CP Kabera: Hari abafashwe batwaye ibinyabiziga ndetse banasinze muri iki gihe cyo kwirinda #COVID19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi nk’urwego rufite inshingano zo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa, hari ibyo babonye mu minsi ishize abantu bakora nyamara bidakwiye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arihanangiriza abanyuranya n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arihanangiriza abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mata 2020, CP Kabera avuga ko Abanyarwanda barimo kubahiriza ayo mabwiriza, ariko ngo haracyari ikibazo kijyanye n’imyumvire ikiri hasi kuri bamwe, cyane cyane ku bijyanye no kuguma mu rugo.

Ngo hari ababeshya, bamwe bagafatwa bikabaviramo guhanwa. Muri bo harimo umuyobozi w’itorero (Bishop) wabeshye Polisi tariki 05 Mata 2020 ko agiye gutanga ikiganiro kuri Radio, ariko bakurikiranye basanga yari agiye mu rusengero.

Hari abandi bafashwe mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’igihugu basenga bari hamwe ari benshi kandi ibyo binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Urugero ni muri Karongi mu Murenge wa Rubengera ahari abantu 65 bitwa aba Tempérants batawe muri yombi barimo gusenga.

Hari abandi bitwa Abahuje Umutima barimo n’abanyamakuru baherutse gufatirwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo bateranyije abantu bashaka kubaha inkunga, ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zishinzwe kugenzura ibyerekeranye n’izo nkunga butabizi.

CP Kabera ati “Guhuriza abantu hamwe, icyo waba urimo gukora cyose, ugomba kugira uburyo ubikoramo cyangwa ukabisabira n’uburenganzira. Abo bantu byagaragaye ko batigeze babisabira uburenganzira, ndetse n’uburyo bagiye bagahuza abo bantu ntabwo bujyanye n’amabwiriza ateganya uburyo abantu bagomba guhana intera.”

CP Kabera yamaganye n’abaterana bakanywa ibisindisha kandi bibujijwe, dore ko n’utubari dufunze.

Yatanze urugero rw’abantu 11 baherutse gufatirwa muri Hotel yitwa Eden Palace iherereye mu Ntara y’Amajyepfo barimo kunyweramo kandi nyamara utubari twarafunze.

Ati “Kunywa inzoga ntibibujijwe wayigura ukayinywera iwawe, ariko haracyari cya kintu abantu bita umuco cyo kuvuga ngo inzoga iryoha isangiwe, ibyo biracyagaruka.”

Yanavuze ko ibyo abantu bakora byo gusurana na byo bitemewe, atanga urugero rw’abanyamakuru batatu, aho umwe yatumiye abandi babiri bagenzi be bakarara banywa inzoga kugeza saa kumi za mugitondo burimo gucya. Bamwe muri abo ngo bafashwe batwaye ibinyabiziga ndetse banasinze, bituma haziramo n’ibindi byaha.

Umuvugizi wa Polisi yagarutse no ku bafatirwa mu nzira bagenda nta mpamvu ifatika. Ngo hari abajya babeshya ko bagiye kwa muganga cyangwa se ko bavuyeyo, ndetse bagendana ibinini, nyamara wamubaza urupapuro yandikiwe na muganga (Ordonnance) akarubura.

Ngo hari abandi bahora bagendana igitoki mu modoka bafatirwa mu nzira bakavuga ko bavuye guhaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanihanangirije abakigaragara hanze y’urugo bari muri siporo kandi bitemewe.

CP John Bosco Kabera agira abantu inama yo kubahiriza amabwiriza yatanzwe, kuko uko bayubahiriza neza, ari nako guhangana n’iki cyorezo bizagerwaho vuba, abantu bagasubira mu buzima bwabo busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka