Ab’uruhu rwera batatu bakurikiranyweho gushaka kwica abana babiri b’abirabura

Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.

Aba bagabo bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranweho ibyaha byo gushaka kwica abo bana 2 b’abirabura babaziza kuba bari barimo koga muri Pisine mu Ntara ya Free State.

Uku guhohotera aba bana byaturutse kuri aba bazungu babwiye abo bana ko iyo Pisine yagenewe kogwamo n’abazungu gusa, ko nta mwirabura wemerewe kuyijyamo.

Biteganyijwe ko aba bazungu bazagezwa imbere y’ubutabera mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2023.

Aba bana bagerageje kwirwanaho kuko umwe afite imyaka 15 undi akaba afite imyaka 18 y’amavuko.

Bimwe mu bikorwa by’urugomo bakoreye aba bana, umwe muri abo bagabo ngo yafashe umwana umwe mu ijosi ashaka kumuniga amukubita urushyi arangije amucurika umutwe mu mazi. Undi muzungu wanywaga itabi na we ngo yafashe undi mwana amukata umusatsi ku mutwe arangije amukubita urushyi.

Ibi bikorwa by’ivanguraruhu byamaganywe n’abantu batandukanye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu basaba ubutabera ko bwakurikizwa aba bagabo bagahanwa.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yahamagariye abaturage b’iki gihugu cya Afurika y’Epfo bose baba abirabura n’abazungu kwamaganira hamwe ibikorwa byose by’irondaruhu n’ivangura mu gihugu cyabo kugira ngo bitazabasubiza mu bihe bibi banyuzemo by’ivanguraruhu byabaye mu gihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubundi hagakwiye gufatwa ibihano bikaze ku buryo buri wese aboneraho akagira ubwoba ku buryo niba hari n’undi ufite kugira irondaruhu muri we bigatuma yabicikaho murakoze!

Shadrack yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Abo bantu bahanywe rwose kuko twese twaremwe n’IMANA ntamwirabura nta muzungu twese tuva amaraso murakoze! Kdi mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2023

nyiranziza yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Iyo ngwara mugihugu ca Afrika y’epfo si nshasha! Niwo muco wabo mukwica abantu rubozo Kenshi babahora Kuba atari imvukira zo mur’ico gihugu! Ariko no kibondi bihugu barabikora Leta zabo zirorera izuba ryaka!Ejobundi mu Rwanda abanyarwanda ntabwo banize Umurundi izuba ryaka? Leta y’Urwanda ko ntaco yigeze ibivugaho? Iyo Abarundi baba bafise imitima nk’inkotanyi Bagaca bihora nabo mu Burundi vyari kugenda gute? Abanyarwanda mumeze nk’abanyafrika y’epfo ! Murica kumugaragaro muhohoteye ikirenwa Muntu na Leta yanyu ikabashigikira

Ir Pascal yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Nomuburundi ivangura moko riracahari

Nijimbere Salvator yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Nomuburundi ivangura moko riracahari

Nijimbere Salvator yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka