Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu, ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranyweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Post ya Gatsata, akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65.
Mu ijoro ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bafatanyije n’abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bafashe bamwe mu basore bagize itsinda rikekwaho icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu (…)
Ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yari imaranye icyumweru amafaranga yatowe n’umupolisi wari mu kazi mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo.
Ishami rishinzwe Ubushinjacyaha mu ngabo z’u Rwanda (MPD) ryatangiye iperereza ku birego bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango we.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 babashije gutabara umugabo n’umugore bari batezwe igico n’abantu batatu bashaka kubambura ibyo bari bafite.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020 bafashe abantu 39 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umugabo witwa Twizerimana Innocent w’imyaka 40 wari umwalimu mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye Akagari ka Ndago, mu mpera z’icyumweru gishize yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba. Birakekwa ko intandaro yaba ari amakimbirane yari afitanye n’umugore bashakanye w’imyaka 38 y’amavuko.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yafashe Umulisa Josiane w’imyaka 25. Abapolisi bamufashe tariki ya 19 Ugushyingo 2020 yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’Umurenge wa Gisenyi muri Rubavu bafashe abantu 52 bari mu bikorwa byo kwidagadura mu masaha abujijwe.
Abakoresha imihanda imwe n’imwe yo mu bice by’umujyi wa Musanze n’inkengero zawo bakomeje gutaka ubujura bukorerwa mu mihanda imwe n’imwe, abitwikira ijoro bakaba batega abantu bakabambura ibyabo. Ibi bikorwa bigayitse ngo hari abo biri gusubiza inyuma, bakifuza ko gahunda yo gushyira amatara ku mihanda yihutishwa.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye imashini yangiza imbunda zishaje. Ni imashini yatanzwe n’umuryango wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse mu Karere (RECSA), ni imashini izajya yifashishwa mu kwangiza imbunda zishaje n’ibiturika.
Ni impanuka yabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, ubwo abana babiri bo mu rugo rumwe, umwe witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka cumi n’ine yari ahetse mu murumuna we witwa Niyomufasha Honorine ufite imyaka ine, basohokaga mu rugo bagiye kugura amakara ku (…)
Umugabo witwa Habimana Samson wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gatore, nyuma yo gufatirwa mu cyuho atanzwe na Dasso yari amaze guha amafaranga ibihumbi 102 bya ruswa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Niyonzima Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica Nsengumurenyi Fabrice agahita acika.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) buvuga ko icyorezo Covid-19 cyadutse mu magereza muri Nzeri uyu mwaka wa 2020 kimaze kugera ku bafunzwe 178 barimo 11 bapfuye.
Guhera ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe umupolisi witwa AIP Theophile Niyonsaba n’umuturage Ndahayo Cesar bakunze kwita Salus bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 15 Ugushyingo 2020 yangije ibikoresho bigenewe abahinzi ndetse isenya n’igipangu cy’umuturage, ibyangijwe mu rugo rumwe nyirarwo akavuga ko bifite agaciro karenga miliyoni enye.
Mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ingenzi, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko kuri Metropolitan, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu batanu bakekwaho ubufatanye mu kwiba abaturage amafaranga bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai/Santafe RAD 995 Y.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Gakoro mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku buryo bukomeye, ibintu byari birimo byose birashya birakongoka.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020 yafashe Simuhuga Elam w’imyaka 50, afite ibiro 3 by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage bo mu turere twa Muhanga na Ruhango. Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Munini, (…)
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles. Barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface bagahita bacika.
Umugabo witwa Gandika Jean Bosco utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe mu Mudugudu wa Kiyovu, yagejeje ikirego kuri Polisi y’igihugu ayisaba ko yamufasha gukoresha imodoka ye, yagushijwe n’umupolisi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, inyubako y’isoko ryo mu Gakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Byabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, bibera aho uwo mwana n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Rwempasha, Akagari ka Rwempasha, Umurenge wa Rwempasha.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batatu barimo n’abapolisi babiri, bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwaka ruswa mu bashaka serivisi zo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bafashe Nteziryayo Charles w’imyaka 40 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 34, bafatanywe imishandiko y’impapuro bagiye kuziha umuturage bamwizeza ko bagiye kumuvunjira mu madorali ya Amerika.