Karongi: Abaturage barenga 65 bafashwe basengera mu rugo basohorwa ku ngufu

Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.

Bafashwe basengera mu rugo rw'umuntu
Bafashwe basengera mu rugo rw’umuntu

Ibyo aba baturage bakoraga, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus, abuza abantu guhurira ahantu hamwe ari benshi.

Abo baturage biyita Abadive b’Abarokore (biyomoye ku Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi). Ubwo bari bateranye basenga, inzego z’ubuyobozi zamenye ayo makuru, zigiye kubasohoramo baranga bakavuga ko nta kintu na kimwe cyababuza kubahiriza Isabato.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, ku murongo wa telefoni yabwiye Kigali Today ko abo bantu barimo abakuru 65, ndetse n’abandi b’abana.

Yavuze ko aho hantu bajyaga bahateranira, kuko nta rusengero rundi bafite, kandi ko byari bisanzwe bizwi ko bajya basenga, ariko ko hari hashize igihe badasenga.

Ati “Bashobora kuba wenda bwibwiye bati ubwo hashize iminsi tudasenga dushobora guterana nta kibazo”.

Uyu muyobozi avuga ko bakimara kubasanga aho basengeraga babasabye gusohoka abandi barabyanga, bavuga ko nta kinyu na kimwe nta n’umuntu n’umwe wababuza kubahiriza isabato.

Ati “Twabaganirije batubwira ko nta kintu na kimwe cyababuza kubahiriza Isabato. Tubasobanurira kubahiriza amabwiriza, bari begeranye umuntu ku wundi. Bavugaga ko ko ubusanzwe babyubahiriza, ariko ko ku Isabato badashobora kureka gusenga isaha ya saa kumi n’ebyri itaragera”.

Uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abo baturage bakomeje kuganirizwa, ariko hakajyamo n’igitsure cy’abayobozi ariko nta muturage uhohotewe.

Ati “Ku bushake bwabo hari abemeye barahaguruka, ariko hari n’abavugaga ngo ‘ntituhahaguruka’.Twabaganirije bavuga ko bazakomeza bagasenga, nta muntu n’umwe nta kintu na kimwe gishobora kubabuza gusenga”.

Abo baturage bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Mwendo giherereye mu Murenge wa Gashali muri ako Karere ka Karongi, kugira ngo bakomeze kuganirizwa.

Umuyobozi w’Akarere asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, agira ati “Icyo tubwira abaturage ni ukubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza, twirinde duhashye coronavirus. Birinda gusuhuzanya, bahana intera aho bibaye ngombwa ko abantu bahurira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwongewe.ntagonunva impanvu nkabobantu bagomba kubanza kubatereta ;babigisha nkaho baba kuyindisi.bagakwiye kubanyuzaho agashari byihuse. Nahubundi dukomeze gufata ya kwirinda covid- 19 twubahiriza amabwiriza ya minisante.

Theoneste yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ndumva ngize agahinda kuko abobantu bazize kutamenya Ijombo ry’Imana kwirinda Icyaricyo Nukuri. Bagomba kubafasha kumenya neza Ukuri kwibyo bizera neza . .

Mugihe nkiki Dukeneye gutanga Ubufasha kubantu basobanukiwe kwirinda ikintu aricyo kumaradiyo nahandi .

Akami yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Nkuko bibiliya ivuga,bene aba ni Satani ibahuma amaso ngo batamenya ukuri kw’ibyo bible ivuga.
Aba ntibumva ko Leta irimo kuturinda Coronavirus.Ni nka babandi b’Abaslamu birirwa bica abantu ku isi yose (Jihad),bavuga ko bakorera Imana.Imana idutegeka “Kumvira abayobozi”.Kereka gusa iyo badutegetse gukora ibyo Imana ibuzanya nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga.Ntawe Leta yabujije gusenga.Ariko dusengera imuhira.Ikintu cya mbere Abanyamadini bakwiye gukora muli iki gihe,nukwereka abayoboke babo ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi (umurongo wa 26).Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.NTA KINDI CYOREZO CYAKWIRIYE ISI YOSE MU KANYA GATO.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo gushaka Imana cyane no KWIHANA.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse gusa abantu 8 bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Nyamara mureke abantu basenge kuko amasengesho arakora! Namwe nta solution mufite kuri corona virus uretse gutanga amabwiriza adafite epfo na ruguru

Luc yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka