• Nyampinga wa USA 2019 yapfuye yiyahuye asimbutse igorofa

    Inzego z’umutekano muri leata Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko umugore wiyahuye asimbutse igorofa yabagamo zasanze ari Cheslie Kryst, wabaye nyampinga wa USA.



  • Kenya: Imodoka itwara abagenzi yaturikanywe n’igisasu

    Igitero cy’igisasu cyibasiye imodoka itwara abagenzi mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya. Abanyamakuru bari yo bavuze ko abantu batari munsi y’icyenda bapfuye, naho abandi benshi barakomereka.



  • Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bidakuraho ibibazo byari bisanzwe.



  • U Burusiya ngo bukomeje kurunda ingabo n

    Ukraine: Intambara ikomeje gututumba hagati ya Amerika n’u Burusiya

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko bishoboka cyane ko u Burusiya bwatera Ukraine mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2022. U Burusiya ku ruhande rwabwo, buvuga ko ikibazo kitakemuka mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika zanze kwemera iby’ingenzi u Burusiya busaba.



  • Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe

    Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi umwe bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba ba maneko b’u Rwanda.



  • IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu. Ni uruzinduko yatangiye tariki ya 26 Mutarama 2022 rukazageza tariki ya 29 z’uku kwezi. Yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, (...)



  • Major General Abel Kandiho

    Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)

    Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yakuye Maj Gen Abel Kandiho ku buyobozi bw’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.



  • Intambara iratutumba hagati ya Amerika n

    Amerika yasabye imiryango y’Abadipolomate bayo kuva muri Ukraine

    Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba muri Ukraine, Amerika yamaze kwanzura ko igomba gukurayo imiryango y’Abadipolomate bayo yari isanzwe iba i Kiev mu murwa mukuru w’icyo gihugu.



  • Inkongi iherutse kwibasira Gereza ya Gitega ihitana bamwe mu bari bayifungiyemo

    U Burundi bwasabwe gutanga amakuru nyayo ku baguye muri gereza ya Gitega

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasohoye Raporo ivuga ko imfungwa zahitanywe n’Inkongi y’umuriro muri gereza ya Gitega zari hagati ya 200 na 400 nk’uko byemejwe na bagenzi babo. Perezida w’u Burundi mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize we yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi “bose (...)



  • RDC: Polisi yerekanye abakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u Butaliyani

    Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje abagabo babiri bemera uruhare mu bwicanyi bwakorewe Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio n’umurinzi we tariki ya 22 Gashyantare 2021 ku muhanda wa Goma - Rutshuru mu Mudugudu wa Kanyamahoro, mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Virunga (PNVI).



  • Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

    Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).



  • Minisitiri Biruta yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika

    Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.



  • Mali ubu iyobowe n

    Mali: Batangiye imyigaragambyo yo kwamagana ibihano bya ECOWAS

    Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.



  • Minisitiri Biruta yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika azishyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

    Hagati ya tariki 13 na 14 Mutarama 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yasuye Batayo ya 57 ya Task Force y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, kiri i Nzilla, mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 y’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa i (...)



  •  Muri sitade zirimo kuberaho imikino y

    Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wakiriye igikombe cya Afurika

    Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Buea uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kameruni. Ni mu gihe uwo mujyi uri mu yakiriye amakipe y’ibihugu 4, biri mu Irushanwa ry’igikombe cya Afurika riri kubera muri Kameruni.



  • Imyuzure muri Afurika y’Epfo yahitanye abantu 10, abandi amagana basigara iheruheru

    Muri Afurika y’Epfo, imyuzure yishe abantu icumi isiga abandi amagana batagira aho begeka umusaya mu mujyi wo ku cyambu wa East London. Imyuzure mu bice bizengurutse icyambu mu burasirazuba bw’igihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru, nk’uko itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabitangaje, mu gihe imigezi yarenze inkombe (...)



  • Abitwaje intwaro bishe abantu basaga 200 mu Majyaruguru ya Nigeria

    Abayobozi muri Nigeria batangaje ko imibare y’abantu bishwe mu cyumweru gishize mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro muri Leta ya Zamfara, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba yiyongereye ikagera ku barenga 200.



  • ONU irashimira Ingabo z’u Rwanda ibikorwa byo kurwanya Malaria muri Sudani y’Epfo

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), uretse gushimirwa ibikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano, zirashimirwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu gufasha abaturage kwirinda indwara ya Malariya.



  • RDC: Abantu 17 biravugwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF

    Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF zaturutse mu ishyamba rya Idohu mu gace ka Irumu, muri Ituri. Abarokotse bavuze ko abishwe ari abasivili bafashwe bugwate n’izi nyeshyamba, mu gihe hari ababashije kubacika.



  • Zanzibar: Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ya Pemba witwa Matar Zahor Masoud yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri ku itariki 4 Mutarama 2022. Ubwato bwarohamye ngo bwarimo abantu baturutse ahitwa i Chakechake berekeza ku Kirwa cya Panza mu kiriyo cy’umuntu wapfuye, nyuma ubwato barimo buza kugira ikibazo bararohama.



  • Abaturiye Nyiragongo basabwe kugira ubwirinzi

    Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Observatoire Volcanologique de Goma - OVG) gikorera mu mujyi wa Goma busaba abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.



  • RD Congo: Impanuka y’indege yahitanye abantu batanu

    Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 23 Ukuboza 2021 habereye impanuka y’indege ntoya itwara abagenzi, ihitana abari bayirimo bose ntihagira urokoka nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace.



  • Intumwa yihariye ya LONI yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwitwara neza

    Umuyobozi w’ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro muri Santarafurika akaba n’ intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye yasabye abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza guhesha isura (...)



  • Bamwe baragira bitwaje n

    Nigeria: Abantu 45 baguye mu mirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi

    Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yamaganye imirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi ikagwamo abantu 45, yiyemeza kubaha ubutabera. Ibiro bya Perezida Buhari byatangaje ko izo mvururu zabereye muri Leta ya Nasarawa, zikaba zaratangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, mu gihe abandi benshi bakomeretse.



  • Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

    Dr Mankeur Ndiaye, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, tariki ya 21 Ukuboza 2021, yasuye itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (RWAFPU1-7). Mu ruzinduko rwe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda uko bitwara mu gusohoza (...)



  • Ingabo za Tigray zavuye mu duce twa Ethiopia zari zarigaruriye: Intambara iragana ku musozo

    Umuyobozi w’agace ka Tigray gaherereye mu Mujyaruguru ya Ethiopia yatangaje ko yatangiye gukura izo ngabo z’inyeshyamba mu duce zari zarafashe, uhereye ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021. Uko gukura ingabo mu duce zari zarafashe bikaba ngo biganisha k’ukugarura amahoro nyuma y’intambara hagati y’izo ngabo n’ingabo za (...)



  • RDC: Imyigaragambyo yahagaritse ubuzima mu mujyi wa Goma

    Imyigaragambyo ikomeye yadutse mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yanaguyemo abantu babiri barimo umupolisi wambuwe imbunda agakubitwa n’insoresore zafunze imihanda.



  • Tanzania: Umugabo n’umugore bakubiswe n’inkuba barimo baca inyuma abo bashakanye

    Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo. Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na (...)



  • Mexico: Abantu 53 baguye mu mpanuka y’ikamyo abandi 58 barakomereka

    Abayobozi bo mu Majyepfo ya Mexico batangaje ko abantu 53 bapfuye abandi 58 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ikoze impanuka. Abo bantu babarirwa mu ijana, ngo bari mu ikamyo imwe, bikavugwa ko ari abimukira bahunga ubukene mu bihugu byabo, bakaba bari bageze muri Leta ya Chiapas.



  • Abanyarwanda 26 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.



Izindi nkuru: