• Aho impanuka yabereye.

    Ngoma: Impanuka yakomerekeyemo abantu batatu

    Ku mugoroba wa tariki 25/01/2012 saa kumi n’igice, moto yagonganye n’imodoka ya gisirikare mu mujyi wa Kibungo rwagati abatu batatu bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.



  • Yahisemo gufungwa aho kurera umwana we

    Marie Francoise Dusabe wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo guta umwana we yibyariye amuziza ko yavukanye ubumuga.



  • Nyaruguru: Yishwe atewe igisongo mu gutwi ndetse no mu kanwa

    Umugore witwa Uwimana Cecile wari utuye mu kagari ka Cyahinda murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru yitabye Imana, tariki 24/01/2012 mu ma saa yine z’amanywa, atewe ibisongo munsi y’ugutwi no mu kanwa.



  • Hakorimana ari mu maboko ya Polisi akekwaho ubutekamutwe

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera hacumbikiwe umugabo watawe muri yombi kuwa gatanu tariki 20/01/2012 bivugwa ko yasabye ruswa nyiri bare yitwa “Come again” yiyita umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe isuku.



  • Nyabugogo: Imodoka yagonze umuntu ahita apfa

    Ku cyumweru tariki 22/01/2012 ahagana saa moya z’umugoroba imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna igonze umuntu i Nyabugogo ahita ahasiga ubuzima.



  • Kayonza: abasore babiri n’umukobwa umwe bafatanywe urumogi

    Maniraguha Salomon, Munyehirwe Bosco na Nishimwe Odille bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo mu karere ka Kayonza nyuma yo gufatirwa mu cyuho bafite urumogi bavuga ko bari bajyanye mu mujyi wa Kigali.



  • Rugarama: Kugenzura amabagiro byagabanyije ubujura bw’inka

    Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bemeza ko kuva hatangira gahunda yo kugenzura inka zibagwa n’inyama zicuruzwa, ubujura bw’inka bwagabanutse.



  • Uwamariya Philomene watemwe

    Nyanza: yatemye umuvandimwe we amuziza telefone

    Uwase Beatrice w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Gihisi mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatemye murumuna we witwa Uwamariya Philomene bapfa telefoni ya karasharamye.



  • Aho bamwiciye n

    Gisagara: Abajura biciye Nzabakurana aho yarindaga izamu

    Nzabakurana Protogene w’imyaka 25 y’amavuko yishwe n’abajura bamusanze aho yakoraga akazi ko kurara izamu mu karere ka Gisagara murenge wa Save akagari ka Nyagacyamo aho bita mu Rwanza.



  • “Kudakemura ibibazo by’abaturage mu mucyo biteza umutekano muke” – Uwamariya

    Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, arakangurira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no mu mucyo kuko iyo bidakozwe neza aribyo bibyara umutekano muke.



  • Habumuremyi yapfiriye muri Uganda atewe ibyuma n’abagizi ba nabi

    Habumuremyi Joseph wari utuye mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yapfiriye muri Uganda kubera ibikomere byo mu mutwe yatewe n’abagizi ba nabi bo muri icyo gihugu.



  • Imbwa zinasaka mu modoka abantu bavuyemo.

    Polisi yatangiye kwifashisha imbwa mu guhashya ibiyobyabwenge

    Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gusaka ibiyobyabwenge mu mamodoka atandukanye hifashishijwe imbwa ziba zarigishijwe gusaka ibiyobyabwenge [sniffer dogs]. Iki gikorwa cyahereye mu karere ka Kayonza nka kamwe mu turere tuza ku isonga mu gufatirwamo ibyobyabwenge bihanyuzwa bijyanwa mu mujyi wa Kigali.



  • Umwana yatawe na nyina none ubu arerwa n’umusaza wamutoye

    Bavuga Sebastien, umusaza ufite imyaka 65 utuye mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, arera umwana w’umwaka umwe n’igice yatoraguye tariki 22/09/2011 ku muhanda atazi uwahamutaye.



  • Iyi moto nayo yagonzwe n

    Umunamba yagonze abantu 2 ahita aburirwa irengero

    Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 18/01/2012, mu mujyi wa Huye habereye impanuka yatejwe n’imodoka yari itwawe n’umwe mu bantu boza imodoka mu binamba bazwi ku izina ry’abanamba. Umwe mu bagonzwe yahise ajyanwa kwa muganga.



  • Nyamagabe: imirwano hagati y’abaje vuba mu mujyi n’abawusaziyemo

    Mu gitondo cya tariki ya 17/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe hazindutse humvikana urusaku rw’abantu benshi. Uru rusaku rukaba rwatewe no guhangana hagati y’abantu baje gukorera vuba mu mujyi n’abawutinzemo.



  • Ikiyaga cya Kidogo kibamo ingona zibasira abaturage bagituriye.

    Rilima: Barasaba guhagurikira ikibazo cy’ingona zirya abantu

    Ikibazo cy’ingona zirya abantu gikomeje guhangayikisha abaturage mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera. Abaturage barasaba ko icyo kibazo cyahagurukirwa n’inzego kireba kuko nta kwezi kugishira ingona itariye umuturage.



  • Hamenywe ibiro 15 by

    Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni ebyiri n’igice

    Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 17/01/2012, habaye umuhango wo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga 2,679,200 wabereye mu murenge wa Nemba.



  • Gatsibo: umuryango wishwe utemaguwe ujugunywa mu muhanda

    Nzabanita Jean Pierre n’umufasha we, Mukankwaya Steria, bari batuye mu kagari ka Nyabitabire mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bishwe mu ijoro rya tariki 15/01/2012 batemaguwe bajugunywa mu muhanda.



  • Nyamagabe: abaturage barishimira umutekano bagezwaho n’inkeragutabara

    Abaturage b’akarere ka Nyamagabe barahamya ko akazi k’inkeragutabara katumye umutekano ugerwaho. Bavuga ko kugeza ubu nta muntu ucyamburwa utwe, ndetse ngo n’akajagari kagaragaraga mu dusantire karacitse.



  • Umwana w’imyaka 15 yafashwe ajya gucuruza urumogi

    Niyomuremyi Samuel wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Gacuba mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 14/01/2012, yafatanywe ibiro 20 by’urumogi yari agiye gucuruza mu mujyi wa Kigali.



  • RCS irashishikariza abacungagerezakazi kwitwara neza mu kazi

    Mu kiganiro komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa (RCS), Gen Paul Rwarakabije, yagiranye n’abacungagerezakazi 400, tariki 14/01/2012, yongeye kubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bakora.



  • Rwamagana: Batwitse ibiyobyabwenge byafatiwe mu baturage

    Polisi mu karere ka Rwamagana, tariki 13/01/2012, yatwitse ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu baturage. Mu byo batwitse harimo litiro zikabakaba 130 za kanyanga, ibiro 38 by’urumogi n’udupfunyika twarwo [bakunda kwita utubule] tugera ku 1614.



  • Nyagatare: abaturage bafite ikibazo cy’inyamaswa zibonera

    Abaturage bahinga ibigori n’amasaka mu nkuka z’igishanga cy’Ikirimburi mu mirenge ya Nyagatare na Tabagwe baratabaza ikigo gishinzwe iby’amapariki n’ibidukikije kubera ko ibisimba birimo inkende n’ibitera bibonera kandi bikanabangiriza imyaka.



  • Mukagahima avuga ko ahohoterwa kubera ubuhamya yatanze muri Gacaca

    Umukecuru witwa Mukagahima Margarita w’imyaka 63 utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubuhamya bunyuranye yatanze mu nkiko Gacaca bukomeje kumubera intandaro yo guhohoterwa.



  • Nyanza: Imodoka yagonze umunyegare arakomereka bikomeye

    Tariki 12/01/2012 ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu ihuriro ry’umuhanda w’ahitwa ku Bigega habereye impanuka y’imodoka yagonze umunyegare agakomereka bikomeye.



  • Ubukene bwatumye yiba ibikoresho bya bagenzi be

    Umunyeshuri Hategekimana Jean Rick w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe acumbikiwe kuri station ya polisi Gasaka, guhera tariki 09/01/2012, azira kwiba ibikoresho by’undi munyeshuri wiga ku ishuri ryisumbuye rya ADPR Gasaka.



  • Ikiyaga cya Kidogo kirimi ubushyo bw

    Ingona zongeye kwicira umuntu mu kiyaga cya Kidago

    Ingona zongeye kwicira umuntu zirangije zita ibisigazwa by’umubiri we ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima.



  • Umupasiteri arahigwa kubera gutekera umutwe abanyeshuri 290

    Polisi y’igihugu irashakisha umuntu wiyitaga umupasiteri wasengeraga ku rusengero rw’Abametodisite ku Kacyiru, wabeshye abanyeshuri bagera kuri 290 ko azabafasha kwiga no kubaha ibikoresho by’ishuri.



  • Akurikitanyweho kwiba ibikoresho by’umunyeshuri

    Bizimana Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagame azira kuba yaribye igikapu cy’umunyeshuri agatwara ibikoresho byarimo.



  • Gasiza: Yatawe muri yombi azira kwiba ibirayi

    Umusore witwa Nizeyimana Frederic, tariki 10/01/2012, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, azira kwiba ibiro 150 by’ibirayi yatwaye tariki 23/12/2011, ubwo umukoresha we yari amutumye kubigura akabitwara atishyuye.



Izindi nkuru: