Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe abantu 16 mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yagenwe yo kuba abantu bageze mu rugo. Umunani (8) muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru, batanu (5) bafatwa mu ijoro ryo ku wa Mbere, mu gihe abandi (…)
Abaganga batatu mu Karere ka Rubavu bafunzwe bazira gukoreshwa impapuro mpimbano n’uwitwa Safari Olivier kubera kurenza amasaha yo gutaha.
Abantu 11 bari mu maboko ya Polisi bazira gutwara ibinyabiziga basinze banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera na rimwe yihanganira abatwara ibinyabiziga basinze, kuko ari intandaro y’impanuka za hato na hato zibera mu mihanda zigahitana benshi.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise “I’m sorry”, bamwe mu bayumvise batekereje ko arimo gusaba imbabazi ku kuba yaravuye mu nzu ifasha abahanzi yitwa The Mane mu minsi ishize.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda II, Umudugudu wa Kariyeri ho mu Karere ka Nyarugenge bamaze iminsi bashakisha umuti w’ikibazo cy’umuturanyi wabo, akaba ari Umunyarwandakazi ariko bavuga ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Mu rwunge rw’amashuri rwa Musave (GS Musave) mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’umwarimukazi ukekwaho kwiba mugenzi we bakorana amafaranga mu Mwarimu SACCO akoresheje telefone.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Muramba haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi, bakaba barimo baca inyuma umugabo w’uwo mwarimukazi.
Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abaturarwanda ko Byukusenge Froduard bakunze kwita Nzungu washakishwaga n’Ubugenzacyaha ku cyaha cyo kwica umuntu mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.
I Kigali muri Nyabugogo hazindukiye inkuru y’umugabo bivugwa ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we yarimo asambana.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hatangirijwe amahugurwa ku bapolisi agamije kurinda abana kwinjira mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, (…)
Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Riba hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda batezwa n’ingaruka z’abanywa inzoga zitemewe, bakavuga ko umutekano muke bafite bawuterwa n’abanywa izo nzoga.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda (MINADEF) yatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN baraye bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko basubizwayo n’ingabo z’u Rwanda(RDF) hamaze gupfamo babiri muri abo barwanyi bagabye igitero.
Impuguke mu bijyanye n’imitingito zirasaba abaturiye ahari kumvikana imitingito kwirinda kuba mu nzu kugira ngo haramutse habaye umutingito ukomeye utabasenyeraho amazu.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gicurasi 2021, abantu 60 bafatiwe mu kabari kazwi nka Cercle bari mu bikorwa byo kwiyakira bavuye mu bukwe.
Abantu bari mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi bagarutse ku mutingito wakomeje kumvikana mu bihe bitandukanye, bikaba bisa n’ibifitanye isano n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ikamyo ipakiye ibigori yavaga Iburasirazuba yataye umuhanda igwira imodoka ya taxi ’minibus’ yarimo abagenzi bava i Kabuga(Rusororo) yerekeza i Rwamagana.
N’ubwo kuri ubu abatuye mu Karere ka Huye basabwa kuba bageze mu rugo saa moya za nijoro, hari abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari saa mbili z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko umupolisi ashobora gukora akazi ke yambaye umwambaro wa gisivile, ndetse agakoresha n’imodoka itari iya gipolisi mu gihe abiherewe uburenganzira n’abamukuriye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurongera kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 80 bari mu bikorwa bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abagore bari mu birori bitegura ubukwe. Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu bafashwe tariki 16 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.
Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge Kimisagara , Akagari ka Katabaro mu Mudugudu w’ubusabane hamenyekanye urupfu rw’umugore wari utwite inda y’amezi atandatu.
Abayobozi 10 bakorera mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe uburezi mu Mirenge, bamwe mu bayobora Ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo, batawe muri yombi, aho bakekwaho ibyaha byo kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurusi 2021 ahagana saa sita z’amanywa, Polisi yafatiye abantu 60 mu nzu ya Mukamwiza Elina w’imyaka 80. Nyuma yo gusuzuma abo bantu byagaragaye ko umunani muri bo bari bafite ubwandu bwa COVID-19. Bafatiwe mu mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bafashwe ku bufatanye n’inzego (…)
Icupa ryuzuye Gaz ryaturikiye mu gikoni gitegurirwamo amafunguro abantu bagura batambuka(take away), mu nyubako yitwa ’Companion House’ mu gakiriro ka Gisozi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, yeretse itangazamakuru abantu 33, bafatiwe muri Resitora zirimo n’iz’amahoteli ziherereye mu mujyi wa Musanze, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.