Musanze: Visi Meya atawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore akamukomeretsa
Ndabereye Augustin umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagejejwe mu maboko ya RIB aho akurikiranweho gukubita umugore we akamukomeretsa.
Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’umwe mu baturanyi be utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo ku itariki ya 30 Kanama 2019 ni uko ngo Visi Meya Ndabereye yakubise umugore we aramukomeretsa bikomeye aho yamukuruye imisatsi arakomereka mu buryo bukomeye.
Uwo mugore yahise yihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri ari na ho kugeza ubu arwariye, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na RIB.
Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB atangarije Kigali Today ko uwo muyobozi ubu ari gukurikiranwa na RIB, avuga ko agikusanya amakuru afatika ku byo Visi Meya Ndabereye akekwaho.
Inkuru zijyanye na: Ndabereye Augustin Visi Meya
- Urukiko rwemeye ko urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya rubera mu muhezo
- Musanze: Urukiko rwanze ko Ndabereye wahoze ari Visi Meya afungurwa by’agateganyo
- Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya wa Musanze ryasubitswe
- Uwahoze ari Visi Meya yitabye urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo
- Musanze: Urukiko rutegetse ko Visi Meya afungwa by’agateganyo iminsi 30
- Uwahoze ari Visi Meya yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye
- Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?
Ibitekerezo ( 49 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho,abatabaje Imana izabatabare nabo,ariko se umugabo ukubita umugore ubwo ni umugabo cga akwiye gushakirwa irindi zina,gusa numugore ukubitwa rimwe kabiri akaguma yihambira na we ni injiji,aho kugira ngo ndyame muri etage nyiririramo naryama muri nyakatsi nyisekeramo rwose,abagore natwe dukwiye kugerageza kwirwanaho
Uyu mugabo ndabona ateye ubwoba pe gusa ni umugabo mubi
gukubita umugore we koko? maman ihangane pe gusa Imana ikwiye gusanga bene abo bantu ikabahindura.
By the way uyu mu Moyor bamuhane bihanukiriye kuko uru si urugero arigutanga
gukubita ntanyungu zirimo ni ikimenyetso cyo gutsindwa Habeho kwihana no gusaba imbabazi
Ndabona bitoroshye kbsa
Mungo hagatiyabashakanye,hamwenahamwe harimo ibibazo bishoborakuva kuruhanderumwe cy kurundi bityo rimwe bikagira uwo bigonga reka dutegereze icyo ubutabera bukora ntitube abashinjacyaha
Mungo hagatiyabashakanye,hamwenahamwe harimo ibibazo bishoborakuva kuruhanderumwe cy kurundi bityo rimwe bikagira uwo bigonga reka dutegereze icyo ubutabera bukora ntitube abashinjacyaha
njyewe ndumva bigoye kuko siniyumvisha uko umugabo enplus Mayor akubita umugore we yashatse akanamukwa ubundi akubita umugore harubwo ari ingoma NGO Wenda aba ashaka kubyina yumvise arize.???
birababaje rwose hakurikizwe icyo amategeko agena.
Mada ihangane Imaniracyakurinze gsa ibigabo byibinyamaswa byo bibaho, gsa byaba bibabaje nawe batamukosoye ngo nawe yumwe ko akagabo gahimba akandi kataraza
Bakomeze ubucukumbuzi kur ’iyi nkuru tuzamenye imvo ni mvano yabyo kuko vice mayor FED ntiyapfa gukora iryo kosa. Birashoboka ko biba byabaye par accident.
Accident yo gukubita umuntu kugeza akomeretse akajya mu bitaro? Ahaaaaaaa nzabambarirwa. Buriya wasanga yari yaramenyereye kumukubita atyo undi agaceceka none byanze!
Ararenzwe peee!Ubwo koko n’inka ntizigikubitwa,undi ngo yakubise umugore we?Birababaje hakwiye ingando kuri uwo vice mayor.
Yaburiwe kenshi ntiyumva none Dore birangiye afashwe ,byaribyaramaze kurambirana ,ahubwo twarituzi ko isaha iyariyoyose bashobora gutabariza rubanda ko yamwishe ,kubera ko yamukubitaga hafiburi Munsi ,ibyo byari bimaze kumenyerwa muri Cartier
Wakoze silverien,gutangaza iyinkuru rwose ahari byagira icyo ditanga twe byari bimaze kudutera iseseme kubona uwitwa ngo numuyobozi akorera ibikorwa by’iyica rubozo uwitwango numugore we basezeranye imbere y’ubutegetsi akanamubwira ko azamwica ubundi akemera agafungwa ,Kandi afite umugore w’imfura ikarabye rwose,surupfu Akize