Kicukiro: Ikamyo yabuze feri yishe barindwi inangiza byinshi - AMAFOTO
Imodoka y’ikamyo yamanukaga iturutse i Nyanza ya Kicukiro yabuze feri imanuka, ihitana ibyo ihuye na byo byose, itangirwa n’amabisi abiri manini atwara abagenzi.
Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, ni bwo iyi mpanuka yabaye, mu masaha y’urujya n’uruza rw’abantu ahazwi nka Kicukiro Centre.
Kugeza ubu imibare y’abaguye muri iyi mpanuka iracyashidikanywaho kuko abenshi bemeza hagati ya barindwi na 15.
Dore amwe mu mafoto uko byari byifashe nyuma y’impanuka:
Ibitekerezo ( 54 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije Imiryango Yababuriyemo Ababo.
Ababuze ababo turawihanganishije nanjy ndemeranya na benshi ko hakenew dis d’ânes nyinshi kuva i Nyanza kuko byafasha mu kugabanya umuvuduko.
Abarimu ba GATENGA II PRIMARY SCHOOL n"ubuyobozi twihanganishije imiryango yabuze abayo muri iriya mpanuka.IMANA ibakire mubayo.
Imana yakire abayo Imiryango yabitaby imana bakomeze kwihangana. Gusa igihugu cyirahombye peee
ikibazo si controle technique nyishi hagomba gutekerezwa iko imodoka zikorwa na ba mecanicien ababikora birambye nibigira kurizo modoka burimunsi frein frein....... twahisemo gushyiraho ishyirahamwe rya ba mecanicien qualifier kandi tuzabigeraho kandi contole technique igomba kugira amagara cg aba mecanicien bazwi kandi babifitiye ubushobozi nuburenganzira hanyuma turebe ko ibibintu bitarangira
Abazize iyombanuka Imana ibakiremubayo.
Abazize iyompanuka Imana ibakire mubayo Imiryango yabo ikomezekwihanga.
imiryango yabo yihagane kandi abatabarutse imana ibakire mubayo
Uyu mugwagasi wimpanuka agarutse ate? Imana itabare abanyarwanda.
imiryango yabo yihagane kandi abatabarutse imana ibakire mubayo
birababaje najye ndabibonye nagahinda gusa ariko nakundi nukwihangana imana ibakire mubayo.
Mbanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo, abotwabuze Imana ibahe iruhuko ridashira. nyabune turatabaza leta idushyirire Round point (dodani) hano hantu centre irakenewe.