Abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze iminsi ibiri baguye mu birombe nyuma y’impanuka batewe n’amazi yabasanze mu mwobo, aho hashize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gushakisha uwitwa Izabayo Théodore, ukekwaho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika.
Mu masaa moya n’igice mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, ikamyo yaturukaga i Huye yateje impanuka, i Save, umuntu umwe ahita apfa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, irasaba abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, kwitwararika mu kazi kabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakirinda gutwara magendu.
Abantu batanu barimo n’uruhinja rw’amezi ane bo mu Karere ka Muhanga bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko cyari cyarafunzwe.
Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Buhanda bamusanze yapfiriye hafi y’urugo rwe ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise imenyekana, dore ko nta kimenyetso cyagaragaye ku mubiri we ko yaba yishwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Rukundo Emmanuel. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 uwitwa Musabyimana Veneranda w’imyaka 58 y’amavuko aravugwaho kuba yishe umugabo we Munyakaragwe Jean de Dieu w’imyaka 65 y’amavuko amukubise ifuni mu mutwe.
Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we witwa Benimana Angelique w’imyaka 38 y’amavuko ku itariki ya 31/10/2020 agahita atoroka, yafashwe mu gitondo cyo ku wa 04/11/2020.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 40 y’amavuko wabyawe na se witwa Bingiwiki na nyina witwa Nyirabakarani.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, ku cyicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba Moto y’umumotari.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Kagari ka Remera habereye impanuka y’imodoka nto y’ivatiri yavaga mu Karere ka Ngororero yerekeza i Muhanga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2020, mu kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Musanze habaye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge biherutse gufatirwa mu Karere ka Musanze no mu nkengero zaho.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Rusiza yafashe Mutuyimana David wiyitaga komanda wa sitasiyo ya Bugeshi akambura abamotari.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, inka eshanu z’uwitwa Muhutu Samuel w’imyaka 67 y’amavuko zikubiswe n’inkuba zihita zipfa.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w’imyaka 22 na Sadamu abdoul w’imyaka 27, bafatanywe udupfunyika tune turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Murunda, tariki ya 22 Ukwakira 2020, yafashe Ndayambaje w’imyaka 26 na Munyakinyaga Samuel w’imyaka 33, bombi bafatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 42 y’amiganano.
Mu rukerera rwo ku itariki 25 Ugushyingo 2020, uwitwa Mugabo wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yabyutse agiye mu bwiherero asanganirwa n’amaraso, arebye abona ni ay’inka ye imaze gutemwa.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana arasaba abaturage kudakinisha icyuma cyose babonye kandi batakizi. Abitangaje nyuma y’aho ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 inzego z’umutekano zikuye gerenade mu rwuri rwa Munyandamutsa Alphonse wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rufatanyije n’izindi nzego mu Karere ka Rusizi rwafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.
Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu batatu barimo umucuruzi wafatiwe mu cyuho acuruza magendu ziganjemo amavuta yo kwisiga arimo na ‘mugorogo’ zaciwe n’amasabune, byose bifite agaciro ka miliyoni nye z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze Ntitenguha Arnaud, ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpibano akiba amabati afite agaciro ka 29,000,000 Rwf mu ruganda rwitwa TEMBO, ruherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakurikiranyweho gukora impushya z’impimbano zo gutwara ibinyabiziga. Abafashwe ni Bora Adam w’imyaka 25, Kalinijabo Francois w’imyaka 36, Murenzi Hamdun w’imyaka 45 na Uzamukunda Philomene ufite imyaka 45 (uyu yiyitaga (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020 umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia n’intumwa ayoboye basuye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Uru ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba butangaza ko umuturage yarashwe nyuma yo gufatanwa urumogi udupfunyika 400 yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, uvugwaho kuba yaramburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe uwitwa Nsanzimana Protais w’imyaka 38, akora inzoga zitujuje ubuziranenge. Yafatiwe mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Nyarutembe mu Mudugudu wa Kibere. Uwo mugabo yafashwe tariki ya 15 Ukwakira 2020.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatantaje ko rwafashe Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Karwera Peruth, ubwicanyi bakoze tariki ya 16/10/2020 bamuziza ko ngo yaroze umugore w’umwe muri bo.