Kirehe: Bikanze abana bata imifuka itanu yuzuye urumogi

Polisi yo mu karere ka Kirehe yafashe imifuka itanu y’urumogi yatawe n’abantu bikanze abana bari bagiye mu rutoki aho abo bantu bari bihishe.

Mu ma saa mbiri z’ijoro tariki 07/03/2012, abana bo mu mudugudu wa Nyamiyaga, mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Kigarama bagiye gushakira se umuti bakubitana n’abantu bari mu rutoki bari gusakuza nuko bavuza induru ba bantu bahita biruka basiga ya mifuka uko ari itanu yuzuye urumogi mu rutoki.

Ubuyobozi bwa polisi muri Kirehe butangaza ko bugikora iperereza kuri abo bantu kugira ngo bamenyekane bahanwe.

Urumogi rwafashwe rupima ibiro 150
Urumogi rwafashwe rupima ibiro 150

Mu cyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabaye mu minsi ishize, byagaragaye ko mu karere ka Kirehe ibiyobyabwenge bigaragara mu mirenge yegereye ikibaya cy’Akagera aho abazana urumogi baba baruvanye mu gihugu cya Tanzaniya.

Icyo gihe abaturage bemeye ko bazajya berekana uwo ariwe wese waba ufite ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka