RIB yafunze abantu batandatu barimo n’abanyamakuru babiri

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2020, rwataye muri yombi abantu batandatu, bahuriye mu itsinda ryiyise ‘Abahujumutima’, barimo n’abanyamakuru babiri.

Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Kangondo II, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakaba bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’inzego z’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no kumabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID-19.

Amakuru avuga ko abo banyamakuru bafatanywe n’abo bantu ari abakorera Afrimax TV Online.

RIB irongera kwibutsa Abaturarwanda ko amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, agomba kubahirizwa na buri wese kandi ko itazihanganira uwo ari we wese uzashyira abaturage mu kaga anyuranya n’ayo mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kbsa amakuru aca kuri iriya television asigaye antera iseseme.

Rwesabigwi yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

mutange ibitekerezo mudatukana plze!

john yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

TV zimbobo gusa ubundi se ni gute bajya gukora igikorwa nkicyo badasabye uruhushya mu Karere..ubwo izomburamukoro za banyamakuru zari zibonye amakuru zinyuza kuri tv yabo kuri youtubu biyitirire ko ari igikorwa bakoze nku kuntu bikoresheje wa mwana wapfuye. mu Rwanda umuntu wese ufite camera akita ahinduka umunyamakuru bakabikorana ubuswa nu bwenge buke.ababaha ibyangombwa byo gukora nibo bakora amakosa, ubundi ahandi ntabwo wemerewe gufungura tv cg radio gutya haba hará ikigo gikomeye chi gihugu kiguha uruhushya rwo gufungura tv cg radio ukanakurikiza amabwiriza wayarengaho ugahanwa. naho abo baba kuri youtubu bitwa aba blog ntabwo ari tv.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

Njya mvuga ko zimwe muri izi ngirwa tv zikorera online zirimo abantu b’injiji batazi ibyo baba barimo. Nk’ Afrimax yo rwose uba ubona utamenya isi bibereyemo. Nta bunyamwuga bagira kabisa.

Paul yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka