• Mu nzu aho Mbanzumutima yari atuye, abaturanyi basanze umurambo we hasi umugabo yatwaye ibintu byose

    Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

    Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) w’imyaka 33 ukora akazi ko koza imodoka mu Gakiriro ka Gisozi ahitwa ku Mukindo House, akurikiranyweho kwica umugore we witwa Mbanzumutima Nadia (Delphine wari mu kigero cy’imyaka 18), amunigishije ishuka n’umukandara.



  • U Rwanda na Santarafurika byiyemeje gukomeza gukorana mu bya gisirikare

    Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.



  • Guverineri w

    Abarembetsi bafite imigambi mibi ku Gihugu - Guverineri Gasana

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo ubufatanye mu kurwanya abarembetsi kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu, abaturage bakaba baramutse batitonze bakwisanga habi.



  • Umuyobozi wa Dusangire Ltd arafunze nyuma y’uko abakozi be babiri bapfiriye ku kazi

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Uwamariya Beata, akaba nyiri uruganda Dusangire Ltd rwenga inzoga isembuye yitwa Dusangire. RIB yabwiye itangazamakuru ko Uwamariya w’imyaka 49 yatawe muri yombi kubera abakozi be babiri bitabye Imana baguye muri tanki (tank) irimo alukoro (alcohol), (…)



  • Gereza ya Muhanga

    Muhanga: Imfungwa eshatu zari zigiye gutoroka zigarurwa n’amasasu

    Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika abatorokaga.



  • Kigali: Abantu 25 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Abantu 25 barimo abanyarwenya babiri bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafashwe ku mugoroba tariki 31 Nyakanga 2021 bafatirwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo. Muri bo, 19 bafatiwe mu Murenge wa Kimironko, mu gihe abandi 6 bafatiwe mu (…)



  • RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Ku nshuro ya cyenda, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi amasezerano yabo y’akazi yari ageze ku musozo.



  • Colonel Rwivanga Ronald

    RDF yagaragaje ibikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho muri Mozambique (Video)

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Rwivanga Ronald, yatangaje ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikomeje kandi ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwitwara neza mu guhashya inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique, mu duce twa Palma, Afungi, Mueda na Awasse.



  • Bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano n’uburiganya mu kugura ibicuruzwa

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu barindwi (7) bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.



  • Umugabo w’i Rwamagana ‘yiteye icyuma mu nda’

    Abaturanyi hamwe n’umugore w’uwitwa Tuyishimire Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Rambura, Akagari ka Nyagasambu, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko uwo mugabo yiteye icyuma mu nda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021.



  • Rubavu: Umuturage yavanze urumogi n’ibirayi ashaka kuruzana i Kigali

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, yafashe uwitwa Muhawenimana Jeannette w’imyaka 25, afatanwa udupfunyika 500 tw’urumogi yaruhishe mu mufuka urimo ibirayi. Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero, afatwa yari ategereje imodoka zitwara (…)



  • Kigali: Barakekwaho kwiba abamotari babanje kubaniga (Video)

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ryafashe itsinda ry’abantu batanu bacyekwaho kuba bibaga za Moto mu Mujyi wa Kigali. Batatu muri abo ni Dusabimana Claude uzwi ku izina rya Eric w’imyaka 25, Biziyaremye Alphonse bakunze kwita Micheal w’imyaka 37 na (…)



  • Nyabihu: Polisi yafashe bamwe mu bari bitwaje imihoro bikoreye magendu ya caguwa

    Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 saa cyenda, bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa abandi babaherekeje bafite imihoro yo kurwana. Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere (…)



  • Nyagatare: RIB yafunze Umuyobozi w’Umudugudu n’umuturage bavugwaho gukubita umunyamakuru

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Kalisa Sam uyu akaba ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’umuturage witwa Mutsinzi Steven. Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru.



  • Polisi yarokoye abantu 7 bari barohamye mu kiyaga cya Kivu

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 ahagana saa saba, Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe umutekano wo mu mazi barohoye abantu 7 bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.



  • Burera: Abasaga 70 basanzwe mu birori ku Muyobozi w’Umudugudu

    Abaturage 31 bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera baraye bafatiwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu bari mu birori byo kwerekana umugeni.



  • Rubavu: Ubwato bwarohamye mu Kivu buhitana ubutwaye

    Ubwato buzwi nk’icyombo bwari bwikoreye amabuye yo kubakisha, bwibiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu buhitana uwari ubutwaye.



  • Rubavu: Abantu 160 bafashwe bazira kutubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo

    Abantu 160 bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo batanga impamvu zo kujya guhaha.



  • Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ruhango: Abasaga 230 bafashwe basengera mu ishyamba rya Kanyarira

    Abantu basaga 230 biganjemo abo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu Murenge wa Byimana basenga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021.



  • Umuvugizi wa Polisi y

    Guma mu Rugo ni Guma mu Rugo, nta bintu by’imikino - CP Kabera

    Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ahandi hasigaye hose bakaba na bo bakomeza gahunda ya Guma mu Karere.



  • Abantu 10 bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa cyenda, mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve hafatiwe abantu 10 barimo basengera mu rugo rwa Tuyisenge Philippe w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bukinanyana. Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya (…)



  • Rusizi: Abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.



  • Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y

    Burera: Mudugudu aravugwaho gukubita abaturage babiri akabakomeretsa

    Niyomukiza Josua uyobora Umudugudu wa Mubuga, mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera akomeje gushinjwa n’abaturage be urugomo, nyuma y’uko ngo aherutse gukubita abaturage babiri akabakomeretsa bamara iminsi barwariye mu bitaro.



  • Akarere ka Ngororero gaherereye mu Ntara y

    Ngororero: Umugabo arashakishwa nyuma yo gukubita ifuni umugore we

    Umugabo wo mu Karere ka Ngororero witwa Baraturwango François utuye mu Murenge wa Ndaro arashakishwa nyuma yo gukubita ifuni mu mutwe umugore we amuziza ko yamutanze kugera mu rugo ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021.



  • Abapolisi b

    Gishari: Abapolisi 30 barahugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) tariki ya 06 Nyakanga 2021 hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi 30 baturutse mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) ndetse n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (…)



  • Gakenke: Ikibazo cy’abagaragaye bagirana amakimbirane n’uwari utwaye moto kiri gukurikiranwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, aratangaza ko ikibazo cy’abagaragaye mu mashusho bakorera umuntu urugomo kiri gukurikiranwa. Ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuntu bivugwa ko ari umumotari, bamukubita, bikagera n’ubwo bagerageza kumunigisha umugozi.



  • Perezida Kagame ubwo yari ku rugamba rwo kubohora Igihugu

    Bari bato batari gito: Reba amafoto yabo ku rugamba rwo kubohora Igihugu

    Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amafoto y’ingabo zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu. Icyo benshi bahuriyeho ni uko bari bakiri bato ku buryo bamwe bazwi ubu bigaragara ko bahindutse cyane. Kuba bari bato nyamara ntibyababujije gukora akazi gakomeye ko kubohora Igihugu, abagituye bakaba babashimira kuba (…)



  • Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w

    Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

    Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya (…)



  • Huye: Abantu 17 bafatiwe muri resitora bikingiranye bayihinduye akabari

    Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo (…)



  • Umurambo w’uwashakishwaga akekwaho kwica umugore we wabonetse mu kiyaga cya Burera

    Umurambo w’umugabo witwa Hashakimana Jean Pierre, bakundaga kwita Kamana, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, wabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, ureremba hejuru y’amazi.



Izindi nkuru: