Bishop Mukabadege yafunzwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri twitter ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 05 Mata 2020, yavuze ko uwo muvugabutumwa yabwiye abapolisi ko agiye kuri radio, hanyuma bakamukurikira bucece, bakaza gusanga yari agiye ku rusengero ruherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Ibyo uyu muvugabutumwa yabikoze mu gihe amabwiriza ya Leta asaba abantu kuguma mu ngo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Caronavirus.
Muri ayo mabwiriza kandi, harimo ko insengero zose zifunze, mu rwego rwo kwirinda ko abantu benshi bahurira ahantu hamwe.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe umupolisi aguhagaritse, ukwiye kwirinda kumubeshya kuko iyo urenze ku mabwiriza uba ugomba kubibazwa.
Polisi kandi ivuga ko uwo ari we wese uzanyuranya n’ayo mabwiriza azafungwa, acibwe amande kandi ibinyabiziga byabo na byo bifatirwe.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gutanga amakuru ku ho babonye ushaka kunyuranya n’amabwiriza, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 112, cyangwa bakanyuza ubutumwa kuri whatsapp, ku murongo wa 0788311155
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
arasebye ariko imana imusebure peeeeeeeeee
Bishop wakoze amakosa ark imana ukorohereze
Mwaramutse?Bishop arasebye nkumuntu ubeshya police ubwo Intama azibeshya bingan’iki?
Ubwose azatanga ubuhamya,ATI ntarameny’imana nabeshye Police ? Nukuri biragayitse Ubu twirirwa murugo ariko twabuze aho kujya?nabandi babonereho. Guma Murugo.
Uretse no kubeshya Police,abanyamadini babeshya ibintu byinshi abayoboke babo.Dore ingero 2:Babigisha ko Imana ari Ubutatu,nyamara Yesu ubwe yarigishaga ko "Imana ari SE wenyine" nkuko Yohana 17:3 havuga.Akigisha ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Bigisha ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana,nyamara bible ivuga ko upfuye nta handi ajya uretse mu gitaka.Noneho niba yarumviraga Imana,ikazamuzura ku munsi wa nyuma.Urugero,igihe Adamu yakoraga icyaha,Imana yamubwiye ko napfa azajya mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ko azitaba Imana.
Ndashimira inzego z’umutekano ubwitange cyane cyane mu bihe bidasanzwe nk’ibi,aho twugarijwe n’icyorezo cya covid-19.Mboneye ho no kugaya abantu nakwita ibigwari,abantu bakabaye badufasha muri uru rugamba turi kurwana.Ndebera nawe umuntu nka Bishop MUKABADEGE Liliane,yakatubereye urugero rwiza ku akurikirwa na beshi ubu se ari kudufasha iki uretse guteza akajagari no gutanga akazi katari ngombwa?amategeko nakurikizwe,ahanwe by’intangarugero.Abanyarwanda twese dukurikije amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’ubuzima twatsinda burundu iki cyorezo.Dutekereze icyatuma dukomeza kubaho.