Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Kagano mu midugudu ya Kazizi na Gakeri.
Byabereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 ubwo Moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n’uwitwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26 y’amavuko, ukomoka Karere ka Nyanza yagwirwaga n’igiti batemaga ku muhanda, ibiti byatemwaga ku muhanda mu murenge wa Kabagari.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe uwitwa Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto.
Mu ijoro rya tariki ya 17 Nzeri 2020, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, zafashe uwitwa Mugisha Juma w’imyaka 20, afite umufuka wuzuyemo amasashe ibihumbi bibiri aje kuyacuruza mu Rwanda.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Nzeri 2020, i Karama mu Murenge wa Ruhashya hafatiwe umugabo ukekwaho ubujura, barebye basanga ni Isaac Banyangiriki wari warabuze ngo afungirwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yinjiye mu rugo rw’umuturage igonga abagore babiri hakomereka umwe wajyanwe mu bitaro.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje gushyingura abahitanwa n’ibiyobyabwenge, aho mu mezi umunani ashize abantu 28 muri ako karere bishwe n’ibiyobyabwenge.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri 2020, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Katabagemu mu Kagari ka Rugoma, yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z’inkorano.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, yatangaje ko ku wa mbere tariki ya 14 Nzeri yafashe Muhawenimana Claire w’imyaka 26, afatanywe inoti z’ijana 37 z’amadorali ya Amerika y’amahimbano.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kiyombe tariki ya 13 Nzeri 2020 yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. Aba kandi bari banafite ibibabi ibihumbi 28 by’itabi ry’igikamba. Tariki ya 14 Nzeri 2020 undi muturage wo mu Murenge wa Rwempasha witwa Maherezo Eric (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita uwitwa Nshimiyimana Jean, wo mu Karere ka Rutsiro.
Mu mukoke wacukuwe n’imvura wegereye isantere ya Kagongo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020, habonetse umurambo w’ umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Nyabirehe.
Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke yafashe mu bihe bitandukanye abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe tariki ya 10 Nzeri, bari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gisenyi mu Mudugudu wa Nengo.
Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba habereye impanuka y’imodoka, abantu bane barapfa abandi barakomereka.
Amakuru atangajwe n’inzego z’ibanze zo mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, aravuga ko mu ruganda rushya rwa Sima "Prime Cement Ltd ruherereye muri uwo murenge, mu ma saa kumi z’igicamunsi habaye inkongi y’umuriro yafashe inzu zabagamo amacumbi y’abatekinisiye.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Nzeri 2020 ahagana saa mbili nibwo inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari zafashe uwitwa Manzi Cedric w’imyaka 20.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Abanenayo Dinnah, Twajamahoro Eliezel na Ndagijimana Ignace bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Mu ijoro rishyira tariki 10 Nzeri 2020 mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, Polisi y’u Rwanda yakumiriye itsinda ry’abarembetsi ryari rigerageje kwinjira mu Rwanda rinyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Polisi y’u Rwanda irongera kwizeza abaturage ko batazongera guhohoterwa n’abayitirirwa bakoresha imbaraga z’umurengera mu kwica abantu bafunzwe cyangwa abafatiwe mu makosa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze, bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziyongereye ku buryo kugeza uyu munsi zimaze guhitana abantu 90.
Abatuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bavuga ko ibitero byabagabweho mu ijoro rishyira tariki 5 Ukwakira 2019 bigahitana abaturage 14, byabasigiye isomo ryo kwicungira umutekano, ku buryo ngo uwo babonye wese batamuzi muri ako gace bamusaba ibyangombwa.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyatangiye kwakira ubwoko bwose bw’ibinyabiziga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatagiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita ’abamen’ bafatiwe mu bikorwa byo kwambura abantu bakoresheje amayeri menshi mu bihe bitandukanye.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020 ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi ukomeye w’ urumogi. We na bagenzi be bafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana mu Kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi iratangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abasore 15 bakurikiranyweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.
Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi habereye impanuka kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ihitana abantu babiri.
Nyuma yo kubisabwa n’inzego ziyikuriye, Polisi y’u Rwanda yatangaje uburyo igiye guca ibikorwa na bamwe mu bapolisi bayihesha isura mbi, barasa mu cyico (gukoresha ingufu z’umurengera) abakurikiranyweho ibyaha.
Agatsiko k’abatunda ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera bazwi ku izina ry’ ‘Abarembetsi’, bashatse kurwanya Polisi ubwo yari ibahagaritse, babiri muri bo bararaswa bahasiga ubuzima.