Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Itangazo rya Polisi riravuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwari rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo mbere yaho ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abihererwa n’amategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.

Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be bakaba bari barasabye imbabazi muri Kamena 2018.

Ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho itatunguranye kuko hari hashize iminsi ine gusa asheshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.

Mu bisobanuro Mukamusoni Antoinette wamwunganiraga mu mategeko yatanze, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.

Gusa ababikurikiraniraga hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.

Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byarahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.

Iyi ni yo foto ya Kizito Mihigo iheruka kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko yari mu nzira yerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)
Iyi ni yo foto ya Kizito Mihigo iheruka kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko yari mu nzira yerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)

Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere.

Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

N’ubwo buri wese yasohotse ukwe ariko bose bari bahuriye ku mashimwe atagira ingano ndetse n’amarangamutima y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame.

Kizito wari ufungiye kugambanira igihugu, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota mike arekuwe.

Ingabire Victoire we yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Na we yemeje ko yari yizeye imbabazi za Perezida Kagame nk’umuntu yari asanzwe aziho kugira impuhwe.

Yanavuze ko muri gereza yahasanze ubumuntu atakekaga, ati "Ndashimira inzego z’ubutabera, abashinzwe imfungwa kuko aho twari turi bubahiriza ubumuntu."

Icyo gihe umuyobozi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, Rwigamba George, yemeje ko Ingabire na Kizito banditse basaba imbabazi, kandi bakumvwa kuko baranzwe no kwitwara neza mu myaka bari bamaze mu gihano.

Iri ni itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga iby’urupfu rwa Kizito Mihigo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 39 )

nukuri twamukundaga ark hakomezwe gushaka icyabimuteye,eseubundi yiyahuye ate?

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Every one has his or her own destination so it was his destination may Almighty forgive him for this sin of suicide.

Iranzi Dan Shupavu yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Mana nyagasani ibi birababaje peee Kizito we Uwiteka akwakirire mube rwose

Amie dacus yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

IMANA imwakire mubayo

mvuyekure yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

RIP kizito weeee, Imana ikwakire mubayo, imitima yacu irababaye cyaneee gusa niyo nzira twese tunyuramo ngo tugane mu mahoro y’iteka.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

igihe cyumuntu abana babantu ntacyo twarenzaho kubaho twizeye nicyo dusabwa gusa.imana imwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

ngewe ndababaye mbibabwiye nimwabyumva nonex yiyahuyate mbega kizito ngarambabaza imanimwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

KIZITO arababaje cyane.Yari akiri muto ku myaka 38.
Ariko niyo mpamvu abakristu nyakuri badakwiye gushora ubuzima bwabo muli politike.Iyo yirinda politike,ntabwo Kizito yari guhura n’aka kaga.Umurimo Yesu yasize asabye abakristu,ni ukumwigana nabo bakajya kubwiriza abantu babasanze aho bari,aho gukoresha imbaraga zabo mu guhangana muli politike.Nta kabuza bigira ingaruka mbi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUBAYO TWESE NIYO TUZANYURA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Kizito Imana imwakire mubayo ariko hakomeze gukora iperereza harebwe icyamuteye gukora icyogikorwa cyubugizi bwa nabi bwokwiyahura

Masengesho Zephanie yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

imana imwakire mubayo kuko hari byo yakoze byiza byinshi tuzajya tumwibukiraho nubwo intege nke za muntu zituma haraho agwa agatana agakora nibibi . twamukundaga.

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka