Musanze: Visi Meya atawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore akamukomeretsa
Ndabereye Augustin umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagejejwe mu maboko ya RIB aho akurikiranweho gukubita umugore we akamukomeretsa.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’umwe mu baturanyi be utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo ku itariki ya 30 Kanama 2019 ni uko ngo Visi Meya Ndabereye yakubise umugore we aramukomeretsa bikomeye aho yamukuruye imisatsi arakomereka mu buryo bukomeye.
Uwo mugore yahise yihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri ari na ho kugeza ubu arwariye, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na RIB.
Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB atangarije Kigali Today ko uwo muyobozi ubu ari gukurikiranwa na RIB, avuga ko agikusanya amakuru afatika ku byo Visi Meya Ndabereye akekwaho.
Inkuru zijyanye na: Ndabereye Augustin Visi Meya
- Urukiko rwemeye ko urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya rubera mu muhezo
- Musanze: Urukiko rwanze ko Ndabereye wahoze ari Visi Meya afungurwa by’agateganyo
- Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya wa Musanze ryasubitswe
- Uwahoze ari Visi Meya yitabye urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo
- Musanze: Urukiko rutegetse ko Visi Meya afungwa by’agateganyo iminsi 30
- Uwahoze ari Visi Meya yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye
- Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?
Ohereza igitekerezo
|
Uyu umubyeyi yahuye ninsanganya rwose
Umuyobozi azi amahame yuburinganire arayazi kweli? Niki yabwira abaturage ayobora?
Uwo Muyobozi yakosheje abihanirwe,ariko ndongera ngaye abamuram agije ngo atange candidature.
Igihugu kirimo abantu bize,b Inyangamugayo,bakunda igihugu,....ariko usanga abenshi ari abashomeri,abantu nk uwo ugasanga nibo bahabwa ubuyobozi n akazi muyindi myanya boshye ari igihembo.
N abandi bameze nk uwo bakago bye kujyanwa kugororwa Kandi barazwi.
ndagira ngo ngukosore Gato, abarambagije uyu visi mayor ntakosa bakoze neza bijyanye nicyo gihe kandi aba shomeri bose bashoboye siko baba abayobozi cg ngo bahabwe imirimo, gushobora nubushake ntibivuze kwirukana abantu, ahubwo turi mu isi ibinduka umuntu nawe arahinduka kdi gukubita umugorore ntibisobanuyeko adashoboye kuko nabadakubitana bafite ibindi byaha bakora ikomeye nuko RIB itabamenya duhereye kuri wowe nanjye, bityo icyiza nu gukunda igihugu kwihesha agaciro Kwihangana byooose bigaaozwa no kubaha Imana
Muri rusange birababaje rwose, gusa bakagombye kwigirwahamwe, mu koroshya Gatanya harimo kuba abantu bajya kwa Noteri bagasenya amasezerano bagiranye! Uko inkiko zitinda mugutanya abantu niko ihohoterwa mungo riba ndenga kamere! Vice mayor yagararagaje ubugwari nkumuyobozi!
Umuyobozi azi amahame yuburinganire arayazi kweli? Niki yabwira abaturage ayobora?
Ark iyo umuntu yihandagaje agakurura undi imisatsi nukuntu biryana ubwo biba bitaniyehe no gushaka kumwica,uwo mugabo numugome bikabije akanirwe irumukwiye,kuko iryo nikosa rikomeye
I hope she forgives him.
I think his intelligence went low due to the intensity of the situation they have been lagging behind. What’s more of use now is whys. Why’d a genius man like him who possesses honor, leadership skills and self esteem beat his wife?
It’d be something reasonable to a man, even though it ain’t excuse. I ain’t know who he is but We both need to learn and abide and have second chance. I guess his recommendations to the rest of us will be of much more future use.
umuti si ugukubta kuko ibibazo ntibikemukira mû nkoni yagombye kwibuka amasezerano bagiranye kiry agité bajya mû butegetsi nom mwitorero(urusengero)ariko nkumuyobozi we ntatugero rwiza yatanze akurikiranwe namategeko
Ariko kuki abagore bakomeje guhohoterwa Koko?umuyobozi agomba gutanga urugero rwiza none atanze urugero rwo gukubita uwo bashakabye.ariko ubundi niba kubana biba byananiranye bagiye basaba gatanya urukiko rukabatandukanya .Aho kugirango abantu bazicane banjye batandukana pe.
Iyo famille ndayizi,ngo kimwe mu byo Ndabereye aziza uyu mudame, ngo NI uko yamusanze atamushaka! nta kwezi k’ubusa yamaraga atamukubise! Geverineri wamenye iri hohoterwa ntagire icyo arikoraho Kandi abifitiye ubushobozi, agire icyo atangaza! Birababaje pe!
Ese ingo z’iki give ko basigaye bahohoterana cyane, bagiye bahukana nka nkera aho kurindira gukubitwa.
Mbere iyo ingo hazagamo amakimbirane umugore yarigenderaga umugabo yamukenera akazajya kumucyura nyuma yo kwiyunga ariko ab’ubu bahitamo kugumana bikavamo ihohoterwa nka ririya cg irirenze ririya.
Ariko ngirango muba mwaranasaze,ubwo govener ahuriye he nabo barara barwana ,wambwiye icyo kibazo,ntiyagikemura se,izo conclusions exact,sinziza,kuki utavuze moyor,ukorana nuwo mugabo urwana cg umukuru wumudugudu waho atuye icyo bita descentrarisation.ntimukabye mishaka kugira uwo mwibasira winzirakarengane.
umuyobozi mwiza ninkore neza bandebereho .None ubwo abaturage bazamureberaho iki?Yatandukiriye pe