Umugabo witwa Gakuru Francois uzwi ku izina rya Mfizi utuye mu kagari ka Rebero mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi afite igikomere mu mutwe yatewe nuko bamukubise ku ishyiga.
Umugabo witwa Siborurema Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu kagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yaguye mu cyuzi tariki 19/02/2012 umurambo we uburirwa irengero.
Abanyeshuri ba Ecole Francaise bijeje polisi y’igihugu ko bazafatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’iri shuri, Michel Bouscarel.
Umwana w’imyaka 5 bamusanganye gerenade iwabo mu nzu mu gikorwa cyo gusaka cyabaye tariki 19/02/2012, mu murenge wa Miyoze mu karere ka Gicumbi.
Abaturage batuye mu Mugonzi mu kagali ka Nyanza gaherereye mu karere ka Nyanza, batewe inkeke n’ikibazo cy’ubujura bwibasira ingo zabo badahari. Abajura bacunga badahari bakiba ibikoresho n’ibindi bintu bifite gaciro.
Umuriro w’amashanyarazi wa EWSA watwitse ibintu bitari bike mu gasantere ka Kidaho mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera ubwo hazaga umuriro mwinshi uyu munsi tariki 18/02/2012 mu ma saa tatu za mu gitondo.
Umugabo uzwi ku izina rya Mandela afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga aregwa kwiba ibiro 102 by’ibishyimbo nyuma yo kwica urugi rw’inzu ibyo bishyimbo byari bibitsemo.
Ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bitatu zatoraguwe n’umugabo warimo ukora akazi ko kumena amabuye mu murenge wa Miyove, mu Karere ka Gicumbi, ariko imwe muri zo iza kuburirwa irengero.
abana batwaye ku ishuri Gerenade batoraguye mu gishanga Abana babiri bava inda imwe batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu gishanga bayimarana iminsi itatu, bagera n’aho bayijyana ku ishuri ntawe urabimenya.
Mushyikirano Paul w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17/02/2012 abandi babiri barakomereka barashwe n’amabandi yitwaje imbunda.
Mu karere ka Ngoma gahana imbibe n’igihugu cy’u Burundi hadutse abantu bashuka abantu kuri telephone bavuga ururimi rw’Ikirundi bakabatwara ibyabo bababeshya ko bagiye kubakiza.
Ntiyibigira Athanase bakunze kwita Ntingiri, Kwikosora Theoneste, Niyonzima Abuba na Ugirumukiza Vianney, batawe muri yombi na polisi yo mu murenge wa Kabarondo, kubera gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa kasegereti mu buryo bunyuranye n’amategeko mu birombe by’i Rwinkwavu.
Uwayisaba Ildephonse wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, kuva tariki 12/02/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi azira gufatanywa kanyanga iwe mu rugo.
Kubwimana Romeo Guillome, umwana w’amezi 5 wo mu kagari ka Murama ko mu murenge wa Bweramana, yaguye mu ibase y’amazi bimuviramo urupfu.
Akimana Xaver wo mu kagari ka Gafunzo ko mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango yishe nyina babanaga mu nzu amuziza ko yagurishije inka atamubwiye.
Abaturage batuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi iyo bagize aho banyarukira bagasiga bakinze amazu yabo, haza abajura bakica inzugi bakinjira bakiba ibyo basanze mu nzu.
Umusore witwa Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 18, tariki 13/01/2012, yafashwe yibye inkoko ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe akazengurutswa umujyi ayitwaye mu ijosi.
Umugore witwa Mugorutuje Jeannette wakoraga mu ishami rya MTN mu karere ka Nyamagabe, afungiye kuri station ya polise Gasaka guhera tariki 10/02/2012, akurikiranyweho kunyereza amafaranga miliyoni imwe n’igice.
Imodoka yavaga ku muhanda wa Rukomo mu karere ka Gicumbi yerekeza mu murenge wa Rushaki ku mugoroba wa tariki 12/02/2012 yarahirimye ijya kuzana imicanga ariko ntihagira ukomereka.
Ngirumpatse Alphonse wo mu kagari ka Karenge umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya police station ya Kibungo azira gutwika diplome ya licence, imyenda, n’indangamuntu bya murumuna we Nsengimana Innocent amuziza ko amusuzugura.
Abayobozi bo mu karere ka Burera mu Rwanda n’abo mu karere ka Kisoro muri Uganda batangaje ko bagiye gufatanya guhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigateza umutekano muke mu karere ka Burera.
Itorero Anglican Paroisse Musenyi rifatanyije n’ingabo na Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi, bafashe amakarito 171 y’ibiyobyabwenge byiganjemo Chief Waragi, Vodka, Zebra n’izindi nzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda, zengerwa mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/02/2012, Otim Bosco uhagarariye polisi mu karere ka Kisoro muri Uganda yatangaje ko Umugande wakekwagaho kwica Habumuremyi Joseph wari utuye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yashyikirijwe inkiko.
Kuri uyu wa gatanu tariki 10/02/2012 akarere ka Ruhango koherereje akarere ka Nyanza abantu batanu b’inzererezi n’imburamukoro bahavuka.
Ibyaha byo gufata ku ngufu biza ku mwanya wa mbere mu byaha byagaragaye mu karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nk’uko byagaragajwe mu nama yaguye y’umutekano mu karere ka Nyamagabe yabaye tariki 09/02/2012.
Hakiziyaremye Nyirimanzi wo mu murenge wa Gataraga yishwe n’abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bamuziza kwiba ibirayi.
Abaturage bo mu mudugugu wa Cyahafi, akagari ka Tare, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavuga ko bahutazwa n’umukozi w’akagari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abaziza ko batatanze ubwisungane mu kwivuza.
Umukecuru witwa Mariya Roza Nyiramanegurwa ufite imyaka 85 amaze ibyumweru bibiri mu bitaro kubera gukubitwa akanakomeretswa n’ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.
Imiryango ituye mu kagari ka cyamukuza, umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yararwanye igera n’aho itemana ipfa avoka.
Mukabarinda Anastasie wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yakorewe urugomo na n’undi mugore witwa Uwingabire Vestine amuziza ko yatanze amakuru ku mugabo we mu gihe k’inkiko gacaca.