Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batwitse ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi birimo litiro 476 za Kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi, byatwikiwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe mu Kagari ka Bungwe tariki ya 9 Mata 2021.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko uyu munsi rwafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 yafashe abantu batatu ari bo Mukandera Seraphine w’imyaka 28, Nyirambarushimana Chantal w’imyaka 35 na Dusengimana Eric w’imyaka 28. Bafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 397, bafatirwa mu Murenge wa Karenge mu (…)
Ubukwe buri mu bikomeje gutuma abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko hari ababarirwa muri 80 baraye bafatiwe muri Hoteli Le Printemps iherereye mu Murenge wa Kimironko no mu kabari kitwa The Hapiness gaherereye i Remera.
Mu ijoro rya tariki ya 31 Werurwe ahagana saa tatu za nijoro abapolisi bafashe uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 24 arimo gukura ibyuma muri moto imwe abishyira mu yindi. Moto ifite ibirango RE 535 Y yari nshya yayikuragamo ibyuma abishyira muri Moto ifite ibirango RE 608 P, iyi yari ishaje. Nsengiyumva yafatiwe (…)
Mu Murenge wa Kimisagara, ahagana mu ma saa yine z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, hafatiwe abaturage 41 bari bacucitse mu nzu y’umuntu basenga, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 mu masaha ya saa moya, ikamyo yari ipakiye isima (amakontineri abiri akururana) iva mu Karere ka Musanze igana i Kigali, yabirindutse igarama mu muhanda irawufunga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata yagaruje amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri y’uwitwa Karegeya Sandrine, bicyekwa ko yibwe na Habyarimana Fulgence w’imyaka 32. Aya mafaranga yabuze tariki ya 25 Werurwe 2021, yibirwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango RPD Rwanda, bwacishije ku rubuga rwa Twitter ko umunyamuryango warwo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi, ariko bataramenya aho aherereye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yafashe uwitwa Sebahutu Celestin w’imyaka 50 uherutse kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura ku bufatanye n’abandi barobyi, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, bafashe abantu babiri bari mu kiyaga cya Kivu baroba amafi bitemewe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe bafashe abantu bane bari bagiye kwambura umuturage bamushuka ko bagiye kumuha amadolari ya Amerika we akabaha amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu ijwi ry’ umuvugizi warwo Dr Murangira B Thierry ruraburira abantu bose bafite umuco wo gukwirakwiza muri sosiyete ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kubicikaho, ngo kuko biri mu bigize icyaha gikomeye kandi gihanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.
Bizijmana Théoneste w’imyaka 33 wo mu kagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwihungabanyiriza umutekano atera amabuye ku nzu ye agahuruza inzego z’ubuyobozi abeshyera abaturanyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Abaturage 19 batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bari mu bitaro bya Kabgayi kubera kurya inyama z’inka yipfushije. Abo baturage bajyanwe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko bafashwe n’uburwayi bwo gucisha hasi kubabara mu nda ndo kuremba bigakekwa ko byaba byatewe n’inyama (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro yafashe Murekeyimana Syliver w’imyaka 31 na Ngaboyishema Alex bakunze kwita Padiri w’imyaka 49. Bafatanywe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 630 yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti, bari bayapakiye mu (…)
Inka eshatu z’umworozi witwa Munyampamira Ildephonse, zapfuye nyuma yo kugaburirwa ibihumanya. Uyu mugabo wari wororeye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nibwo yatabajwe igitaraganya n’umushumba usanzwe aziragira amuhamagaye kuri telefoni amumenyesha ko (…)
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, baribaza aho bagiye kuba mu gihe bateshejwe ababyeyi babo mu gihugu cya Uganda.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 09 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe uwitwa Niyonsenga Fulgence w’imyaka 23 ucyekwaho kwiba moto y’umumotari witwa Ndagijimana Etienne w’imyaka 22. Byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Nteko , Umudugudu wa Kona.
Umugabo witwa Nyabyenda Alphonse ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe mu mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, yahishe udupfunyika 2,650 tw’urumogi muri bafure za Radio.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru, Rose Nyiraneza, ari mu maboko ya RIB kuva tariki 8/3/2021 akurikiranyweho amafaranga asaga miliyoni umunani yanyerejwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) ndetse n’abapolisi basanzwe bakorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke bafashe imodoka ebyiri zipakiye insinga za magendu n’amavuta atemewe (…)
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryataye muri yombi abagabo bane bakekwaho gucuruza amavuta yangiza uruhu, azwi ku izina rya Mukorogo.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ku itariki ya 26 Gashyantare 2021 ahagana saa munani z’amanywa bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imyaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28 y’amavuko. Bafatanwe magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi. (…)
Polisi y’u Rwanda yagaragarije itangazamakuru abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ntivuguruzwa Deogratias w’Imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri station ya RIB ya Mugina, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama, ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021,yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe uwitwa Kayitankore Oliva w’imyaka 48. Yari yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’ibihumbi 555 (1,555,000Frw) Polisi iza gufata uwari yayibye imusangana 1,250,000.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi na Gisagara, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021 yafashe abantu 81 bari mu tubari banywa inzoga, aba bantu kandi bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego (…)
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye ibiganiro n’abaturage batuye mu mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), babasaba kuba maso kubera urugomo rwa FDLR.