Kicukiro: Ikamyo yabuze feri yishe barindwi inangiza byinshi - AMAFOTO
Imodoka y’ikamyo yamanukaga iturutse i Nyanza ya Kicukiro yabuze feri imanuka, ihitana ibyo ihuye na byo byose, itangirwa n’amabisi abiri manini atwara abagenzi.
Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, ni bwo iyi mpanuka yabaye, mu masaha y’urujya n’uruza rw’abantu ahazwi nka Kicukiro Centre.
Kugeza ubu imibare y’abaguye muri iyi mpanuka iracyashidikanywaho kuko abenshi bemeza hagati ya barindwi na 15.
Dore amwe mu mafoto uko byari byifashe nyuma y’impanuka:
Ibitekerezo ( 54 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje gusa ntawe umenya uko buri bucye twese twihangane kd dusenge Mana ujye utuba hafi
mana we tugushyize mubiganza ababuriye ababo muri iriya accident police nige itanga ibyangombwa yarebye neza ko imodoka igifite ubushobozi bwo gukorera mu muhanda kuko harimo izishaje cyane uwiteka akomeze abo mu miryango yaburiyemo ababo
Twifuzagako mwakongereho iminsi yokwaka inguzanyo
Ababuze ababo bakomeze
Kugirakwihangana.
Imana ibakire mubayo.
Yoo!mbega ibgago! Imana ibakire mubayo.
uwiteka yakire mu bayo abaguye mu mpanuka
birababaje pe! gsa imiryango yaburiye ababo ndetse nigihugu dukomeze twihangane.
Nukuri Natwe Iburundi Turihanganishije,abantu Bose Nimiryango Kubahuye Nimpanuka.Imana Ibakire Mubwami Bwayo.Ndi Mu Burundi.Muyinga.Giteranyi
Dukomeje kwihanganisha ababuze ababo muri iyo mpanuka
twihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka.Imana yakire mu bayo abayisize mo ubuzima bwabo.
Gusa, birababaje cyane ababuze ababo muriyi mpanuka bakomeze kwihangana kandi natwe tubafate mumugongo,icyakora ibi nibyahanuwe ko bizaba muminsi yimperuka,Imana ibakire.
NI IBYAGO BIBABAJE,DURIHANGANISHA IMIRYANGO YABUZE ABABO.IMANA IBAHE KWIHANGANA NO GUKOMERA MURI IBI BIHE BIKOMEYE BAHUYE NABYO.KANDI AMAKURU AKOMEZE GUTANGWA NEZA KUGIRANGO ABABUZE ABABO BOSE BABIMENYE KIMWE N’ABAKOMERETSE KUKO BISHOBOKA KO HARI ABATARABIMENYA.