Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Itangazo rya Polisi riravuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwari rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo mbere yaho ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abihererwa n’amategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.

Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be bakaba bari barasabye imbabazi muri Kamena 2018.

Ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho itatunguranye kuko hari hashize iminsi ine gusa asheshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.

Mu bisobanuro Mukamusoni Antoinette wamwunganiraga mu mategeko yatanze, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.

Gusa ababikurikiraniraga hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.

Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byarahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.

Iyi ni yo foto ya Kizito Mihigo iheruka kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko yari mu nzira yerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)
Iyi ni yo foto ya Kizito Mihigo iheruka kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko yari mu nzira yerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)

Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere.

Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

N’ubwo buri wese yasohotse ukwe ariko bose bari bahuriye ku mashimwe atagira ingano ndetse n’amarangamutima y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame.

Kizito wari ufungiye kugambanira igihugu, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota mike arekuwe.

Ingabire Victoire we yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Na we yemeje ko yari yizeye imbabazi za Perezida Kagame nk’umuntu yari asanzwe aziho kugira impuhwe.

Yanavuze ko muri gereza yahasanze ubumuntu atakekaga, ati "Ndashimira inzego z’ubutabera, abashinzwe imfungwa kuko aho twari turi bubahiriza ubumuntu."

Icyo gihe umuyobozi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, Rwigamba George, yemeje ko Ingabire na Kizito banditse basaba imbabazi, kandi bakumvwa kuko baranzwe no kwitwara neza mu myaka bari bamaze mu gihano.

Iri ni itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga iby’urupfu rwa Kizito Mihigo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 39 )

umanA izarebe ibye

jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Yoooo.!! imana imwakire mubayo

Hatangimana yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Imana niyo izi details twe turivugira ibyacu.Imwakire imuhe kurangamira uruhanga rwayo igiriye ukwemera yarafite gukomeye.ndabona U Rwanda rukeneye gusabirwa bikomeye.mugire amahoro

Alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2020  →  Musubize

Uwomusore nikigwari kabisa yanze kumvira umubyeyi none yumviye ijeri

FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

yoooooo Imana imwakire mu bayo kabisa kuko twamukundaga cyane pe

ISHIMWE Kevine Fern yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ahaaaaa Imana imwakire mubayo

Francois yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

imana imwakiremubayo twamukundagacyane

xena yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Abafite imigambi mibi nkiyakizito ibavemo,kuko Atari indangagaciro nya Rwanda .gusa ngo uwiyishe ntawumuririra Kandi umuntu urangwa nimigambi mibishya nkiya kizito yisubireho

Maniriho yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Nihatari gusa Imana imubabarire imwakire

Eugenie yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ntago byu mvi kana ubundise koyara funze yiya huye ate yakore sheje iki se ubundi se yabi te we niki ?

Ahishakiye magesh justin yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ntago byumvikana nonese ko yarari murige reza yiya huye gute yakoresheje iki se ubundi se yabiteweniki
Mumbwire namwe ?

Ahishakiye magesh justin yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

RIP Muhungu Mukuru waratwubatse kbs Ntanurupfu Ruruta urundi Umunsi wimperuka Urihafi Erega Namwe mwatangiye gutitira.

Fabric munezero yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka