Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu umunani barimo umuganga, Serugendo Sylvestre na Mukakinani Clothilde nyiri ivuriro “Santé pour Tous”, bakurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba, ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2021 yafashe Iranzi Innocent w’ imyaka 37 na Rwasubutare Callixte w’imyaka 52. Bafatiwe mu Kagari ka Rubona Umurenge wa Nyamyumba bamaze kwambura Habiyaremye Fabien amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bamushutse (…)
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu 6 bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abafashwe ni Kayigire Callixte w’imyaka (…)
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama nibwo Abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango muri Sitasiyo ya Ntongwe bafashe Ntirushwamaboko Vincent w’imyaka 32 na Masengesho Daniel w’imyaka 25. Bafatiwe mu Kagari ka Cyebero mu Mudugudu wa Gasuma barimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 11 Mutarama 2021, rwafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w’Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 17 baraye bakora ibirori barara banywa inzoga banabyina bakesha ijoro.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko umubare w’abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 wagabanutse kubera ingamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Mu Karere ka Gisagara, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki 8 Mutarama 2021 yasambuye ibyumba by’amashuri bine, inasenyera umuturage.
Abagabo batandatu barimo gitifu w’Akagari na mudugudu b’i Rwaniro mu Karere ka Huye, bari mu maboko y’urwego rw’iperereza hashakwa amakuru ku wishe umusore w’imyaka 26, wapfuye nyuma y’uko yari yakubiswe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kwirinda gucengana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ahubwo bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 kuko ihari kandi yica.
Polisi y’igihugu irasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, aho ingendo zihuza uturere zitemewe, bityo ikaburira abafite ibinyabiziga batwara abantu ko bashobora kubihanirwa bikomeye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w’imyaka 34 akaba akurikiranyweho guhana umwana we by’indengakamere.
Tariki ya 01 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu turere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yerekanye abantu babiri ari bo Ibyimana Eliab w’imyaka 40 na Mugenzi Florien w’imyaka 34. Bafatanywe impapuro mpimbano 6 harimo enye zemerera imodoka gutwara abagenzi(Autorisation de Transport) n’izindi ebyiri zigaragaza (…)
Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2020 yamanukanye amabuye, ibiti n’ibyondo bifunga umuhanda Huye-Nyamagabe, nk’uko ubuyobozi muri ako gace bwabitangaje.
Umwaka urangiye wa 2020, Urwego rwa DASSO rugaragaza ko rwagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Umwaka 2020 wari waragizwe uw’intego y’iterambere ku buryo hari benshi bari bawitezeho ibyiza, nyamara wadutsemo icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibintu byinshi bihinduka. Ibiza byawubayemo na byo ntibyoroheye ubuzima kuko byahitanye abantu bagera kuri 290, bikomeretsa abagera kuri 398.
Abaturage bo muri Repubulika ya Santarafurika by’umwihariko abo mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui baravuga imyato abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro, ku bikorwa bitandukanye bagenda babagezaho.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Karegeya Jean Marie Vianney, akaba akekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano bafashe Mugiraneza Japhet w’imyaka 18, Twagirayezu Joseph w’imyaka 23 na Niyokwizerwa Emmanuel. Barakekwaho kwiba Sentetiseur (…)
Mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021 mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 1824 barenze ku mabwiriza yo kwirida COVID-19.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore 7 bakurikiranyweho kuba bibaga imashini zikoreshwa mu mikino y’amahirwe, imashini zizwi ku izina ry’ibiryabarezi. Bafatanwe ibiryabarezi 19, ariko bo bavuga ko batibuka umubare w’ibyo bari (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda umuhate zigira mu kurinda ubusugire bw’igihugu no guhagararira neza igihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abifuriza umwaka mwiza wa 2021.
Ku wa 29 Ukuboza 2020 Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yashyikirije Umwongerezakazi ibikoresho bye byari byibwe birimo mudasobwa na televiziyo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwahagurukiye gukurikirana ibyerekeranye n’umutekano.
Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.
Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya.
Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo umucanga, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka. Ibi byabereye mu Kagari ka Murwa Umurenge wa Kivuye, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.
Abacururiza mu maduka yo mu mujyi wa Musanze barasaba ubuyobozi gukaza amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko n’ubwo muri iki gihe saa moya z’ijoro zigera abo mu Karere ka Musanze bageze mu ngo zabo; hari abatwikira ijoro bakiba iby’abandi bagahungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ku munsi wa Noheli abantu 2,159 aribo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.