Musanze: Visi Meya atawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore akamukomeretsa
Ndabereye Augustin umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagejejwe mu maboko ya RIB aho akurikiranweho gukubita umugore we akamukomeretsa.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’umwe mu baturanyi be utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo ku itariki ya 30 Kanama 2019 ni uko ngo Visi Meya Ndabereye yakubise umugore we aramukomeretsa bikomeye aho yamukuruye imisatsi arakomereka mu buryo bukomeye.
Uwo mugore yahise yihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri ari na ho kugeza ubu arwariye, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na RIB.
Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB atangarije Kigali Today ko uwo muyobozi ubu ari gukurikiranwa na RIB, avuga ko agikusanya amakuru afatika ku byo Visi Meya Ndabereye akekwaho.
Inkuru zijyanye na: Ndabereye Augustin Visi Meya
- Urukiko rwemeye ko urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya rubera mu muhezo
- Musanze: Urukiko rwanze ko Ndabereye wahoze ari Visi Meya afungurwa by’agateganyo
- Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya wa Musanze ryasubitswe
- Uwahoze ari Visi Meya yitabye urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo
- Musanze: Urukiko rutegetse ko Visi Meya afungwa by’agateganyo iminsi 30
- Uwahoze ari Visi Meya yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye
- Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?
Ohereza igitekerezo
|
MU IZINA RYA YESU NSABIYE UYU MUGABO IMBABAZI.
UYU MUGORE NASHYIREMO IMBARAGA ATANGE AMAFARANGA RIB YAKORESHEJE
IFATA IMODOKA YO GUFATA MUGABO WE.
RIB NI ABAHANGA NABO BABAHUZE NTIBASABE GUTANYWA KUKO ABANA BABO BABYEYI BAHITA BABA INTABWA PE!!!!!!!
MBASABIYE KWIYUNGA KUGIRANGO UBWUZUZANYE BUBEHO KANDI NAMBIFURIZA NGO URUGO RWABO RUKOMEZE KUBA IJURU RITO MAZE YESU ATURE HAGATI MURIBO...
RIB NIKOMEREZE AHO KUKO NDABONA IFITIYE IKIREMWAMUNTU AKAMARO KUKO INUNGA IMIRYANGO YASHATSE KWITANDUKANYA....MUGIRE AMAHORO YA NYAGASANI KANDI NAMBIFURIJE ISABATO NZIZA.
abagabo muri inyamanswa
Birababaje kubona umuntu akomeretsa umuntu bigeze aho hanyuma abantu nkamwe mukajya kurubuga aho kubyamagana akaba ariwe mushyigikira leta nikaze umurego naho ubundi imyumvire kuburinganire iracyari hasi
Jye ndumva uyu mugabo niba yahohoterwaga nawe yagasanze inzego zubutabera Zikamurenganura kuko ntawe ziheza
Ntibyoroshye hari abagabo barenganye cyane rwose babayeho nabo bahohoterwa n’abagore nabo bakitwa ba sendushyi bakaruca bakarumira gusa iyo yihangana akazajya murukiko ariko akabibwira abantu
Mujye mukoma urusyo mukome n’ingasire ahubwo mbona Groups zishinzwe kwigisha imiryango zigomba gukaza umurego mu guhugura abagore mu kumenya agaciro k’umugabo kuko byagaragaye ko abadamu baha agaciro abagabo babo ni bake cyane
Umugore ugera aho akubitwa na Meya, we murumva yoroshye?
Twese dukubita abagore iyo baturakaje, ariko ntawurabukwa, none aho RIB yatabaye mbere y’abaturanyi...
Nawe bamufunge, ashobora kuba ari umuntu mubi cyane.
Ntawurubara!
Reka RIB ishake amakuru. Wasanga umugore ari we wakubise ku bw’amahirwe make akaneshwa!
Ufite ikibazo gikomeye mu myumvire yawe ,wumvise neza inshuro byabayeho bakamwihanangiriza akanga kugeza akoze ayo mahano! Ahubwo nakanirwe urumukwiye nabandi bose bahohotera abandi bibabere urugero
Ndabereye nubwo yihaniye ariko ndabizi neza ko we numugorewe hatari bameranye neza bitewe n’imyitwarire igayitse y’umugore! Gusa Imana impfashe wenda ukuri nyakuri kujye ahagaragara
Usibye ko tutanamenya uwanditse ariko buriya winjiye mumisi y’ikibazo wasanga uwo mugore ariwe wabaye nyirabayazane,menya ko murino minsi ntamugore ucyemera kwitwa umugore m’urugo.
Gatanya s’umuti wibibazo kuko atandukanye nuyu akajya gushaka undi igisubizo kirihe?
Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ikindi Kandi Mujye kwirinda gucira abandi imanza bamwe mutazazicibwa
arko aharinigihe abagabo nabo bahohoterwa uretseko gukubita atariwomuti mujye mureba impande zose
Gukubita umugore si indangagaciro y umunyarwanda, uyu Muyobozi ntacyo yageza Kubo ayoboye, nagirwe Inama yegure.
Birababaje pe, ariko abadamu namwe mujye murinda gutera umujinya abagabo banyu kuko buriya n’uriya mugabo afite impamvu yabimuteye bitewe n’ububuremere bwiyo mpamvu burya umuntu ni umuntu wakibuka wabikoze. Kuba umuyobozi ntibivuzeko atari umuntu wagira reaction nk’abandi Bose.