Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Itangazo rya Polisi riravuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwari rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo mbere yaho ku wa kane tariki 13 Gashyantare 2020.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abihererwa n’amategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.

Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be bakaba bari barasabye imbabazi muri Kamena 2018.

Ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho itatunguranye kuko hari hashize iminsi ine gusa asheshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.

Mu bisobanuro Mukamusoni Antoinette wamwunganiraga mu mategeko yatanze, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.

Gusa ababikurikiraniraga hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.

Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byarahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.

Iyi ni yo foto ya Kizito Mihigo iheruka kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko yari mu nzira yerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)
Iyi ni yo foto ya Kizito Mihigo iheruka kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko yari mu nzira yerekeza i Burundi (Ifoto: Internet)

Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere.

Bagisohoka muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire bashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

N’ubwo buri wese yasohotse ukwe ariko bose bari bahuriye ku mashimwe atagira ingano ndetse n’amarangamutima y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Kizito Mihigo yatangaje ko yizeye ko aziyunga n’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame.

Kizito wari ufungiye kugambanira igihugu, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iminota mike arekuwe.

Ingabire Victoire we yashimye Perezida Kagame ko yumvise icyifuzo cye agahabwa imbabazi. Na we yemeje ko yari yizeye imbabazi za Perezida Kagame nk’umuntu yari asanzwe aziho kugira impuhwe.

Yanavuze ko muri gereza yahasanze ubumuntu atakekaga, ati "Ndashimira inzego z’ubutabera, abashinzwe imfungwa kuko aho twari turi bubahiriza ubumuntu."

Icyo gihe umuyobozi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, Rwigamba George, yemeje ko Ingabire na Kizito banditse basaba imbabazi, kandi bakumvwa kuko baranzwe no kwitwara neza mu myaka bari bamaze mu gihano.

Iri ni itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga iby’urupfu rwa Kizito Mihigo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 39 )

sha njye ndababaye pe.sinarimuzi mu mutima we niba ari umunyabyaha cg atariwe bimenywa n’Imana yaturemye.kdi mbasabye kwigira kuri ijambo rya yezu ati:ibya kayizari mubihe kayizari naho iby’Imana mu bigenere Imana.reka ibya politike tubirekere abo bireba natwe duhange amaso Imana.Ariko nawe ugiye gushyinyangurira uwapfuye ngo yari mubi kugeza aho umwifuriza kuba atakirwa n’iyamuremye.waba umurushiije iki?ubyaye ikiboze arakirigatta kdi Imana si nk’abantu.ese wowe uzi iherezo ryawe ra?Twese twavuga make ndeste tukagenda gakee!Mbwira bwitwa ejo.Twitegure ahubwo.ikibabaje nuko wakwicwa ntujye mw’ijuru cg ukaniyahura bikaba uko ndeste wanapfa urwikirago ukajya ikuzimu.byaba bibaje!noneho ugasanga uwakugambaniye k’umunota wa nyuma akihana ukamubona mw’ijuru.gusa nawe warukwiye kw’ishima ko undi apfuye.kuko Twese Ariyo nzira!Gusa ndabaye.Murakoze

alias nana yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

mbegawe biteye ubwoba.nonese yagiye mumugozi cyangwa yanyoye sumu yapanya.?mbega urupfu.
gusa gupfa ntibirenze ikirenze nuko apfuye nkikingwari.uriyamusore namwikundira.mana umwakire.

arias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

ibi ntibisobanutse

hagenimana eric yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Imana imwakire

Vital yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

ubuzima ni bugufi twese twagukundaga kandi ababiguteye nabo basibagirana ntago basaramba ntu musozi musaze sleep in peace mn

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

RIP natwe niyo nzira gusa Imana imwakire kans imuhe iruhuko ryiteka Amen

ishimwe fiston yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Birababaje cyane kumva umusore mwiza nka kizito ashimishwa nuko abanyarwanda babaho babaye gusa ndatekereza yuko Imana itamwakira mubayo yaragamije kugirira abanyarwanda nabi gusa umuryango we Wihangane ntakundi byagenda niwe yizize kandi uwiyishe ntawe umuririra kbs ntakundi

Tuyishime Borah yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Arkx mana ubu koko ibibazo byugarije iyisi bizarangira ryari.

Jean claude yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ariko ntimugashinyagure.Umuntu yapfuye tugiye kumujyana mu gitaka,none muravuga ngo “imana imwakire mu bayo???”.Muge mureka iyo myemerere yanyu itariyo.Ndabizi ubu muravuga ko “yitabye imana” nta n’isoni mufite.Imana se niyo yamuhamagaye,cyangwa ni abantu bamwishe??? Kuki se murira niba yasanze Imana??Mbega ubupfapfa!!!

Abimana yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

nubundi aho kugira imana iguhombe yaguhombya wasanga imana yabonye ko naguma kwisi iri bumuhombe igahitamokumuhombya ubuzima gusa RIP kuri kizito mihigo waratwubatse pe!!!!!

izanyibuka yvette yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

yoo birababaje cyne abanyeshuri bo muri heg i janja byatubabaje

honorine yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

RIP kizito niyo nzira yatwese urugendo rwawe urarushoje rwokwisi ubwo ntago warikurenza uyumunsi!

edouard yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ahokuguhomba yaguhombya ikibabaje nuko atamuhombye ahubwo aramuduhombeje imana imwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Kuba KIZITO yaririmbaga ashyiramo ijambo Imana,ntitukavuge ngo ni "indirimbo z’Imana".Bibiliya iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange".Niba koko Kizito yali umukristu nyakuri,ntabwo yari gukorana na RNC irwanya u Rwanda.Ntabwo ubukristu bujyana na politike.Urugero,nubwo president Nkurunziza yiyita umurokore,niwe ukuriye Imbonerakure zamaza abantu zibica.Ntabwo rwose KIZITO yari umukristu.Ntabwo Imana yumvaga ziriya ndirimbo ze.Bible ivuga ko Imana itumva abanyabyaha banga kwihana nkuko Yohana 12:31 havuga.Ntabwo rero Imana yamwakira.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

wowe se ubu uri umikrito bibiliya iravuga ngo ntugacireho iteka mugenzi wawe ndumva ataricyo gihe cyo kuvuga ibi Kizito nubwo yaje kuyoba ariko afite icyo yakoze cyane KMP n indirimbo zubutumwa bwiza Imana Imwakire ndumva kumushyikira byakurushya

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ntitugace urubanza muvandimwe. Ntabwo Imana itekereza nk’abantu. Naho kuvuga ngo nta munyapolitiki w’umukirisitu … Uze kubitekerezaho witonze umaze kumenya neza umukirisitu icyo ari cyo. Hatagira umunyapolotiki uguhagarara imbere ukadagadwa uvuga ngo wowe sinakuvuze. Imana ijye itugirira impuhwe twese turi abanyabyaha.

mazario yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka