Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kugenzura ibyaha byose, ndetse ikaba yarashyize imbaraga mu kurwanya ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena 2020 mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya (…)
Abantu bane bo mu Karere ka Rutsiro bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, abandi batatu barakomereka ubwo bari mu bikorwa byo gucukura binyuranyije n’amategeko kuko ikirombe bacukuragamo cyari gifunzwe, nk’uko ubuyobozi bubivuga.
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru baherutse kugabwaho igitero n’abaturutse i Burundi, bavuga n’ubwo hari abo babwiye ko bazagaruka, bitabateye ubwoba.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abapolisi 261 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abofisiye 147.
Nyuma y’uko ku wa mbere tariki 29/6/2020 havuzwe ko hari umusaza w’i Shori mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye wishwe, n’inka esheshatu yari aragiye zikaburirwa irengero, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30/6/2020 hari abafashwe bakekwaho ibyo byaha.
U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira Amajyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yafashe ikamyoneti yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite ibirango RAB 019P. Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Ntezikizaza Léonard w’imyaka 50, yari ipakiye litiro 2,125 z’ (…)
Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi yafashe uwitwa Twitegure Protestestere w’imyaka 31. Uyu akaba yari amaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, atangaza ko mu bateye mu Murenge wa Ruheru muri ako Karere, hari bane bapfuye na ho batatu bakaba bafashwe mpiri. Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, mu ma saa sita n’iminota 20, nibwo abarwanyi baturutse mu gihugu cy’u Burundi bateye ku (…)
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda(MINADEF) iravuga ko mu ijoro ryakeye ahagana saa sita n’iminota 20, hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda(RDF) mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa 26 Kamena 2020 yazamuye mu ntera abapolisi 2,282 abandi 261 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Kamena 2020 nibwo hasohotse itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rigaragaza ko imidugudu 6 yo mu mirenge ya Kigarama, Gikondo na Kigali ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Munyaneza Fabien Alijuni w’imyaka 32, akaba yafatanywe Moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 874H yari imaze kwibwa umumotari witwa Imanizabayo Etienne w’imyaka 34. Byabereye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gishonga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze abanyamakuru babiri ari bo Byansi Samuel Baker na Nshimyumukiza Janvier.
Mu mirenge ya Bumbogo na Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 22 Kamena 2020 hafatiwe litiro 1, 080 z’inzoga zitemewe.
Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 22/06/2020 cyafashe uwitwa M. Nkubana yiba amazi yakoreshaga mu bikorwa by’uruganda rwa Kawunga ruzwi ku izina rya Akanyange LTD.
Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Rtd Maj Habib Mudathiru wari mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC) na bagenzi be 24, ariko hajemo n’abari bakiri mu gisirikare cy’u Rwanda baregwa gukorana na bo.
Ahagana saa kumi n’ebyiri na 50 z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, mu Kagari ka Mbuye ho Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, hatahuwe abantu 23 basengeraga mu rugo rumwe.
Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe uwitwa Maniraguha Jean w’imyaka 32 y’amavuko, afatanwa ibiro 15 by’urumogi. Yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 afatirwa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi mu Mudugudu wa Murambi.
Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro abagabo 10 baregwa kurema uruhererekane rugeza i Kigali imyenda ya ‘caguwa’ icuruzwa ariko yarambawe(caguwa) ikagera i Kigali ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo).
Abakozi bane bakora mu Karere ka Nyaruguru harimo ushinzwe amasoko, abari mu kanama ko kwakira ibyaguzwe ndetse n’uwahoze ashinzwe ibikoresho (logistic) baraye bafunzwe.
Umuhungu w’imyaka 14 witwa Habumuremyi Fiston wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Muhoza II, yarohamye mu cyuzi kizwi ku izina rya Strabag aburirwa irengero, ubwo yari yajyanye n’abandi bana koga.
Gasangwa Dismas wo mu mudugudu wa Kumana mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi arwariye mu bitaro by’i Kanombe azira inkoni yakubiswe n’abantu bataramenyekana bamutegeye mu nzira ataha.
Mu rukerera ku itariki 19 Kamena 2020 umugore n’umugabo bakekwaho kwiba ihene ebyiri, babaguye gitumo hafatwa umugore n’uwari waje kubafasha kuyibaga, umugabo aratoroka.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe ubwo gahunda yo kuguma mu rugo yatangiraga, ibyaha by’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye cyane.
Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abagabo batanu bakurikiranyweho gutwara amafaranga y’abantu, bababeshya ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umugabo n’umugore bari barashakanye byemewe n’amategeko bo mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero basanzwe mu nzu bapfuye, hagakekwa ko umugabo yaba yishe umugore na we akiyahura.
Evode Uzarazi wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuzima akaba n’umuyobozi w’akanama gatanga amasoko mu Karere ka Nyaruguru, na we yatawe muri yombi na RIB.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 11 bafunzwe bazira kurenza saa tatu z’ijoro bataragera mu rugo, kubeshya, gucyura abatinze gutaha, ndetse no kwanga kujya gusobanura icyababujije kugera mu rugo ku gihe.