Musanze: Visi Meya atawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore akamukomeretsa
Ndabereye Augustin umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagejejwe mu maboko ya RIB aho akurikiranweho gukubita umugore we akamukomeretsa.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’umwe mu baturanyi be utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo ku itariki ya 30 Kanama 2019 ni uko ngo Visi Meya Ndabereye yakubise umugore we aramukomeretsa bikomeye aho yamukuruye imisatsi arakomereka mu buryo bukomeye.
Uwo mugore yahise yihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri ari na ho kugeza ubu arwariye, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na RIB.
Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB atangarije Kigali Today ko uwo muyobozi ubu ari gukurikiranwa na RIB, avuga ko agikusanya amakuru afatika ku byo Visi Meya Ndabereye akekwaho.
Inkuru zijyanye na: Ndabereye Augustin Visi Meya
- Urukiko rwemeye ko urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya rubera mu muhezo
- Musanze: Urukiko rwanze ko Ndabereye wahoze ari Visi Meya afungurwa by’agateganyo
- Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya wa Musanze ryasubitswe
- Uwahoze ari Visi Meya yitabye urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo
- Musanze: Urukiko rutegetse ko Visi Meya afungwa by’agateganyo iminsi 30
- Uwahoze ari Visi Meya yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye
- Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?
Ohereza igitekerezo
|
Gakenke igiye kubona umwanya w’umusimbura mu kwandagaza abagore babo(abayobozi)uretse ko ntacyo bishe ntanicyo bakijije,naho amakimbirane yo mungo ari gakenke nayo akwiye gukurikiranirwa hafi bitari ngombwa ko bigera aha.
Ibyaba byabateranije ibyo ari byose ,ntibikwiye ko umuntu yihanira.byongeye kariya kageni ,ni ihohoyerwa rikomeye none rinakozwe n,umuntu uhagarariye abandi wagafashweho urugero rwiza
Birababaje pe kubona umuyobozi akubita umugorewe. abaturage se babibona bate!MADAME IHANGANE.
Birababaje pe! Umuyobozi yagombye kuba intangarugero none se ibi ni ibiki! abaturage se bo babibona bate?
Noeho ndumiwe
Byaba byiza hashakishijwe amakuru tukamenya Nina hari amakimbirane basanganwe.b yaba ari ubwambere nabwo hagakurikiranwa icyabiteye gusa nanone ikosa ryo kwiha IRA yarirenzeho abizi ibindi RIB irabidutangariza gusa ha who ubushishozi.
Kayiranga Innocent VM FED Muhanga urakubite Umugore wawe uri menge dore abayobozi bakubita abagore babo batangiye gutabwa muri yombi!!!!!!!!!!!!