Bishop Mukabadege yafunzwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.

Bishop Mukabadege Liliane yafunzwe azira kubeshya Polisi (Ifoto:Internet))
Bishop Mukabadege Liliane yafunzwe azira kubeshya Polisi (Ifoto:Internet))

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri twitter ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 05 Mata 2020, yavuze ko uwo muvugabutumwa yabwiye abapolisi ko agiye kuri radio, hanyuma bakamukurikira bucece, bakaza gusanga yari agiye ku rusengero ruherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ibyo uyu muvugabutumwa yabikoze mu gihe amabwiriza ya Leta asaba abantu kuguma mu ngo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Caronavirus.

Muri ayo mabwiriza kandi, harimo ko insengero zose zifunze, mu rwego rwo kwirinda ko abantu benshi bahurira ahantu hamwe.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe umupolisi aguhagaritse, ukwiye kwirinda kumubeshya kuko iyo urenze ku mabwiriza uba ugomba kubibazwa.

Polisi kandi ivuga ko uwo ari we wese uzanyuranya n’ayo mabwiriza azafungwa, acibwe amande kandi ibinyabiziga byabo na byo bifatirwe.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gutanga amakuru ku ho babonye ushaka kunyuranya n’amabwiriza, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 112, cyangwa bakanyuza ubutumwa kuri whatsapp, ku murongo wa 0788311155

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

arasebye ariko imana imusebure peeeeeeeeee

feza odette yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Bishop wakoze amakosa ark imana ukorohereze

alex yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Mwaramutse?Bishop arasebye nkumuntu ubeshya police ubwo Intama azibeshya bingan’iki?
Ubwose azatanga ubuhamya,ATI ntarameny’imana nabeshye Police ? Nukuri biragayitse Ubu twirirwa murugo ariko twabuze aho kujya?nabandi babonereho. Guma Murugo.

Innocent yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Uretse no kubeshya Police,abanyamadini babeshya ibintu byinshi abayoboke babo.Dore ingero 2:Babigisha ko Imana ari Ubutatu,nyamara Yesu ubwe yarigishaga ko "Imana ari SE wenyine" nkuko Yohana 17:3 havuga.Akigisha ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Bigisha ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana,nyamara bible ivuga ko upfuye nta handi ajya uretse mu gitaka.Noneho niba yarumviraga Imana,ikazamuzura ku munsi wa nyuma.Urugero,igihe Adamu yakoraga icyaha,Imana yamubwiye ko napfa azajya mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ko azitaba Imana.

munyemana yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ndashimira inzego z’umutekano ubwitange cyane cyane mu bihe bidasanzwe nk’ibi,aho twugarijwe n’icyorezo cya covid-19.Mboneye ho no kugaya abantu nakwita ibigwari,abantu bakabaye badufasha muri uru rugamba turi kurwana.Ndebera nawe umuntu nka Bishop MUKABADEGE Liliane,yakatubereye urugero rwiza ku akurikirwa na beshi ubu se ari kudufasha iki uretse guteza akajagari no gutanga akazi katari ngombwa?amategeko nakurikizwe,ahanwe by’intangarugero.Abanyarwanda twese dukurikije amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’ubuzima twatsinda burundu iki cyorezo.Dutekereze icyatuma dukomeza kubaho.

Kasiro Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka