko batagiye kubera leta umuzigo bashakisha akazi, ahubwo ko bagiye gushyira mu bikorwa imishinga bateguye bakiri ku ishuri bityo bazahe akazi umubare w’abashomeri bari hanze aho kuwongera.
Itsinda ry’ abajyanama b’ubuzima ryashyizweho n’akarere ngo rigaragaze ukuri ku mibare iva mu mirenge ku bibazo bibangamiye abaturage ryagaragaje ko hari imirenge yagiye itanga imibare igaragaza ko ibi bibazo byarangiye cyangwa bigeze kure nyamara atari ko bimeze.
Imiryango 40 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu mirenge ya Nkombo na Nkanka irashima brigade ya 201 ikorera mu karere ka Rusizi yayoroje amatungo magufi.
Ku bufatanye n’inzobere z’abaganga baturuka mu Buhinde, uruganda rwa CIMERWA rukora sima rwatangije gahunda yo gusuzuma no gutanga inama ku ndwara y’amenyo ku baturage baturiye uru ruganda.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafatiye abagabo batatu mu cyuho, ubwo bari bagiye gushukisha w’Umunya-Turukiya, ikibuye cy’ikibumbano bamubeshya ko ari zahabu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira abaturage ko uko umujyi wa Rusizi uzamuka ari na ko abatekamutwe biyongera, cyane ku bashaka serivisi z’ubutaka.
Mu Karere ka Rusizi, umuntu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agapfakaza abagore babiri, nyuma yo kwirega no kwemera icyaha ubu yiyunze n’abo yahemukiye binyuze mu masomo y’ubumwe n’ubwiyunge yatangirwaga muri Paruwasi ya Mushaka. Nyuma yo kubona ko iyi gahunda ikomeje gutanga umusaruro mwiza, komisiyo (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burahumuriza abazwi nka ba kavukire, bafite amikoro make, ko igishushanyo mbonera gishya ntawe kizatsikamira.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rusizi barera abana bavanye mu bigo birera impfubyi, bavuga ko bakigorwa no kubiyandikishaho mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abaturage bagize imiryango umunani yo mu Karere ka Rusizi yari yakuwe mu manegeka igatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo, iratabaza kuko naho Ibiza byahabateye bikabasenyera.
Abayobozi b’amashuri abanza yo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi baraburira leta ko ubucucike bushobora gutuma abana benshi bata ishuri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka uri mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rusizi, yatunguwe n’ukuntu abayobozi bako bamusobaniriye imibereho y’akarere ariko bakamubwira ibintu bidahuye.
Abacuruza isambaza mu karere ka Rusizi baratabaza nyuma y’uko bageze aho bari basanzwe bazigurira bagasanga nta sambaza n’imwe iharangwa. Ibi bibaye nyuma y’uko izari zarobwe zose zoherejwe muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, kubera ubwumvikane buke hagati y’abaziroba na Projet peche izirangura ikazigurisha (...)
Abarimu bo mu karere ka Rusizi barishimira amahugurwa atandukanye bagenda bahabwa ku kunoza ireme ry’uburezi, bakizeza ko azabafasha kuzana impinduka zifatika mu mwuga wabo w’uburezi.
Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rusizi baratunga agatoki ababyeyi babo gutuma bata amashuri bakajya kuroba mu Kiyaga cya Kivu.
Abagore bo ku kirwa cya Nkombo baratabariza ingo zabo zigiye gusenywa no kuba batakibona abagabo babo bibera mu kazi ko kuroba mu Kiyaga cya Kivu.
Guest House ya Nkombo yagombaga kuba iri gukora ntiyigeze ifungura imiryango, kubera impungenge abashoramari bafite ku miterere y’iki kirwa no kuzabona abayigana.
Bamwe mu baturage bo ku kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu, bavuze ko guhagarikwa kuroba muri iki kiyaga bizatuma hari abishora mu busambanyi ngo babone icyabatunga.
Abatuye mu mirenge yo mu Karere ka Rusizi ikora ku ishyamba rya Nyungwe n’irya Cyamudogo, barakangurirwa kutayangiza kuko ari amashyamba kimeza agize urusobe rw’ibidukikije.