Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buratangaza ko bugiye gusuzuma ubwegure bw’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, wasezeye kuri izi nshingano.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021 imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster yari itwawe na Ndayisaba Daniel w’imyaka 35 yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya ahetse abagenzi batanu ari bo Uwiringiyimana Dativa w’imyaka 20, Manikuze Goderiva w’imyaka 35, (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu ari bo: Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bizimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene, Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, Ntirenganya Vedaste, (…)
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari babiri bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gufatirwa mu tubari bahanywera inzoga rwihishwa kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bazimaziki Clement, umutekinisiye muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (Chief Technician - REG) nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000frw) yari yasabye umukiliya.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa moya, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’inzego z’ibanze, bakoze igikorwa cyo kugenzura abatubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Muri icyo gikorwa abantu 19 bafatiwe mu tubari tubiri twa (…)
Abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro aho bari bagiye gucukura amabuye mu kirombe bivugwa ko cyari kimaze igihe gifunze.
Hashakimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, arakekwaho kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie amukubise ifuni mu mutwe, bikavugwa ko bahoraga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho akekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko.
Kugenderana kw’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni kimwe mu bikorwa byaranze icyumweru gishize.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, rwafashe abajura babiri n’ibyitso byabo, rugaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na Miliyoni magana arindwi na mirongo irindwi n’imwe n’ibihumbi magana arindwi (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwakiriye ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe bikozwe n’abatekamutwe.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyabisindu mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa inkuru y’abaturage bakoreye urugomo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, bakamumenaho indobo y’urwagwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Sugira Léonce ukekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Muhizi Pascal ahabwa ipeti rya Brigadier General.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena 2021, ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge yerekanye uwitwa Nizeyimana Jean Marie Vianney n’abatumirwa be 11. Bari bitabiriye ibirori by’abana be babiri baherukaga guhabwa amasakaramentu. Ubusanzwe Nizeyimana n’abatumirwa be batuye mu Karere ka Kamonyi mu (…)
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga.
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 88 bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe bw’uwitwa Buregeya Saidi Codo w’imyaka 34 na Nyampundu Thausie. Bwari bwabereye mu busitani bwitwa "Green Mountain Biking Garden" ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa (…)
Mu Karere ka Musanze mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 hasojwe ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera. Ibi biganiro byari bimaze iminsi ibiri byitabiriwe na ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’akazi bakora.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye abasirikare mu ntera mu buryo bukurikira:
Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru ku bakoresha umuhanda bose.
Karerangabo Antoine ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2018, hafi saa sita z’ijoro bakanguwe n’ibintu biturika, Karerangabo abajije murumuna we baturanye iby’urwo rusaku, amusubiza ko ari imodoka y’Umunyamabanga (…)
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba nibwo imodoka eshatu zari mu muhanda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barazitwika, bamwe mu bari bazirimo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’imwe mu Midugudu itandukanye yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamwe mu baturage babakorera urugomo. Abavuga ibi, bemeza ko iyo myitwarire ikunze kugaragara ku bantu b’abasinzi, ingo zirangwamo amakimbirane, ndetse na bamwe mu bica amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo (…)
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasozaga ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi, yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba (…)
Imodoka itwara abarwayi (Imbangukiragutabara) yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi shoferi na muganga barakomereka, bajyanwa kwa muganga n’indi modoka yanyuze aho ibanza kubatabara.
Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kamena 2021, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice yahiriye mu nzu abura umutabara arakongoka.
Gushaka amakuru, gusakaza ibitekerezo no gucengeza amatwara runaka, imwe mu nzira binyuzwamo cyane muri ibi bihe ni imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook, Instagram, Whatsapp Tiktok n’izindi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umukinnyi wa Sunrise witwa Mugabo Gabriel akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonanano mpuzabitsina ku gahato.
Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe zirashakisha umugabo witwa Hakizimana Celestin, ukekwaho guhohoterwa umwana we w’imyaka 11.