• Nyanza: Abantu 14 bamaze kwitaba Imana mu mezi 2 ashize

    Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo abantu 14 bamaze kwitaba Imana muri aka karere bitewe n’impamvu zinyuranye.



  • Tuzabadute yateraguwe ibyuma azira ubuhamya muri Gacaca

    Tariki 10/12/2011, Tuzabadute Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke yateraguwe ibyuma n’abasore bane ngo bamuziza ubuhamya yatanze muri gacaca.



  • Sindihokubwabo yishwe n’inkuba

    Mu mudugudu wa Rukomero, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rwa Sindihokubwabo w’imyaka 17 y’amavugo witabye Imana azize inkuba yamukubise kuwa gatanu taliki ya 09/12/2011.



  • Umukecuru n’umwuzukuru we bazize umuti wa Kinyarwanda

    Umukecuru witwa Ryangezeho Agnes uri mu kigero cy’umwaka 68 n’umwuzukuru we, Iradukunda Elysee w’umwaka umwe n’igice y’amavuko, bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, tariki/10/12/2011, bitabye Imana bazize umuti w’umusabikano wa Kinyarwanda.



  • Nyamagabe: yamenye ko umugabo amuca inyuma ariyahura

    Umudamu witwa Musabyimana Margarita arwariye mu kigonderabuzima cya Ngara mu murenge wa Mbazi, akarere ka Nyamagabe nyuma yo gushaka kwiyahura kubera ko umugabo we yamuciye inyuma.



  • Nyabihu: Umukecuru yahitanwe n’impanuka

    Mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, mu mugoroba w’ijoro ryakeye, imodoka yo mu bwoko bwa taxi minibus yahagongeye umukecuru witwa Bavugatwose Florida wari uhagaze hafi y’umuhanda ahita yitaba Imana.



  • Kabarondo: Ubuyobozi bwamennye litiro zirenga 400 za kanyanga zengwa n’abaturage

    Babifashijwemo n’abatugage ubwabo, ubuyobozi bw’akagari ka Kabura, tariki 11/12/2011, bwamennye inzoga ya kanyanga y’uwitwa Ntsinzishyaka wo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.



  • Nyamasheke: Kwizera yivuganye mugenzi we bapfa umukobwa

    Ku mugoroba wa tariki 10/12/2011, umusore witwa Kwizera Bernard w’imyaka 22 afatanije na bagenzi be babiri, Nteziryayo Callixte na Rugira Jonathan bivuganye Nsabimana JMV bamuziza ko yari ari kumwe n’umukobwa yita inshuti ye.



  • Nyanza: Umuboyi yaragiye kwivugana umuyaya bakorana polisi irahagoboka

    Tariki 09/12/2011 mu ma saa tanu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umuboyi uzwi ku izina ry’akabyininiro ka STAMINA yashatse kwivugana umuyaya bakorana amutemesheje umuhoro ariko polisi imukoma mu nkokora.



  • Gakenke: Umwana w’imyaka 11 yarohowe mu mugezi wa Base yapfuye

    Tuyizere Jean de Dieu, umwana w’imyaka 11 y’amavuko ukomoka mu Kagali ka Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke yarohowe mu mugezi wa Base yapfuye.



  • Gakenke: Umugabo w’imyaka 55 afunze akekwaho gufata umwana w’imyaka 8

    Munyabarenzi Gaspard w’imyaka 55 y’amavuko ubu acumbikiwe muri gereza ya Musanze mu gihe ataraburana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka umunani.



  • Rutsiro: Bacuma yatemaguye umugore we amuziza isambu

    Mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Tangabo, umurenge wa Manihira, mu karere ka Rutsiro, umugabo witwa Bacuma Faustin mu ijoro rya tariki 07/12/2011 atemaguye umugore we, Nyiranshuti Bonifride, amuziza isambu.



  • Miyove hateye igisimba kirya amatungo y’intama

    Mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove hateye igisimba kirya amatungo y’abaturage.



  • Gakenke : Abaturage bafite impungenge z’impanuka zibera mu Kintama

    Abaturage batuye mu gasantere ka Gakenke, mu karere ka gakenke bavuga ko bahangayikijwe n’impanuka z’imodoka zibera muri metero 100 uvuye ku gasentere ka Gakenke.



  • Musanze: Abantu 7 baguweho n’ibirombe bacukura Wolfram

    Tariki 07/12/2011, abantu barindwi bo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze baguweho n’ibirombe bageregeza gucukura amabuye y’agaciro ya Wolfram k’uburyo butemewe n’amategeko.



  • Bugesera: yatemye mukuru we amuziza igiti cy’avoka

    Mutabazi w’imyaka 14 y’amavuko wo mu kagali ka Kibenga, umurenge wa Mayange, akarere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi ya Nyamata azira gutema mukuru we witwa Habarurema Ezechiel w’imyaka 16 y’amavuko.



  • Mayange: hateye imbwa zizerera zirya amatungo n’abantu

    Mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera haravugwa imbwa zizerera zirya amatungo n’abantu.



  • Nyanza: Umwana yishe se amuziza isambu

    Umwana w’imyaka 18 y’amavuko witwa Hakizimana Noel na mushiki we bo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bishe se babisabwe na nyina kubera isambu. Umurambo wabonetse mu bishyimbo hafi y’urugo rw’uwo nyakwigendera mu gitondo tariki 05/12/2011.



  • Mayange: abagabo babiri bafatiwe mu cyuho biba inka

    Bihibindi na Gasore bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho, tariki 05/12/2011, biba inka ya Butera wo mu kagari ka Mayange mu karere ka Bugesera.



  • Ingabire na Mburano bari mu maboko ya police bakekwaho kwica umwana babyaranye

    Ingabire Jeannette na Mburano Theogene bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kwica umwana babyaranye.



  • Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba imifuka 50 ya sima

    Mu murenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, Nsengimana Patrick w’imyaka 23 yatawe muri yombi akekwaho kwiba imifuka 50 ya sima yari ashinzwe gucunga igenewe kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.



  • Rutsiro:Umwana wo mu kigero cy’imyaka ine yahitanywe n’umugezi wa Rwishywa

    Mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, umwana witwa Uwiringiyimana uri mu kigero cy’imyaka ine wahitanywe n’umugezi witwa Rwishywa tariki 30/11/2011 ariko umurambo uboneka tariki 04/12/2011 mu mugezi wa Koko ugabanya imirenge ya Gihango na Musasa yo mu karere ka Rutsiro.



  • Nyanza: Hatoraguwe umurambo w’umugabo i Rwesero

    Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, tariki 02/12/2011, mu karere ka Nyanza hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Munyagikari Eric wishwe mu ijoro rya tariki 01/12/2011 ajugunwa i Ruhande rw’umuhanda ujya ku Rwesero.



  • Yatorotse uburoko nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano

    Polisi ya Nyamata irimo gushakisha umugabo witwa Ntwari Evariste watorotse uburoko tariki 2/12/2011 nyuma yo gutabwa muri yombi azira kwishyura inoti y’inkorano y’ibihumbi bitanu mu kabari. Ntwari yari afungiye ku biro by’umurenge wa Mayange.



  • Yafatanywe ibiti umunani by’urumogi yahinze iwe

    Bimenyimana Samuel, utuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, kuva tariki 02/12/2011 ari mu maboko ya polisi azira kuba yarahinze ibiti umunani by’urumogi mu gikari cy’inzu ye.



  • Kabarondo: Abasore babiri bafatanywe imifuka irindwi y’urumogi

    Kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo hafungiye abasore babiri, Harerimana Andre na Nteziryayo Emmanuel, bafatanywe imifuka irindwi y’urumogi. Uru rumogi rwafashwe mu ma saa munani z’ijoro ryakeye rupakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yuzuye ibitoki byari bivuye mu karere ka Kirehe babijyanye mu mujyi wa Kigali.



  • Uwishe Marora Ildebrande yamenyekanye

    Niyonzima Oscar, umusore w’imyaka 24, yiyemerera ko ari we wishe mugenzi we, Marora Ildebrande, babanaga mu nzu akoresheje ibuye. Mu minsi ishize umurambo wa Marora watoraguwe mu mugezi ugabanya imirenge ya Kacyiru na Gisozi.



  • Kayonza: Yarashwe arwanira imbunda yari afatanywe

    Habyarimana Francois wo mu kagari ka Kabura, mu murenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza, ejo, yarashwe amasasu atatu mu nda ashaka kurwanya abapolisi bashakaga kumwambura imbunda yari atunze mu buryo butemewe n’amategeko.



  • Polisi yatesheje abagizi ba nabi bari bagiye kwica umuntu i Nyanza

    Ejo saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba, polisi mu karere ka Nyanza yatesheje abagizi ba nabi bari bagiye kwica umuntu bamutsinze mu gihuru kiri hafi y’ikoni ryinjira mu mujyi wa Nyanza uvuye i Kigali hafi gato y’igaraje rihari.



  • Yamukubise ishoka mu gahanga amuziza kutahirira inyana

    Mu ijoro ryo kuwa 29 ugushyingo 2011 mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Ngange mu Karere ka Gicumbi umugabo witwa Karuhije Claver yakubise ishoka umuhungu we, Niyitegeka Juvenal, mu mutwe aramukomeretsa amuziza kutahirira inyana ubwatsi.



Izindi nkuru: