Kicukiro: Ikamyo yabuze feri yishe barindwi inangiza byinshi - AMAFOTO
Imodoka y’ikamyo yamanukaga iturutse i Nyanza ya Kicukiro yabuze feri imanuka, ihitana ibyo ihuye na byo byose, itangirwa n’amabisi abiri manini atwara abagenzi.
Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, ni bwo iyi mpanuka yabaye, mu masaha y’urujya n’uruza rw’abantu ahazwi nka Kicukiro Centre.
Kugeza ubu imibare y’abaguye muri iyi mpanuka iracyashidikanywaho kuko abenshi bemeza hagati ya barindwi na 15.
Dore amwe mu mafoto uko byari byifashe nyuma y’impanuka:






Ibitekerezo ( 54 )
Ohereza igitekerezo
|
Bashoferi’mutwara:nimuzuzumeneza.inyabizingabyanyu!mbereyukomutwara?kandimwirinde:Ibiyobyabwenge’kujyiranko;twirinde’impantuka’yariyoyose?
Twifanyishenamwe’mukabaro?kandi-mukomezekwihagana
twifatanije nimiryango yabuze ababo
Imana ibakire mubayo
ababuze ababo bakomeze kwihangana.
Imana ibahe uburuhukiro budashira kdi ihe ukwihangana ababuze ababo muri iyo mpanuka. birababaje cyane! gusa u rwanda twishyize mu maboko y’Imana.
ABABURIYE ABANYU MURI IYI MPANUKA MUKOMEZE KWIHANGANA.
MANA WEEEEE UBU KOKO ABABANTU TUBABUZE DUTE GUSA MANA UBAKIRE MUBAWE KANDI TUMENYE KO URUPFU TUGENDANA NARWO
Ntibyoroshye muriyi minsi abantu barigupfa umusubirizo Ndihanganisha ababuze ababo muri yimpanuka. pole Urupfu ntiruteguza nikorwabaye
Gusa nibyiza kwibuka gusenga burimunsi.
twihanganishije imiryango yabuze abayo mwiyo mpanuka y’ikamyo yabereye i nyanza kandi dusabire abo imana yahamagaye kugirango ibiyakirire mubwami bw’ijuru.
DUHORE TWITEGUYE KUKO TUTAZI UMUNSI N’IGIHE.
RIP NYAGASANI UBAKIRE MUBAWE
RIP kuri Nyagasani Abakire mu mahoro.
Umuryango wabuze ababo bihangane.Imana ibacyire mubayo.Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi nigihe.