• Biyemeje gukora neza akazi batangiye

    Akarere ka Musanze kungutse aba Dasso bashya 26

    Ba Dasso 26 bashya bo mu karere ka Musanze bagizwe na 19 b’igitsinagore barahiriye inshingano zabo, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline), birinda ruswa baharanira kurinda abaturage n’ibyabo.



  • Gatsibo: Polisi yafashe ucyekwaho guhiga inyamanswa akazica

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, aracyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.



  • Polisi yahuguye abasirikare ku gukumira no kuzimya inkongi

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (Fire Brigade), ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 ryasoje amahugurwa yahabwaga abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police) ku kwirinda no kurwanya inkongi.



  • Kigali: Bakurikiranyweho kuniga umuntu bakamwambura amafaranga asaga miliyoni

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ingufu bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.



  • Umuvugizi wa Polisi y

    Ubukwe bubaye bugafatirwamo umuntu utarikingije (Covid-19) byaba ari ikibazo - CP Kabera

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye Abaturarwanda batazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’Inama y’Abaministiri tariki 28 Ugushyingo 2021, ko bashobora kwikururira ibibazo byo gufatwa bakabihanirwa.



  • Inka zakubiswe n

    Nyagatare: Inka 12 n’intama ebyiri zakubiswe n’inkuba

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, inkuba yakubise inka 12 n’intama ebyiri z’uwitwa Rugamba Emmanuel wo mu mudugudu wa Rubira akagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare.



  • Muhanga: Umukecuru yapfiriye mu Kiliziya yaje gusenga

    Umukecuru wo mu Murenge wa Kibangu yitabye Imana ari mu kiliziya asenga ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 muri Paruwasi Gatolika ya Kibangu.



  • Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n

    Burera: Abanyeshuri batatu bapfiriye mu kiyaga

    Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cyitwa Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers(CEPEM), giherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barohamye mu kiyaga cya Burera barimo koga, bibaviramo gupfa.



  • Kigali: Abamotari barishimira ko ‘Cameras’ zagabanyijwe mu mihanda

    Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ‘cameras’ zagabanyijwe mu mihanda ndetse bakaba batacyandikirwa amakosa bitaga ay’akarengane.



  • Kigali: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi

    Uruganda rw’amarangi rwa Iyaga Plus rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu karere Ka Gasabo, mu ijoro rishyira tariki 26 Ugushyingo 2021 ahagana saa sita z’ijoro rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byarimo birakongoka.



  • Gasana aravugwaho kwiyita umusirikare w

    Kigali: Yiyise umusirikare atwara imodoka y’uruganda rwa Volkswagen ntiyayigarura

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera Polisi yaherekaniye umuturage wafashwe nyuma yo kubeshya abakozi b’ikigo cya Volkswagen akiyita Ofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda, bakamuha imodoka ntabishyure neza ndetse n’imodoka ntayigarure.



  • Abafana 15 bari ku mukino wa Rayon Sports na APR FC batawe muri yombi (video)

    Abafana 15 b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafunzwe bakekwaho guhimba ubutumwa bwemeza ko bapimwe COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yavuze ko abo bafana 15 bafunzwe bakekwaho guhimba ubwo butumwa bwemeza ko bisuzumishe COVID-19 kugira ngo babashe kwinjira muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino (…)



  • Rubavu: Yafatanywe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 7 yari yibwe umucuruzi

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yafashe Manzi Christian w’imyaka 24 imufatana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7 n’ibihumbi 953 n’amafaranga 500 yari yibwe umucuruzi witwa Ruvumba Fabrice w’imyaka 25. Manzi yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Amahoro, Umudugudu wa Umunezero ari na ho (…)



  • Kigali: Abantu 20 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha (Video)

    Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.



  • Nyanza: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba umukoresha we mu Mujyi wa Kigali

    Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, tariki 20 Ugushyingo 2021 yafashe uwitwa Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha we wo mu Mujyi wa Kigali. Yamwibye amadolari ya Amerika 800(800$). Hakizimana yafatiwe mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga, Umudugudu wa Kinyinya.



  • Abahuguwe uko ari 20 baturutse mu Ngabo za RDF, bayasoje bafite ubunararibonye mu guhugura abandi kuba Indorerezi mu butumwa bw

    U Rwanda rwungutse abahanga mu kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

    Aba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, bari bamaze ibyumweru bibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) bakarishya ubumenyi mu birebana no kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2021, basoje amahugurwa, biyemeza kuba umusemburo mwiza muri bagenzi babo, yaba mu (…)



  • Minisitiri w’Ubutabera yasoje amahugurwa y’Abapolisi bato 2,319

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021 mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Abapolisi n’abandi bo mu nzego z’umutekano bagera ku bihumbi 2,319. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya (…)



  • Bose baremera icyaha bakagisabira imbabazi bakavuga ko batazongera

    Kigali: Babiri bakurikiranyweho gucuruza amavuta atemewe

    Abagabo babiri b’abacuruzi mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amavuta atemewe bakekwaho gucuruza nyuma yo kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abakurikiranywe ni Jean Damascene Nizeyimana na Jackson Twiyongere bafatiwe mu Murenge Kimisagara mu Karere Nyarugenge aho bacururizaga amoko atandukanye y’amavuta atemewe harimo (…)



  • Nyagatare: Gitifu n’umuyobozi wa koperative bakurikiranyweho gutanga ruswa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare witwa Habineza Longin na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama muri ako Karere, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga.



  • Manishimwe Elode

    Rubavu: Umuturage yafunzwe azira gukwirakwiza ibihuha

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 saa yine, Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Manishimwe Elode w’imyaka 20 ukekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) avuga ko aho atuye mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano muke ndetse akoresha ifoto y’umuntu wakomeretse cyane. (…)



  • Kigali: Abantu 28 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

    Hagati ya tariki ya 6 na tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa byo kugenzura abatwara imodoka banyoye inzoga. Muri ibyo bikorwa hafashwe abantu 28, bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bose ibipimo byagaragaje ko bafite umusemburo wa Alukolo mu maraso urengeje 0,8.



  • Ikipe ya APR Women Volleyball Club ikoze impanuka

    Ikipe ya Volleyball y’abagore ya APR (APR WVC) mu kanya kashize ikoze impanuka ubwo imodoka yagendaga ifata abakinnyi mu bice bitandukanye muri Kigali nk’uko bisanzwe.



  • Burera: Bamusanze mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

    Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.



  • Abapolisi 160 bahawe impanuro mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo

    Ubwo bahabwaga impanuro za nyuma mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, abapolisi 160 basabwe kurangwa no kubaha ndetse no gukorera hamwe.



  • Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda.



  • Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi

    Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bigishijwe kuzimya inkongi

    Abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, baratangaza ko ubu batagifite urujijo ku buryo bakwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.



  • Nyamagabe: RIB yafashe umugore ukekwaho kwiba ibikoresho byari bigenewe abiga imyuga

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.



  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano nshya

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General.



  • ACP Rose Muhisoni

    Perezida Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). ACP Rose Muhisoni yahawe ipeti rya DCGP (Deputy Commissioner General of Prisons).



  • DR Congo: Umujyi wa Bukavu wabayemo imirwano ikomeye

    Abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga. Imirwano hagati y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na (…)



Izindi nkuru: